Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Saba’   Verse:
لَقَدۡ كَانَ لِسَبَإٖ فِي مَسۡكَنِهِمۡ ءَايَةٞۖ جَنَّتَانِ عَن يَمِينٖ وَشِمَالٖۖ كُلُواْ مِن رِّزۡقِ رَبِّكُمۡ وَٱشۡكُرُواْ لَهُۥۚ بَلۡدَةٞ طَيِّبَةٞ وَرَبٌّ غَفُورٞ
Mu by’ukuri aho abantu ba Saba-i (Sheba) bari batuye hari ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu) kuri bo; (ari cyo) imirima ibiri yari iburyo (bw’ikibaya) n’ibumoso bwacyo. (Turababwira tuti) “Nimurye mu mafunguro ya Nyagasani wanyu ndetse munamushimire.” (Mufite) igihugu cyiza kandi na Nyagasani (wanyu) ni Nyirimbabazi!
Arabic Tafsirs:
فَأَعۡرَضُواْ فَأَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ سَيۡلَ ٱلۡعَرِمِ وَبَدَّلۡنَٰهُم بِجَنَّتَيۡهِمۡ جَنَّتَيۡنِ ذَوَاتَيۡ أُكُلٍ خَمۡطٖ وَأَثۡلٖ وَشَيۡءٖ مِّن سِدۡرٖ قَلِيلٖ
Nuko barirengagiza maze tuboherereza umwuzure usenya urugomero (unangiza imirima), hanyuma tubahinduriramo imirima ibiri y’imbuto zibishye kandi zirura, n’ibiti bitera ndetse na bimwe mu biti by’iminyinya .
Arabic Tafsirs:
ذَٰلِكَ جَزَيۡنَٰهُم بِمَا كَفَرُواْۖ وَهَلۡ نُجَٰزِيٓ إِلَّا ٱلۡكَفُورَ
Uko (kubahindurira tubaha imirima mibi), twabikoze (nk’igihano) kubera ubuhakanyi bwabo. Ese hari abandi duhanisha (igihano gikaze) usibye abahakanyi?
Arabic Tafsirs:
وَجَعَلۡنَا بَيۡنَهُمۡ وَبَيۡنَ ٱلۡقُرَى ٱلَّتِي بَٰرَكۡنَا فِيهَا قُرٗى ظَٰهِرَةٗ وَقَدَّرۡنَا فِيهَا ٱلسَّيۡرَۖ سِيرُواْ فِيهَا لَيَالِيَ وَأَيَّامًا ءَامِنِينَ
Twanashyize imidugudu (iri ahirengeye) hagati yabo (abantu ba Sabai) n’imidugudu twahaye imigisha, tunoroshya ingendo hagati yayo (tugira tuti) “Ngaho nimuyigendemo amajoro n’amanywa mutekanye.”
Arabic Tafsirs:
فَقَالُواْ رَبَّنَا بَٰعِدۡ بَيۡنَ أَسۡفَارِنَا وَظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ فَجَعَلۡنَٰهُمۡ أَحَادِيثَ وَمَزَّقۡنَٰهُمۡ كُلَّ مُمَزَّقٍۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّكُلِّ صَبَّارٖ شَكُورٖ
(Ariko iyo ngabire barayirambiwe) maze baravuga bati “Nyagasani wacu! Ingendo zacu zigire ndende (hagati muri iyo midugudu)”, nuko ubwabo barihemukira tubagira iciro ry’imigani, turanabarimbura burundu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, ushimira cyane.
Arabic Tafsirs:
وَلَقَدۡ صَدَّقَ عَلَيۡهِمۡ إِبۡلِيسُ ظَنَّهُۥ فَٱتَّبَعُوهُ إِلَّا فَرِيقٗا مِّنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Rwose Ibilisi (Shitani) yabasohorejeho umugambi wayo (wo kubayobya), nuko barayikurikira usibye itsinda mu bemeramana (ryashikamye ku kumvira Allah).
Arabic Tafsirs:
وَمَا كَانَ لَهُۥ عَلَيۡهِم مِّن سُلۡطَٰنٍ إِلَّا لِنَعۡلَمَ مَن يُؤۡمِنُ بِٱلۡأٓخِرَةِ مِمَّنۡ هُوَ مِنۡهَا فِي شَكّٖۗ وَرَبُّكَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٍ حَفِيظٞ
Kandi ntabwo (Ibilisi) yari ibafiteho ubushobozi (bwo kubayobya) usibye ko (twabikoze) dushaka kugaragaza uwemera imperuka n’uyishidikanyaho. Kandi Nyagasani wawe ni Umurinzi wa byose.
Arabic Tafsirs:
قُلِ ٱدۡعُواْ ٱلَّذِينَ زَعَمۡتُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ لَا يَمۡلِكُونَ مِثۡقَالَ ذَرَّةٖ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا لَهُمۡ فِيهِمَا مِن شِرۡكٖ وَمَا لَهُۥ مِنۡهُم مِّن ظَهِيرٖ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuhamagare ibyo mwise imana mu cyimbo cya Allah (mukeka ko hari icyo byabamarira), ntibitunze n’igifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi haba mu birere no mu isi. Kandi nta bufatanye byagiranye (na Allah, mu iremwa ry’ibiri mu isi no mu birere), ndetse nta n’umushyigikira afite muri byo.”
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Saba’
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close