Check out the new design

Übersetzung der Bedeutungen des edlen Qurans - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda * - Inhaltsverzeichnis der Übersetzungen

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Übersetzung der Bedeutungen Surah: Āl ʿImrān   Vers (Ayah):
وَإِنَّ مِنۡهُمۡ لَفَرِيقٗا يَلۡوُۥنَ أَلۡسِنَتَهُم بِٱلۡكِتَٰبِ لِتَحۡسَبُوهُ مِنَ ٱلۡكِتَٰبِ وَمَا هُوَ مِنَ ٱلۡكِتَٰبِ وَيَقُولُونَ هُوَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِ وَمَا هُوَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِۖ وَيَقُولُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ
Mu by’ukuri, no muri bo hari abagoreka indimi zabo iyo basoma igitabo (Tawurati), kugira ngo mukeke ko biri mu gitabo, kandi bitari mu gitabo. Bakavuga bati “Ibyo ni ibyaturutse kwa Allah” kandi bitaraturutse kwa Allah. Bakanahimbira Allah ikinyoma kandi babizi.
Arabische Tafsire:
مَا كَانَ لِبَشَرٍ أَن يُؤۡتِيَهُ ٱللَّهُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحُكۡمَ وَٱلنُّبُوَّةَ ثُمَّ يَقُولَ لِلنَّاسِ كُونُواْ عِبَادٗا لِّي مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلَٰكِن كُونُواْ رَبَّٰنِيِّـۧنَ بِمَا كُنتُمۡ تُعَلِّمُونَ ٱلۡكِتَٰبَ وَبِمَا كُنتُمۡ تَدۡرُسُونَ
Ntibibaho ko umuntu Allah yahaye igitabo, ubushishozi (gukiranura abantu) ndetse n’ubuhanuzi, maze yarangiza akabwira abantu ati “Nimube abagaragu banjye aho kuba aba Allah!” Ahubwo (yababwira ati) “Nimube abamenyi bubaha Allah kuko mwigisha igitabo no kubera ko mukiga.”
Arabische Tafsire:
وَلَا يَأۡمُرَكُمۡ أَن تَتَّخِذُواْ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ وَٱلنَّبِيِّـۧنَ أَرۡبَابًاۚ أَيَأۡمُرُكُم بِٱلۡكُفۡرِ بَعۡدَ إِذۡ أَنتُم مُّسۡلِمُونَ
Ndetse nta n’ubwo yabategeka kugira abamalayika n’abahanuzi ibigirwamana. Ese yabategeka guhakana nyuma y’uko mubaye Abayisilamu?
Arabische Tafsire:
وَإِذۡ أَخَذَ ٱللَّهُ مِيثَٰقَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ لَمَآ ءَاتَيۡتُكُم مِّن كِتَٰبٖ وَحِكۡمَةٖ ثُمَّ جَآءَكُمۡ رَسُولٞ مُّصَدِّقٞ لِّمَا مَعَكُمۡ لَتُؤۡمِنُنَّ بِهِۦ وَلَتَنصُرُنَّهُۥۚ قَالَ ءَأَقۡرَرۡتُمۡ وَأَخَذۡتُمۡ عَلَىٰ ذَٰلِكُمۡ إِصۡرِيۖ قَالُوٓاْ أَقۡرَرۡنَاۚ قَالَ فَٱشۡهَدُواْ وَأَنَا۠ مَعَكُم مِّنَ ٱلشَّٰهِدِينَ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yagiranaga n’abahanuzi isezerano rikomeye (rigira riti) “Nimbaha igitabo n’ubushishozi, maze Intumwa (Muhamadi) ikabageraho ishimangira ibyo mufite, mugomba kuzayemera mukanayirengera.” (Allah) aravuga ati “Ese murabyemeye munabigira isezerano ryanjye?” Baravuga bati “Turabyemeye.” Aravuga ati “Ngaho nimubihamye, nanjye ndi kumwe namwe mu babihamya.”
Arabische Tafsire:
فَمَن تَوَلَّىٰ بَعۡدَ ذَٰلِكَ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ
Ariko abazahindukira (bakica isezerano) nyuma y’ibyo, abo ni bo nkozi z’ibibi.
Arabische Tafsire:
أَفَغَيۡرَ دِينِ ٱللَّهِ يَبۡغُونَ وَلَهُۥٓ أَسۡلَمَ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ طَوۡعٗا وَكَرۡهٗا وَإِلَيۡهِ يُرۡجَعُونَ
Ese idini ritari irya Allah ni ryo bashaka, kandi ari We ibiri mu birere no mu isi byicishaho bugufi, bibishaka cyangwa bitabishaka? Kandi iwe ni ho bose bazasubizwa.
Arabische Tafsire:
 
Übersetzung der Bedeutungen Surah: Āl ʿImrān
Inhaltsverzeichnis der Suren Nummer der Seite
 
Übersetzung der Bedeutungen des edlen Qurans - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda - Inhaltsverzeichnis der Übersetzungen

Herausgegeben von dem Verein der Muslime in Ruanda.

Schließen