Check out the new design

Übersetzung der Bedeutungen des edlen Qurans - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda * - Inhaltsverzeichnis der Übersetzungen

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Übersetzung der Bedeutungen Surah: Al-Aʿrāf   Vers (Ayah):
وَإِذۡ قَالَتۡ أُمَّةٞ مِّنۡهُمۡ لِمَ تَعِظُونَ قَوۡمًا ٱللَّهُ مُهۡلِكُهُمۡ أَوۡ مُعَذِّبُهُمۡ عَذَابٗا شَدِيدٗاۖ قَالُواْ مَعۡذِرَةً إِلَىٰ رَبِّكُمۡ وَلَعَلَّهُمۡ يَتَّقُونَ
Unibuke ubwo bamwe muri bo (bari batuye uwo mudugudu bubahirizaga isabato ariko ntibabibwirize abandi), babwiraga (abayubahirizaga kandi bakanabibwiriza abandi) bati “Kuki mubwiriza abantu Allah agiye kuzoreka (ku isi) cyangwa kuzahanisha ibihano bikomeye (ku munsi w’imperuka)?” (Ababwirizaga) baravuga bati “Turabikora kugira ngo dukiranuke kuri Nyagasani wanyu no kugira ngo babe bagandukira Allah.”
Arabische Tafsire:
فَلَمَّا نَسُواْ مَا ذُكِّرُواْ بِهِۦٓ أَنجَيۡنَا ٱلَّذِينَ يَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلسُّوٓءِ وَأَخَذۡنَا ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ بِعَذَابِۭ بَـِٔيسِۭ بِمَا كَانُواْ يَفۡسُقُونَ
Nuko ubwo bari bamaze kwibagirwa ibyo bari bibukijwe, twarokoye ba bandi babuzaga abandi gukora ibibi, maze duhanisha igihano kibi cyane ba bandi bakoze ibibi kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah).
Arabische Tafsire:
فَلَمَّا عَتَوۡاْ عَن مَّا نُهُواْ عَنۡهُ قُلۡنَا لَهُمۡ كُونُواْ قِرَدَةً خَٰسِـِٔينَ
Nuko ubwo bangaga kureka ibyo bari barabujijwe, twarababwiye tuti “Nimube inkende musuzuguritse!”
Arabische Tafsire:
وَإِذۡ تَأَذَّنَ رَبُّكَ لَيَبۡعَثَنَّ عَلَيۡهِمۡ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ مَن يَسُومُهُمۡ سُوٓءَ ٱلۡعَذَابِۗ إِنَّ رَبَّكَ لَسَرِيعُ ٱلۡعِقَابِ وَإِنَّهُۥ لَغَفُورٞ رَّحِيمٞ
Unibuke ubwo Nyagasani wawe yatangazaga ku mugaragaro ko rwose azakomeza koherereza (ibyigomeke by’Abayahudi) ababahanisha ibihano bibi kuzageza ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ubanguka mu guhana, kandi rwose ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Arabische Tafsire:
وَقَطَّعۡنَٰهُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ أُمَمٗاۖ مِّنۡهُمُ ٱلصَّٰلِحُونَ وَمِنۡهُمۡ دُونَ ذَٰلِكَۖ وَبَلَوۡنَٰهُم بِٱلۡحَسَنَٰتِ وَٱلسَّيِّـَٔاتِ لَعَلَّهُمۡ يَرۡجِعُونَ
Twanabaciyemo amatsinda atandukanye ku isi: muri bo hari abatunganye, hakabamo n’abatameze batyo. Twanabagerageresheje ibyiza n’ibibi kugira ngo babe bagaruka (bakubaha Allah).
Arabische Tafsire:
فَخَلَفَ مِنۢ بَعۡدِهِمۡ خَلۡفٞ وَرِثُواْ ٱلۡكِتَٰبَ يَأۡخُذُونَ عَرَضَ هَٰذَا ٱلۡأَدۡنَىٰ وَيَقُولُونَ سَيُغۡفَرُ لَنَا وَإِن يَأۡتِهِمۡ عَرَضٞ مِّثۡلُهُۥ يَأۡخُذُوهُۚ أَلَمۡ يُؤۡخَذۡ عَلَيۡهِم مِّيثَٰقُ ٱلۡكِتَٰبِ أَن لَّا يَقُولُواْ عَلَى ٱللَّهِ إِلَّا ٱلۡحَقَّ وَدَرَسُواْ مَا فِيهِۗ وَٱلدَّارُ ٱلۡأٓخِرَةُ خَيۡرٞ لِّلَّذِينَ يَتَّقُونَۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Nuko nyuma yabo haza abantu (babi) bazungura igitabo, ariko bihitiramo ibyiza byo (mu buzima bugufi bwo ku isi), bavuga bati “Tuzababarirwa ibyaha byose.” Bakongera kugerwaho n’ibindi (byo muri ubwo buzima) byaziririjwe nka byo (bakongera) bakabikora. Ese ntibahawe isezerano ryo (gukurikiza ibiri) mu gitabo ry’uko batazigera bagira icyo bavuga kuri Allah kitari ukuri? Nyamara bari bazi neza ibigikubiyemo. Kandi ubuturo bwo mu buzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri ba bandi batinya Allah. Ese nta bwenge mugira?
Arabische Tafsire:
وَٱلَّذِينَ يُمَسِّكُونَ بِٱلۡكِتَٰبِ وَأَقَامُواْ ٱلصَّلَوٰةَ إِنَّا لَا نُضِيعُ أَجۡرَ ٱلۡمُصۡلِحِينَ
Naho ba bandi bashikamye ku gitabo bakanahozaho iswala.[1] Mu by’ukuri ntituburizamo ibihembo by’abakora ibyiza.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
Arabische Tafsire:
 
Übersetzung der Bedeutungen Surah: Al-Aʿrāf
Inhaltsverzeichnis der Suren Nummer der Seite
 
Übersetzung der Bedeutungen des edlen Qurans - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda - Inhaltsverzeichnis der Übersetzungen

Herausgegeben von dem Verein der Muslime in Ruanda.

Schließen