Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Verse: (35) Surah: An-Noor
۞ ٱللَّهُ نُورُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ مَثَلُ نُورِهِۦ كَمِشۡكَوٰةٖ فِيهَا مِصۡبَاحٌۖ ٱلۡمِصۡبَاحُ فِي زُجَاجَةٍۖ ٱلزُّجَاجَةُ كَأَنَّهَا كَوۡكَبٞ دُرِّيّٞ يُوقَدُ مِن شَجَرَةٖ مُّبَٰرَكَةٖ زَيۡتُونَةٖ لَّا شَرۡقِيَّةٖ وَلَا غَرۡبِيَّةٖ يَكَادُ زَيۡتُهَا يُضِيٓءُ وَلَوۡ لَمۡ تَمۡسَسۡهُ نَارٞۚ نُّورٌ عَلَىٰ نُورٖۚ يَهۡدِي ٱللَّهُ لِنُورِهِۦ مَن يَشَآءُۚ وَيَضۡرِبُ ٱللَّهُ ٱلۡأَمۡثَٰلَ لِلنَّاسِۗ وَٱللَّهُ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ
Allah ni Urumuri rw’ibirere n’isi. Urumuri rwe (ari rwo ukwemera ndetse na Qur’an bimurikira umutima w’umwemeramana), ni nk’urw’itara riri mu kobo gafukuye mu rukuta, iryo tara rikaba riri mu kirahuri, icyo kirahuri kikaba kimeze nk’inyenyeri irabagirana, ricanishijwe amavuta y’igiti cy’umuzeti cyuje imigisha. Si icy’iburasirazuba (ku buryo izuba ritakigeraho ku gicamunsi) cyangwa icy’iburengerazuba (ku buryo izuba ritakigeraho igihe rirashe). Amavuta yacyo asa nk’amurika (ubwayo) n’ubwo yaba atagezweho n’umuriro. (Iyo ashyizwe ku muriro) aba urumuri (rw’amavuta) rugeretse ku rundi rumuri (rw’umuriro). Kandi Allah ayobora ku rumuri rwe uwo ashaka. Allah anaha abantu ingero (kugira ngo basobanukirwe), kandi Allah ni Umumenyi wa byose.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Verse: (35) Surah: An-Noor
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close