Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: As-Saff   Verse:

Aswaf

سَبَّحَ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۖ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah; kandi ni Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Arabic Tafsirs:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لِمَ تَقُولُونَ مَا لَا تَفۡعَلُونَ
Yemwe abemeye! Kuki muvuga ibyo mudakora?
Arabic Tafsirs:
كَبُرَ مَقۡتًا عِندَ ٱللَّهِ أَن تَقُولُواْ مَا لَا تَفۡعَلُونَ
Ibyo Allah abyanga bikomeye kuba muvuga ibyo mudakora!
Arabic Tafsirs:
إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلَّذِينَ يُقَٰتِلُونَ فِي سَبِيلِهِۦ صَفّٗا كَأَنَّهُم بُنۡيَٰنٞ مَّرۡصُوصٞ
Mu by’ukuri Allah akunda abarwana mu nzira ye bari ku mirongo (bashyize hamwe), bameze nk’inyubako isobetse.
Arabic Tafsirs:
وَإِذۡ قَالَ مُوسَىٰ لِقَوۡمِهِۦ يَٰقَوۡمِ لِمَ تُؤۡذُونَنِي وَقَد تَّعۡلَمُونَ أَنِّي رَسُولُ ٱللَّهِ إِلَيۡكُمۡۖ فَلَمَّا زَاغُوٓاْ أَزَاغَ ٱللَّهُ قُلُوبَهُمۡۚ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡفَٰسِقِينَ
Unibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Kuki muntoteza kandi muzi ko rwose ndi Intumwa ya Allah yaboherejweho? Nuko ubwo bayobaga (inzira ya Allah), Allah yarekeye imitima yabo mu buyobe, kuko Allah atayobora abantu b’ibyigomeke.
Arabic Tafsirs:
وَإِذۡ قَالَ عِيسَى ٱبۡنُ مَرۡيَمَ يَٰبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ إِنِّي رَسُولُ ٱللَّهِ إِلَيۡكُم مُّصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيَّ مِنَ ٱلتَّوۡرَىٰةِ وَمُبَشِّرَۢا بِرَسُولٖ يَأۡتِي مِنۢ بَعۡدِي ٱسۡمُهُۥٓ أَحۡمَدُۖ فَلَمَّا جَآءَهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ قَالُواْ هَٰذَا سِحۡرٞ مُّبِينٞ
Unibuke ubwo Issa mwene Mariyamu yavugaga ati “Yemwe bene Isiraheli! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Allah yaboherejweho, nshimangira ibyambanjirije byo muri Tawurati, kandi nkanatanga inkuru nziza y’Intumwa izaza nyuma yanjye. Izina ryayo rizaba ari Ahmad (ari we Muhamadi).” Nuko ubwo yabazaniraga ibitangaza, baravuze bati “Ubu ni uburozi bugaragara!”
Arabic Tafsirs:
وَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَ وَهُوَ يُدۡعَىٰٓ إِلَى ٱلۡإِسۡلَٰمِۚ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Ese ni nde nkozi y’ibibi kurusha uhimbira Allah ikinyoma, kandi ahamagarirwa kuyoboka Isilamu? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi.
Arabic Tafsirs:
يُرِيدُونَ لِيُطۡفِـُٔواْ نُورَ ٱللَّهِ بِأَفۡوَٰهِهِمۡ وَٱللَّهُ مُتِمُّ نُورِهِۦ وَلَوۡ كَرِهَ ٱلۡكَٰفِرُونَ
Barashaka kuzimya urumuri rwa Allah (idini rye) bakoresheje iminwa yabo, ariko Allah azasendereza urumuri rwe kabone n’ubwo byababaza abahakanyi.
Arabic Tafsirs:
هُوَ ٱلَّذِيٓ أَرۡسَلَ رَسُولَهُۥ بِٱلۡهُدَىٰ وَدِينِ ٱلۡحَقِّ لِيُظۡهِرَهُۥ عَلَى ٱلدِّينِ كُلِّهِۦ وَلَوۡ كَرِهَ ٱلۡمُشۡرِكُونَ
Ni We wohereje Intumwa ye (Muhamadi) ayihaye umuyoboro n’idini ry’ukuri, kugira ngo arirutishe amadini yose, kabone n’ubwo byababaza ababangikanyamana.
Arabic Tafsirs:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ هَلۡ أَدُلُّكُمۡ عَلَىٰ تِجَٰرَةٖ تُنجِيكُم مِّنۡ عَذَابٍ أَلِيمٖ
Yemwe abemeye! Mbarangire ubucuruzi buzabarokora ibihano bibabaza?
Arabic Tafsirs:
تُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَتُجَٰهِدُونَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ بِأَمۡوَٰلِكُمۡ وَأَنفُسِكُمۡۚ ذَٰلِكُمۡ خَيۡرٞ لَّكُمۡ إِن كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
Nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi), munaharanire inzira ya Allah mukoresheje imitungo yanyu namwe ubwanyu. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi.
Arabic Tafsirs:
يَغۡفِرۡ لَكُمۡ ذُنُوبَكُمۡ وَيُدۡخِلۡكُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ وَمَسَٰكِنَ طَيِّبَةٗ فِي جَنَّٰتِ عَدۡنٖۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
(Nimubigenza mutyo, Allah) azabababarira ibyaha byanyu, anabinjize mu busitani butembamo imigezi, n’ubuturo bwiza mu busitani buhoraho (Ijuru). Uko ni ko gutsinda guhambaye.
Arabic Tafsirs:
وَأُخۡرَىٰ تُحِبُّونَهَاۖ نَصۡرٞ مِّنَ ٱللَّهِ وَفَتۡحٞ قَرِيبٞۗ وَبَشِّرِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
(Azanabaha) n’ibindi mukunda: ugutabarwa guturutse kwa Allah n’intsinzi ya bugufi. Bityo, tanga inkuru nziza ku bemeramana.
Arabic Tafsirs:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ كُونُوٓاْ أَنصَارَ ٱللَّهِ كَمَا قَالَ عِيسَى ٱبۡنُ مَرۡيَمَ لِلۡحَوَارِيِّـۧنَ مَنۡ أَنصَارِيٓ إِلَى ٱللَّهِۖ قَالَ ٱلۡحَوَارِيُّونَ نَحۡنُ أَنصَارُ ٱللَّهِۖ فَـَٔامَنَت طَّآئِفَةٞ مِّنۢ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ وَكَفَرَت طَّآئِفَةٞۖ فَأَيَّدۡنَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ عَلَىٰ عَدُوِّهِمۡ فَأَصۡبَحُواْ ظَٰهِرِينَ
Yemwe abemeye! Nimube abashyigikira (idini rya) Allah, nk’uko Issa mwene Mariyamu yabwiye abigishwa be ati “Ni ba nde banshyigikira mu nzira ya Allah?” Abigishwa baravuga bati “Turi abashyigikiye Allah.” Nuko itsinda rya bamwe muri bene Isiraheli riremera, irindi rirahakana. Maze dushyigikira abemeye batsinda abanzi babo.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: As-Saff
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close