Check out the new design

Übersetzung der Bedeutungen des edlen Qurans - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda * - Inhaltsverzeichnis der Übersetzungen

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Übersetzung der Bedeutungen Surah: Asch-Schūrā   Vers (Ayah):
فَاطِرُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ جَعَلَ لَكُم مِّنۡ أَنفُسِكُمۡ أَزۡوَٰجٗا وَمِنَ ٱلۡأَنۡعَٰمِ أَزۡوَٰجٗا يَذۡرَؤُكُمۡ فِيهِۚ لَيۡسَ كَمِثۡلِهِۦ شَيۡءٞۖ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡبَصِيرُ
Umuhanzi w’ibirere n’isi; wabaremeye abagore ababakomoyemo, ndetse no mu matungo akaremamo ay’igitsina gabo n’igitsina gore; ni muri ubwo buryo mwororokamo. Ntagira icyo asa na cyo, kandi We ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
Arabische Tafsire:
لَهُۥ مَقَالِيدُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقۡدِرُۚ إِنَّهُۥ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ
Afite imfunguzo z’ibiri mu birere no mu isi. Atuburira amafunguro uwo ashaka akanayatubiriza uwo ashaka. Mu by’ukuri ni Umumenyi wa byose.
Arabische Tafsire:
۞ شَرَعَ لَكُم مِّنَ ٱلدِّينِ مَا وَصَّىٰ بِهِۦ نُوحٗا وَٱلَّذِيٓ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ وَمَا وَصَّيۡنَا بِهِۦٓ إِبۡرَٰهِيمَ وَمُوسَىٰ وَعِيسَىٰٓۖ أَنۡ أَقِيمُواْ ٱلدِّينَ وَلَا تَتَفَرَّقُواْ فِيهِۚ كَبُرَ عَلَى ٱلۡمُشۡرِكِينَ مَا تَدۡعُوهُمۡ إِلَيۡهِۚ ٱللَّهُ يَجۡتَبِيٓ إِلَيۡهِ مَن يَشَآءُ وَيَهۡدِيٓ إِلَيۡهِ مَن يُنِيبُ
Ibyo yabategetse mu idini ni na byo yategetse Nuhu, ndetse n’ibyo twaguhishuriye (yewe Muhamadi), ni na byo twategetse Ibrahimu, Musa na Issa, tuvuga ko mugomba gutunganya idini mwirinda kunyuranya na ryo. Ababangikanyamana baremererwa n’ibyo mubahamagarira (byo kugaragira Imana imwe). Allah yihitiramo uwo ashaka, akanayobora inzira ye uwicuza.
Arabische Tafsire:
وَمَا تَفَرَّقُوٓاْ إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَهُمُ ٱلۡعِلۡمُ بَغۡيَۢا بَيۡنَهُمۡۚ وَلَوۡلَا كَلِمَةٞ سَبَقَتۡ مِن رَّبِّكَ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗى لَّقُضِيَ بَيۡنَهُمۡۚ وَإِنَّ ٱلَّذِينَ أُورِثُواْ ٱلۡكِتَٰبَ مِنۢ بَعۡدِهِمۡ لَفِي شَكّٖ مِّنۡهُ مُرِيبٖ
Kandi (abayoboke b’Intumwa za mbere) batandukanye nyuma yo kugerwaho n’ubumenyi (Qur’an) bitewe no kugirirana ishyari n’inzangano. N’iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje ryo (kudahaniraho) kugeza igihe kizwi (imperuka), bari gucirwaho iteka (ryo kurimbuka). Mu by’ukuri ba bandi bahaweho igitabo (Tawurati na Injili) umurage nyuma y’abo (bahakanyi), bagishidikanyaho mu buryo buteye amakenga.
Arabische Tafsire:
فَلِذَٰلِكَ فَٱدۡعُۖ وَٱسۡتَقِمۡ كَمَآ أُمِرۡتَۖ وَلَا تَتَّبِعۡ أَهۡوَآءَهُمۡۖ وَقُلۡ ءَامَنتُ بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ مِن كِتَٰبٖۖ وَأُمِرۡتُ لِأَعۡدِلَ بَيۡنَكُمُۖ ٱللَّهُ رَبُّنَا وَرَبُّكُمۡۖ لَنَآ أَعۡمَٰلُنَا وَلَكُمۡ أَعۡمَٰلُكُمۡۖ لَا حُجَّةَ بَيۡنَنَا وَبَيۡنَكُمُۖ ٱللَّهُ يَجۡمَعُ بَيۡنَنَاۖ وَإِلَيۡهِ ٱلۡمَصِيرُ
Bityo, iryo (dini ry’Ubuyisilamu ry’Intumwa zose) ube ari ryo uhamagarira (abantu), kandi ukomeze utungane nk’uko wabitegetswe, ntuzanakurikire irari ryabo. Unavuge uti “Nemera ibyo Allah yahishuye mu bitabo (byahawe Intumwa), kandi nategetswe gukoresha ubutabera muri mwe. Allah ni We Nyagasani wacu akaba ari na we Nyagasani wanyu. Dufite ibikorwa byacu namwe mukagira ibyanyu. Nta mpaka zikwiye kuba hagati yacu namwe. Allah azaduhuriza hamwe twese (aducire imanza). Kandi iwe ni ho garukiro (ryacu twese).
Arabische Tafsire:
 
Übersetzung der Bedeutungen Surah: Asch-Schūrā
Inhaltsverzeichnis der Suren Nummer der Seite
 
Übersetzung der Bedeutungen des edlen Qurans - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda - Inhaltsverzeichnis der Übersetzungen

Herausgegeben von dem Verein der Muslime in Ruanda.

Schließen