Check out the new design

Übersetzung der Bedeutungen des edlen Qurans - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda * - Inhaltsverzeichnis der Übersetzungen

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Übersetzung der Bedeutungen Surah: Al-Māʾidah   Vers (Ayah):
سَمَّٰعُونَ لِلۡكَذِبِ أَكَّٰلُونَ لِلسُّحۡتِۚ فَإِن جَآءُوكَ فَٱحۡكُم بَيۡنَهُمۡ أَوۡ أَعۡرِضۡ عَنۡهُمۡۖ وَإِن تُعۡرِضۡ عَنۡهُمۡ فَلَن يَضُرُّوكَ شَيۡـٔٗاۖ وَإِنۡ حَكَمۡتَ فَٱحۡكُم بَيۡنَهُم بِٱلۡقِسۡطِۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُقۡسِطِينَ
(Bakunda) gutega amatwi ibinyoma bakanakunda kwaka indonke. Nibakugana (yewe Muhamadi) ujye ubakiranura cyangwa ubirengagize. Nubirengagiza nta cyo bazagutwara kandi nubakiranura, ujye ubakiranura mu butabera. Mu by’ukuri, Allah akunda abakoresha ubutabera.
Arabische Tafsire:
وَكَيۡفَ يُحَكِّمُونَكَ وَعِندَهُمُ ٱلتَّوۡرَىٰةُ فِيهَا حُكۡمُ ٱللَّهِ ثُمَّ يَتَوَلَّوۡنَ مِنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَۚ وَمَآ أُوْلَٰٓئِكَ بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Ese ni gute bagusaba ko ubakiranura kandi bafite Tawurati ikubiyemo amategeko ya Allah? Nyamara nyuma y’ibyo bagatera umugongo. Abo rwose ntabwo ari abemeramana (nyakuri).
Arabische Tafsire:
إِنَّآ أَنزَلۡنَا ٱلتَّوۡرَىٰةَ فِيهَا هُدٗى وَنُورٞۚ يَحۡكُمُ بِهَا ٱلنَّبِيُّونَ ٱلَّذِينَ أَسۡلَمُواْ لِلَّذِينَ هَادُواْ وَٱلرَّبَّٰنِيُّونَ وَٱلۡأَحۡبَارُ بِمَا ٱسۡتُحۡفِظُواْ مِن كِتَٰبِ ٱللَّهِ وَكَانُواْ عَلَيۡهِ شُهَدَآءَۚ فَلَا تَخۡشَوُاْ ٱلنَّاسَ وَٱخۡشَوۡنِ وَلَا تَشۡتَرُواْ بِـَٔايَٰتِي ثَمَنٗا قَلِيلٗاۚ وَمَن لَّمۡ يَحۡكُم بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡكَٰفِرُونَ
Mu by’ukuri, twahishuye Tawurati irimo umuyoboro n’urumuri. Ni na yo Abahanuzi biyeguriye Allah, Abihayimana n’abamenyi b’idini bifashisha mu gukiranura Abayahudi; kuko bahawe inshingano zo kubungabunga igitabo cya Allah, kandi bari n’abahamya bacyo. Bityo ntimugatinye abantu ahubwo mube ari njye mutinya, kandi ntimukagurane amagambo yanjye igiciro gito. Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo bahakanyi.
Arabische Tafsire:
وَكَتَبۡنَا عَلَيۡهِمۡ فِيهَآ أَنَّ ٱلنَّفۡسَ بِٱلنَّفۡسِ وَٱلۡعَيۡنَ بِٱلۡعَيۡنِ وَٱلۡأَنفَ بِٱلۡأَنفِ وَٱلۡأُذُنَ بِٱلۡأُذُنِ وَٱلسِّنَّ بِٱلسِّنِّ وَٱلۡجُرُوحَ قِصَاصٞۚ فَمَن تَصَدَّقَ بِهِۦ فَهُوَ كَفَّارَةٞ لَّهُۥۚ وَمَن لَّمۡ يَحۡكُم بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلظَّٰلِمُونَ
Kandi twabategetse muri yo (Tawurati) ko uwishe umuntu (abigambiriye) na we yicwa, ukuyemo ijisho na we akurwemo ijisho, uciye izuru na we acibwe izuru, uciye ugutwi na we acibwe ugutwi, ukuye iryinyo na we akurwe iryinyo, n’ukomerekeje na we akomeretswe. Ariko uzababarira (ntasabe guhorerwa), ibyo bizamubera icyiru (ababarirwe ibyaha). Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo nkozi z’ibibi.[1]
[1] Ibijyanye n’iyubahirizwa ry’ibihano byo ku isi bivugwa muri uyu murongo ndetse n’indi igaragara muri Qur’an iteganya ibihano by’ibyaha bitandukanye, ntibishyirwa mu bikorwa n’umuntu ku giti cye, ahubwo bishyirwa mu bikorwa n’ubutabera bwo mu gihugu kigendera ku mategeko ya Isilamu.
Arabische Tafsire:
 
Übersetzung der Bedeutungen Surah: Al-Māʾidah
Inhaltsverzeichnis der Suren Nummer der Seite
 
Übersetzung der Bedeutungen des edlen Qurans - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda - Inhaltsverzeichnis der Übersetzungen

Herausgegeben von dem Verein der Muslime in Ruanda.

Schließen