Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore koreeji imraan   Aaya.:
وَكَيۡفَ تَكۡفُرُونَ وَأَنتُمۡ تُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتُ ٱللَّهِ وَفِيكُمۡ رَسُولُهُۥۗ وَمَن يَعۡتَصِم بِٱللَّهِ فَقَدۡ هُدِيَ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Ni gute mwahakana kandi musomerwa amagambo ya Allah ndetse n’Intumwa ye iri kumwe namwe? Kandi uzashikama ku nzira ya Allah, rwose aba ayobowe inzira igororotse.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ حَقَّ تُقَاتِهِۦ وَلَا تَمُوتُنَّ إِلَّا وَأَنتُم مُّسۡلِمُونَ
Yemwe abemeye! Nimungandukire Allah uko bikwiye, kandi ntimuzapfe mutari Abayisilamu (nyakuri).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَٱعۡتَصِمُواْ بِحَبۡلِ ٱللَّهِ جَمِيعٗا وَلَا تَفَرَّقُواْۚ وَٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ إِذۡ كُنتُمۡ أَعۡدَآءٗ فَأَلَّفَ بَيۡنَ قُلُوبِكُمۡ فَأَصۡبَحۡتُم بِنِعۡمَتِهِۦٓ إِخۡوَٰنٗا وَكُنتُمۡ عَلَىٰ شَفَا حُفۡرَةٖ مِّنَ ٱلنَّارِ فَأَنقَذَكُم مِّنۡهَاۗ كَذَٰلِكَ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمۡ ءَايَٰتِهِۦ لَعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ
Munafatane urunana mwese ku mugozi wa Allah (Qur’an) kandi ntimugatatane. Munibuke ingabire za Allah yabahundagajeho ubwo bamwe bari abanzi b’abandi, nuko ahuza imitima yanyu maze ku bw’ingabire ze muba abavandimwe. Mwari no ku nkengero z’urwobo rw’umuriro arawubakiza. Uko ni ko Allah abagaragariza ibimenyetso bye kugira ngo muyoboke.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَلۡتَكُن مِّنكُمۡ أُمَّةٞ يَدۡعُونَ إِلَى ٱلۡخَيۡرِ وَيَأۡمُرُونَ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَيَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡمُنكَرِۚ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Kandi muri mwe habemo itsinda rihamagarira gukora ibyiza, ritegeka ibiboneye rikanabuza ibibi. Rwose abo ni bo bakiranutsi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَلَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ تَفَرَّقُواْ وَٱخۡتَلَفُواْ مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَهُمُ ٱلۡبَيِّنَٰتُۚ وَأُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٞ
Ntimuzanabe nka ba bandi batatanye ntibanavuge rumwe nyuma y’uko ibimenyetso bigaragara bibagezeho. Abo bazahanishwa ibihano bihambaye.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
يَوۡمَ تَبۡيَضُّ وُجُوهٞ وَتَسۡوَدُّ وُجُوهٞۚ فَأَمَّا ٱلَّذِينَ ٱسۡوَدَّتۡ وُجُوهُهُمۡ أَكَفَرۡتُم بَعۡدَ إِيمَٰنِكُمۡ فَذُوقُواْ ٱلۡعَذَابَ بِمَا كُنتُمۡ تَكۡفُرُونَ
Ku munsi (w’imperuka) uburanga buzererana ubundi bwijime; abo uburanga bwabo buzaba bwijimye (bazabwirwa) bati “Ese mwahakanye nyuma y’uko mwemeye? Ngaho nimusogongere ububabare bw’ibihano kubera ubuhakanyi bwanyu.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَأَمَّا ٱلَّذِينَ ٱبۡيَضَّتۡ وُجُوهُهُمۡ فَفِي رَحۡمَةِ ٱللَّهِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Naho abo uburanga bwabo buzaba bwererana, bazaba mu mpuhwe za Allah, bazazibemo ubuziraherezo.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱللَّهِ نَتۡلُوهَا عَلَيۡكَ بِٱلۡحَقِّۗ وَمَا ٱللَّهُ يُرِيدُ ظُلۡمٗا لِّلۡعَٰلَمِينَ
Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera mu kuri (yewe Muhamadi), kandi Allah ntajya ahuguza ibiremwa.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore koreeji imraan
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu