Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore koreeji imraan   Aaya.:
يَوۡمَ تَجِدُ كُلُّ نَفۡسٖ مَّا عَمِلَتۡ مِنۡ خَيۡرٖ مُّحۡضَرٗا وَمَا عَمِلَتۡ مِن سُوٓءٖ تَوَدُّ لَوۡ أَنَّ بَيۡنَهَا وَبَيۡنَهُۥٓ أَمَدَۢا بَعِيدٗاۗ وَيُحَذِّرُكُمُ ٱللَّهُ نَفۡسَهُۥۗ وَٱللَّهُ رَءُوفُۢ بِٱلۡعِبَادِ
Umunsi buri muntu azasanga ibyiza yakoze ndetse n’ibibi yakoze bihari, azifuza ko hagati ye n’ibibi bye haba intera ndende. Allah arababurira ngo mumutinye (kubera ibihano bye). Kandi Allah ni Nyiribambe ku bagaragu be.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قُلۡ إِن كُنتُمۡ تُحِبُّونَ ٱللَّهَ فَٱتَّبِعُونِي يُحۡبِبۡكُمُ ٱللَّهُ وَيَغۡفِرۡ لَكُمۡ ذُنُوبَكُمۡۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niba koko mukunda Allah ngaho nimunkurikire, Allah azabakunda anabababarire ibyaha byanyu. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قُلۡ أَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَٱلرَّسُولَۖ فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi).” Ariko nibatera umugongo (ntibabyemere), (bamenye ko) mu by’ukuri Allah adakunda abahakanyi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
۞ إِنَّ ٱللَّهَ ٱصۡطَفَىٰٓ ءَادَمَ وَنُوحٗا وَءَالَ إِبۡرَٰهِيمَ وَءَالَ عِمۡرَٰنَ عَلَى ٱلۡعَٰلَمِينَ
Mu by’ukuri, Allah yatoranyije Adamu, Nuhu (Nowa), umuryango wa Aburahamu n’umuryango wa Imurani, abarutisha ibiremwa (byose byo mu gihe cyabo).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
ذُرِّيَّةَۢ بَعۡضُهَا مِنۢ بَعۡضٖۗ وَٱللَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٌ
(Izo ntumwa) ni urubyaro rukomoka ku rundi, kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
إِذۡ قَالَتِ ٱمۡرَأَتُ عِمۡرَٰنَ رَبِّ إِنِّي نَذَرۡتُ لَكَ مَا فِي بَطۡنِي مُحَرَّرٗا فَتَقَبَّلۡ مِنِّيٓۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Ibuka (yewe Muhamadi) ubwo umugore wa Imurani yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri nshyizeho umugambi wo kukwegurira uwo ntwite (ngo azabe umukozi w’ingoro yawe y’i Yeruzalemu), bityo binyakirire. Mu by’ukuri, ni Wowe Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
فَلَمَّا وَضَعَتۡهَا قَالَتۡ رَبِّ إِنِّي وَضَعۡتُهَآ أُنثَىٰ وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا وَضَعَتۡ وَلَيۡسَ ٱلذَّكَرُ كَٱلۡأُنثَىٰۖ وَإِنِّي سَمَّيۡتُهَا مَرۡيَمَ وَإِنِّيٓ أُعِيذُهَا بِكَ وَذُرِّيَّتَهَا مِنَ ٱلشَّيۡطَٰنِ ٱلرَّجِيمِ
Nuko amaze kumwibaruka, aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nibarutse umwana w’umukobwa” -nyamara Allah yari azi neza icyo yibarutse- “kandi umuhungu si nk’umukobwa,[1] kandi mu by’ukuri namwise Mariyamu (Mariya). Rwose ndamukuragije n’urubyaro rwe, ngo ubarinde Shitani wavumwe.”
[1] Haba mu kwiyegurira Imana n'iswala zihozwaho mu bihe byose, umwana w’umuhungu ntabwo ari kimwe n’uw’umukobwa. Banatandukanye kandi no mu mbaraga z'umubiri mu kwitangira urusengero rwa Yeruzalemu no kurukorera.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
فَتَقَبَّلَهَا رَبُّهَا بِقَبُولٍ حَسَنٖ وَأَنۢبَتَهَا نَبَاتًا حَسَنٗا وَكَفَّلَهَا زَكَرِيَّاۖ كُلَّمَا دَخَلَ عَلَيۡهَا زَكَرِيَّا ٱلۡمِحۡرَابَ وَجَدَ عِندَهَا رِزۡقٗاۖ قَالَ يَٰمَرۡيَمُ أَنَّىٰ لَكِ هَٰذَاۖ قَالَتۡ هُوَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِۖ إِنَّ ٱللَّهَ يَرۡزُقُ مَن يَشَآءُ بِغَيۡرِ حِسَابٍ
Nuko Nyagasani we amwakirira ubusabe neza, amukuza mu burere bwiza kandi agena ko arerwa na Zakariya. Buri uko Zakariya yinjiraga aho (Mariyamu) yasengeraga, yamusanganaga amafunguro, maze akamubaza ati “Yewe Mariyamu! Ibi ubikura he?” Akavuga ati “Ibi bituruka kwa Allah.” Mu by’ukuri, Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kugera.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore koreeji imraan
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu