Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-Layl   Verse:

Allayl

وَٱلَّيۡلِ إِذَا يَغۡشَىٰ
Ndahiye ijoro igihe riguye,
Arabic Tafsirs:
وَٱلنَّهَارِ إِذَا تَجَلَّىٰ
N’amanywa igihe atangaje,
Arabic Tafsirs:
وَمَا خَلَقَ ٱلذَّكَرَ وَٱلۡأُنثَىٰٓ
N’uwaremye ikigabo n’ikigore,
Arabic Tafsirs:
إِنَّ سَعۡيَكُمۡ لَشَتَّىٰ
Mu by’ukuri ibikorwa byanyu biratandukanye,
Arabic Tafsirs:
فَأَمَّا مَنۡ أَعۡطَىٰ وَٱتَّقَىٰ
Wa wundi utanga (amaturo) akanagandukira (Allah),
Arabic Tafsirs:
وَصَدَّقَ بِٱلۡحُسۡنَىٰ
Kandi akizera icyiza (Ijuru),
Arabic Tafsirs:
فَسَنُيَسِّرُهُۥ لِلۡيُسۡرَىٰ
Tuzamworohereza inzira y’ibyiza.
Arabic Tafsirs:
وَأَمَّا مَنۢ بَخِلَ وَٱسۡتَغۡنَىٰ
Ariko uzaba umunyabugugu, akirata yumva ko yishoboye,
Arabic Tafsirs:
وَكَذَّبَ بِٱلۡحُسۡنَىٰ
Akanahinyura icyiza,
Arabic Tafsirs:
فَسَنُيَسِّرُهُۥ لِلۡعُسۡرَىٰ
Tuzamworohereza inzira y’ibibi,
Arabic Tafsirs:
وَمَا يُغۡنِي عَنۡهُ مَالُهُۥٓ إِذَا تَرَدَّىٰٓ
Kandi ubwo azaba arimbuka (ajyanywe mu muriro), umutungo we nta cyo uzamumarira.
Arabic Tafsirs:
إِنَّ عَلَيۡنَا لَلۡهُدَىٰ
Mu by’ukuri ukuyobora ni ukwacu.
Arabic Tafsirs:
وَإِنَّ لَنَا لَلۡأٓخِرَةَ وَٱلۡأُولَىٰ
Kandi mu by’ukuri ni natwe tugenga iby’imperuka n’ibibanza (iby’isi).
Arabic Tafsirs:
فَأَنذَرۡتُكُمۡ نَارٗا تَلَظَّىٰ
Bityo, mbaburiye umuriro ugurumana.
Arabic Tafsirs:
لَا يَصۡلَىٰهَآ إِلَّا ٱلۡأَشۡقَى
Nta we uzawinjiramo utari inkozi y’ibibi,
Arabic Tafsirs:
ٱلَّذِي كَذَّبَ وَتَوَلَّىٰ
Wa wundi wahinyuye (ukuri) akanagutera umugongo.
Arabic Tafsirs:
وَسَيُجَنَّبُهَا ٱلۡأَتۡقَى
Ariko ukora ibikorwa byiza, azawurindwa,
Arabic Tafsirs:
ٱلَّذِي يُؤۡتِي مَالَهُۥ يَتَزَكَّىٰ
Wa wundi utanga umutungo we kugira ngo yiyeze,
Arabic Tafsirs:
وَمَا لِأَحَدٍ عِندَهُۥ مِن نِّعۡمَةٖ تُجۡزَىٰٓ
Kandi ntashishikazwe no kwiturwa n’uwo yagiriye neza.
Arabic Tafsirs:
إِلَّا ٱبۡتِغَآءَ وَجۡهِ رَبِّهِ ٱلۡأَعۡلَىٰ
Ahubwo (akabikora agamije) gushaka kwishimirwa na Nyagasani we, Uwikirenga.
Arabic Tafsirs:
وَلَسَوۡفَ يَرۡضَىٰ
Kandi rwose azishima (ubwo azinjira mu Ijuru).
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-Layl
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close