Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Muhammad   Verse:
وَلَوۡ نَشَآءُ لَأَرَيۡنَٰكَهُمۡ فَلَعَرَفۡتَهُم بِسِيمَٰهُمۡۚ وَلَتَعۡرِفَنَّهُمۡ فِي لَحۡنِ ٱلۡقَوۡلِۚ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ أَعۡمَٰلَكُمۡ
Kandi tubishatse twabakwereka ukababwirwa n’ibimenyetso byabo, ndetse ukanababwirwa n’ikigenderewe mu mvugo (zabo). Nyamara Allah azi neza ibikorwa byanyu.
Arabic Tafsirs:
وَلَنَبۡلُوَنَّكُمۡ حَتَّىٰ نَعۡلَمَ ٱلۡمُجَٰهِدِينَ مِنكُمۡ وَٱلصَّٰبِرِينَ وَنَبۡلُوَاْ أَخۡبَارَكُمۡ
Kandi rwose tuzabagerageza kugeza ubwo tugaragaje abarwana (mu nzira ya Allah) n’abihangana muri mwe, ndetse tuzanagaragaza ibikorwa byanyu (byose).
Arabic Tafsirs:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَصَدُّواْ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ وَشَآقُّواْ ٱلرَّسُولَ مِنۢ بَعۡدِ مَا تَبَيَّنَ لَهُمُ ٱلۡهُدَىٰ لَن يَضُرُّواْ ٱللَّهَ شَيۡـٔٗا وَسَيُحۡبِطُ أَعۡمَٰلَهُمۡ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, ndetse bakananyuranya n’Intumwa (Muhamadi, bakajya mu ruhande rumurwanya) nyuma y’uko basobanukiwe umuyoboro w’ukuri, nta cyo bazatwara Allah. Kandi ibikorwa byabo azabigira imfabusa.
Arabic Tafsirs:
۞ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُواْ ٱلرَّسُولَ وَلَا تُبۡطِلُوٓاْ أَعۡمَٰلَكُمۡ
Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire Intumwa (Muhamadi). Kandi ibikorwa byanyu ntimukabigire imfabusa.
Arabic Tafsirs:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَصَدُّواْ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ ثُمَّ مَاتُواْ وَهُمۡ كُفَّارٞ فَلَن يَغۡفِرَ ٱللَّهُ لَهُمۡ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, maze bagapfa ari abahakanyi, Allah ntazigera abababarira.
Arabic Tafsirs:
فَلَا تَهِنُواْ وَتَدۡعُوٓاْ إِلَى ٱلسَّلۡمِ وَأَنتُمُ ٱلۡأَعۡلَوۡنَ وَٱللَّهُ مَعَكُمۡ وَلَن يَتِرَكُمۡ أَعۡمَٰلَكُمۡ
Bityo, ntimuzacike intege (ngo mugire ubwoba) maze ngo muhamagarire (abanzi banyu) guhagarika intambara kandi ari mwe muri hejuru (mufite intsinzi), kandi Allah ari kumwe namwe ndetse ntazigera agabanya ibihembo by’ibikorwa byanyu.
Arabic Tafsirs:
إِنَّمَا ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَا لَعِبٞ وَلَهۡوٞۚ وَإِن تُؤۡمِنُواْ وَتَتَّقُواْ يُؤۡتِكُمۡ أُجُورَكُمۡ وَلَا يَسۡـَٔلۡكُمۡ أَمۡوَٰلَكُمۡ
Mu by’ukuri ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza (by’igihe gito). Ariko nimwemera (Allah) mukanamugandukira, azabagororera ibihembo byanyu kandi ntazigera abasaba imitungo yanyu.
Arabic Tafsirs:
إِن يَسۡـَٔلۡكُمُوهَا فَيُحۡفِكُمۡ تَبۡخَلُواْ وَيُخۡرِجۡ أَضۡغَٰنَكُمۡ
Aramutse anayibasabye akabatitiriza, mwagira ubugugu (bwo kuyimuha), maze akagaragaza urwango rwanyu (mu kwanga kuyitanga).
Arabic Tafsirs:
هَٰٓأَنتُمۡ هَٰٓؤُلَآءِ تُدۡعَوۡنَ لِتُنفِقُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ فَمِنكُم مَّن يَبۡخَلُۖ وَمَن يَبۡخَلۡ فَإِنَّمَا يَبۡخَلُ عَن نَّفۡسِهِۦۚ وَٱللَّهُ ٱلۡغَنِيُّ وَأَنتُمُ ٱلۡفُقَرَآءُۚ وَإِن تَتَوَلَّوۡاْ يَسۡتَبۡدِلۡ قَوۡمًا غَيۡرَكُمۡ ثُمَّ لَا يَكُونُوٓاْ أَمۡثَٰلَكُم
Dore (yemwe bemeramana) ni mwe muhamagarirwa gutanga mu nzira ya Allah, nyamara muri mwe hari abagira ubugugu. Kandi uzagira ubugugu azaba yihemukiye. Ariko Allah ni We Mukungu (ntakeneye ibyo mutanga), naho mwe muri abatindi. Kandi nimuramuka muteye umugongo (mukanga gutanga mu nzira ya Allah), azabakuraho abasimbuze abandi batari mwe, hanyuma ntibabe nkamwe.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Muhammad
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close