Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore Saba   Aaya.:
أَفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا أَم بِهِۦ جِنَّةُۢۗ بَلِ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ فِي ٱلۡعَذَابِ وَٱلضَّلَٰلِ ٱلۡبَعِيدِ
Ese (Muhamadi) yaba yarahimbiye Allah ibinyoma, cyangwa yarasaze? (Oya!) Ahubwo abatemera imperuka bari mu bihano no mu buyobe bukabije.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
أَفَلَمۡ يَرَوۡاْ إِلَىٰ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِۚ إِن نَّشَأۡ نَخۡسِفۡ بِهِمُ ٱلۡأَرۡضَ أَوۡ نُسۡقِطۡ عَلَيۡهِمۡ كِسَفٗا مِّنَ ٱلسَّمَآءِۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّكُلِّ عَبۡدٖ مُّنِيبٖ
Ese ntibabona ikirere n’isi biri imbere yabo n’inyuma yabo? Tubishatse twabarigitisha mu butaka cyangwa tukabaturaho igice cy’ikirere. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso kuri buri mugaragu (wa Allah) wicuza.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
۞ وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا دَاوُۥدَ مِنَّا فَضۡلٗاۖ يَٰجِبَالُ أَوِّبِي مَعَهُۥ وَٱلطَّيۡرَۖ وَأَلَنَّا لَهُ ٱلۡحَدِيدَ
Kandi rwose Dawudi twamuhundagajeho ingabire ziduturutseho (tugira tuti) “Yemwe misozi n’inyoni! Nimusingize (Allah) mufatanyije na we (Dawudi).” Twanamworohereje icyuma (kugira ngo ajye agikoramo ibyo ashaka),
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
أَنِ ٱعۡمَلۡ سَٰبِغَٰتٖ وَقَدِّرۡ فِي ٱلسَّرۡدِۖ وَٱعۡمَلُواْ صَٰلِحًاۖ إِنِّي بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ
(Turamubwira tuti) “Cura ingabo nini z’amakote (y’icyuma ameze nk’utuyungirizo) kandi ugere neza utwenge twayo, ndetse munakore ibikorwa byiza.” Mu by’ukuri Njye ndi Ubona bihebuje ibyo mukora.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَلِسُلَيۡمَٰنَ ٱلرِّيحَ غُدُوُّهَا شَهۡرٞ وَرَوَاحُهَا شَهۡرٞۖ وَأَسَلۡنَا لَهُۥ عَيۡنَ ٱلۡقِطۡرِۖ وَمِنَ ٱلۡجِنِّ مَن يَعۡمَلُ بَيۡنَ يَدَيۡهِ بِإِذۡنِ رَبِّهِۦۖ وَمَن يَزِغۡ مِنۡهُمۡ عَنۡ أَمۡرِنَا نُذِقۡهُ مِنۡ عَذَابِ ٱلسَّعِيرِ
Twanorohereje Sulayimani (gutwarwa n’)umuyaga, wakoraga mu gitondo (kimwe) urugendo rw’ukwezi (ku muntu ugenda n’amaguru), ndetse n’umugoroba (umwe) urugendo rw’ukwezi. Twanamuhaye isoko ivubura umushongi w’umuringa (kugira ngo awukoremo ibyo ashatse). No mu majini hari amukorera (imirimo) abiherewe uburenganzira na Nyagasani we. Kandi iryanyuranyaga n’itegeko ryacu muri yo, twarisogongezaga ibihano by’umuriro ugurumana.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
يَعۡمَلُونَ لَهُۥ مَا يَشَآءُ مِن مَّحَٰرِيبَ وَتَمَٰثِيلَ وَجِفَانٖ كَٱلۡجَوَابِ وَقُدُورٖ رَّاسِيَٰتٍۚ ٱعۡمَلُوٓاْ ءَالَ دَاوُۥدَ شُكۡرٗاۚ وَقَلِيلٞ مِّنۡ عِبَادِيَ ٱلشَّكُورُ
(Amajini) yamukoreraga ibyo (Sulayimani) ashaka birimo kumwubakira ingoro, amashusho, amasiniya magari angana nk’ibizenga ndetse n’inkono zishimangiye (aho ziteretse, maze turababwira tuti) “Yemwe bantu ba Dawudi! Mukore mushimira (Allah). Ariko mu bagaragu banjye abashimira ni bo bake.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
فَلَمَّا قَضَيۡنَا عَلَيۡهِ ٱلۡمَوۡتَ مَا دَلَّهُمۡ عَلَىٰ مَوۡتِهِۦٓ إِلَّا دَآبَّةُ ٱلۡأَرۡضِ تَأۡكُلُ مِنسَأَتَهُۥۖ فَلَمَّا خَرَّ تَبَيَّنَتِ ٱلۡجِنُّ أَن لَّوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ ٱلۡغَيۡبَ مَا لَبِثُواْ فِي ٱلۡعَذَابِ ٱلۡمُهِينِ
Nuko ubwo (Sulayimani) twamuciragaho iteka ryo gupfa, nta cyayamenyesheje (amajini) ko yapfuye, usibye agakoko ko mu butaka (umuswa) kariye inkoni ye (yari yishingikirije). Maze aguye hasi, amajini amenya ko iyo aza kuba azi ibyihishe atari kuba yaragumye mu bihano bisuzuguza (kuko aba yaramenye urupfu rwa Sulayimani).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore Saba
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu