Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore pelle   Aaya.:
۞ تُرۡجِي مَن تَشَآءُ مِنۡهُنَّ وَتُـٔۡوِيٓ إِلَيۡكَ مَن تَشَآءُۖ وَمَنِ ٱبۡتَغَيۡتَ مِمَّنۡ عَزَلۡتَ فَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكَۚ ذَٰلِكَ أَدۡنَىٰٓ أَن تَقَرَّ أَعۡيُنُهُنَّ وَلَا يَحۡزَنَّ وَيَرۡضَيۡنَ بِمَآ ءَاتَيۡتَهُنَّ كُلُّهُنَّۚ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ مَا فِي قُلُوبِكُمۡۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَلِيمٗا
Wigizayo igihe (cyo kujya kurara) ku wo ushaka muri bo (abo bagore), ukanakira iwawe uwo ushaka. Kandi nugira uwo wifuza mu bo wari warashyize ku ruhande (by’agateganyo), icyo gihe nta cyaha kuri wowe. Ibyo ni byo byegereye gutuma banyurwa ntibanagire agahinda, ndetse bose bakanishimira ibyo wabahaye. Allah azi ibiri mu mitima yanyu, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Uworohera (abagaragu be).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
لَّا يَحِلُّ لَكَ ٱلنِّسَآءُ مِنۢ بَعۡدُ وَلَآ أَن تَبَدَّلَ بِهِنَّ مِنۡ أَزۡوَٰجٖ وَلَوۡ أَعۡجَبَكَ حُسۡنُهُنَّ إِلَّا مَا مَلَكَتۡ يَمِينُكَۗ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ رَّقِيبٗا
Ntabwo uziruriwe (kurongora) abandi bagore nyuma y’abo (ufite), cyangwa kubagurana abandi bagore, kabone n’ubwo washimishwa n’ubwiza bwabo; usibye gusa abaja bawe. Kandi Allah ni Umugenzuzi wa buri kintu.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَدۡخُلُواْ بُيُوتَ ٱلنَّبِيِّ إِلَّآ أَن يُؤۡذَنَ لَكُمۡ إِلَىٰ طَعَامٍ غَيۡرَ نَٰظِرِينَ إِنَىٰهُ وَلَٰكِنۡ إِذَا دُعِيتُمۡ فَٱدۡخُلُواْ فَإِذَا طَعِمۡتُمۡ فَٱنتَشِرُواْ وَلَا مُسۡتَـٔۡنِسِينَ لِحَدِيثٍۚ إِنَّ ذَٰلِكُمۡ كَانَ يُؤۡذِي ٱلنَّبِيَّ فَيَسۡتَحۡيِۦ مِنكُمۡۖ وَٱللَّهُ لَا يَسۡتَحۡيِۦ مِنَ ٱلۡحَقِّۚ وَإِذَا سَأَلۡتُمُوهُنَّ مَتَٰعٗا فَسۡـَٔلُوهُنَّ مِن وَرَآءِ حِجَابٖۚ ذَٰلِكُمۡ أَطۡهَرُ لِقُلُوبِكُمۡ وَقُلُوبِهِنَّۚ وَمَا كَانَ لَكُمۡ أَن تُؤۡذُواْ رَسُولَ ٱللَّهِ وَلَآ أَن تَنكِحُوٓاْ أَزۡوَٰجَهُۥ مِنۢ بَعۡدِهِۦٓ أَبَدًاۚ إِنَّ ذَٰلِكُمۡ كَانَ عِندَ ٱللَّهِ عَظِيمًا
Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu ngo z’Umuhanuzi (Muhamadi) usibye igihe mwahawe ubutumire bwo kujya (gusangira) amafunguro; bitari (ukujya) gutegereza ko ategurwa. Ariko nimutumirwa mujye mujyayo, hanyuma nimumara gufungura muhite mugenda, mudatinze mu biganiro. Mu by’ukuri ibyo bibangamira Umuhanuzi akagira isoni (zo kubasezerera). Kandi Allah ntagira isoni (zo kubabwira) ukuri. Nimushaka kugira icyo mubasaba (abagore b’Intumwa), mujye mukibasabira inyuma y’urusika; ibyo ni byo byeza imitima yanyu ndetse n’iyabo. Kandi ntibikwiye ko mubangamira Intumwa ya Allah ndetse ntibinakwiye na rimwe kurongora abagore bayo nyuma y’uko itabarutse. Mu by’ukuri ibyo ni icyaha gihambaye imbere ya Allah.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
إِن تُبۡدُواْ شَيۡـًٔا أَوۡ تُخۡفُوهُ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٗا
Mwagira icyo mugaragaza (nk’umugambi wo kurongora abagore b’Intumwa nyuma y’uko itabarutse) cyangwa mukagihisha, mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore pelle
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu