Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore pelle   Aaya.:

Al Ahzab

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ ٱتَّقِ ٱللَّهَ وَلَا تُطِعِ ٱلۡكَٰفِرِينَ وَٱلۡمُنَٰفِقِينَۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا حَكِيمٗا
Yewe Muhanuzi! (Komeza) ugandukire Allah, kandi ntukumvire abahakanyi ndetse n’indyarya. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَٱتَّبِعۡ مَا يُوحَىٰٓ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٗا
Kandi jya ukurikira ibyo uhishurirwa bituruka kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلٗا
Uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umurinzi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
مَّا جَعَلَ ٱللَّهُ لِرَجُلٖ مِّن قَلۡبَيۡنِ فِي جَوۡفِهِۦۚ وَمَا جَعَلَ أَزۡوَٰجَكُمُ ٱلَّٰٓـِٔي تُظَٰهِرُونَ مِنۡهُنَّ أُمَّهَٰتِكُمۡۚ وَمَا جَعَلَ أَدۡعِيَآءَكُمۡ أَبۡنَآءَكُمۡۚ ذَٰلِكُمۡ قَوۡلُكُم بِأَفۡوَٰهِكُمۡۖ وَٱللَّهُ يَقُولُ ٱلۡحَقَّ وَهُوَ يَهۡدِي ٱلسَّبِيلَ
Allah ntiyashyize imitima ibiri mu gituza cy’umuntu, ndetse nta n’ubwo abagore banyu yabagize ba nyoko nyuma y’uko mubagereranyije na bo murahirira kutazongera kubonana na bo.[1] Nta n’ubwo abana mwareze mukabiyitirira yabagize abana banyu (b’ukuri). Ayo ni amagambo yanyu mwivugira. Kandi Allah avuga ukuri, ni na We uyobora inzira itunganye.
[1] Muri Isilamu ntibyemewe ko umugabo yarahira ko atazongera kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore we amugereranyije na nyina. Iyo umugabo amaze kurahira gutyo hanyuma agashaka kongera kubonana na we, icyo gihe ategetswe kubanza kubohora umucakara, atamubona agasiba amezi abiri akurikiranye, atabishobora akagaburira abakene mirongo itandatu nk’uko bigaragara mu Isurat ya 58 (Al Mudjadilat), umurongo wa 3 kugeza ku wa 4.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
ٱدۡعُوهُمۡ لِأٓبَآئِهِمۡ هُوَ أَقۡسَطُ عِندَ ٱللَّهِۚ فَإِن لَّمۡ تَعۡلَمُوٓاْ ءَابَآءَهُمۡ فَإِخۡوَٰنُكُمۡ فِي ٱلدِّينِ وَمَوَٰلِيكُمۡۚ وَلَيۡسَ عَلَيۡكُمۡ جُنَاحٞ فِيمَآ أَخۡطَأۡتُم بِهِۦ وَلَٰكِن مَّا تَعَمَّدَتۡ قُلُوبُكُمۡۚ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمًا
(Abo bana mwareze) mujye mubitirira ba se, ibyo ni byo bikwiye imbere ya Allah. Ariko niba mutazi ba se, mujye mubita abavandimwe banyu mu idini cyangwa inshuti zanyu. Kandi nta cyaha mubarwaho ku byo mwakoze mutabizi, ariko muzabazwa ibyo mukora mubigambiriye. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
ٱلنَّبِيُّ أَوۡلَىٰ بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ مِنۡ أَنفُسِهِمۡۖ وَأَزۡوَٰجُهُۥٓ أُمَّهَٰتُهُمۡۗ وَأُوْلُواْ ٱلۡأَرۡحَامِ بَعۡضُهُمۡ أَوۡلَىٰ بِبَعۡضٖ فِي كِتَٰبِ ٱللَّهِ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُهَٰجِرِينَ إِلَّآ أَن تَفۡعَلُوٓاْ إِلَىٰٓ أَوۡلِيَآئِكُم مَّعۡرُوفٗاۚ كَانَ ذَٰلِكَ فِي ٱلۡكِتَٰبِ مَسۡطُورٗا
Umuhanuzi (Muhamadi) ni we ufite agaciro ku bemeramana kurusha ako bifiteho ubwabo, ndetse n’abagore be ni ababyeyi babo (ku bw’icyubahiro bakwiye ndetse no kuba batashakwa n’abandi bagabo). Kandi abafitanye isano ni bo b’ibanze (mu kuzungurana) kurusha (ukuzungurana gushingiye ku buvandimwe bwo) kwemera ndetse (n’ubushingiye) ku kwimuka (kw’abavuye i Maka bajya i Madina) nk’uko biri mu gitabo cya Allah, uretse igihe mugiriye ineza (muha umurage) inshuti zanyu magara. Ibyo (ni ibisanzwe) biranditse mu gitabo.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore pelle
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu