Check out the new design

Übersetzung der Bedeutungen des edlen Qurans - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda * - Inhaltsverzeichnis der Übersetzungen

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Übersetzung der Bedeutungen Surah: Al-Baqarah   Vers (Ayah):
وَإِذۡ قُلۡنَا ٱدۡخُلُواْ هَٰذِهِ ٱلۡقَرۡيَةَ فَكُلُواْ مِنۡهَا حَيۡثُ شِئۡتُمۡ رَغَدٗا وَٱدۡخُلُواْ ٱلۡبَابَ سُجَّدٗا وَقُولُواْ حِطَّةٞ نَّغۡفِرۡ لَكُمۡ خَطَٰيَٰكُمۡۚ وَسَنَزِيدُ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Munibuke ubwo twavugaga tuti “Mwinjire muri uyu mudugudu (Yeruzalemu), hanyuma murye ibiwurimo mu mudendezo, muninjire mu marembo yawo mwicishije bugufi, munavuge muti “Tubabarire ibyaha byacu”, tuzabababarira ibyaha byanyu, kandi tuzongerera (ingororano) abakora ibyiza.
Arabische Tafsire:
فَبَدَّلَ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ قَوۡلًا غَيۡرَ ٱلَّذِي قِيلَ لَهُمۡ فَأَنزَلۡنَا عَلَى ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ رِجۡزٗا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ بِمَا كَانُواْ يَفۡسُقُونَ
Nuko abigometse bahindura imvugo bakora ibyo batabwiwe (aho gusaba imbabazi no kwicisha bugufi, barushaho kwigomeka). Nuko abakoze ibibi tubamanurira igihano giturutse mu kirere kubera ubukozi bw’ibibi bwabo.
Arabische Tafsire:
۞ وَإِذِ ٱسۡتَسۡقَىٰ مُوسَىٰ لِقَوۡمِهِۦ فَقُلۡنَا ٱضۡرِب بِّعَصَاكَ ٱلۡحَجَرَۖ فَٱنفَجَرَتۡ مِنۡهُ ٱثۡنَتَا عَشۡرَةَ عَيۡنٗاۖ قَدۡ عَلِمَ كُلُّ أُنَاسٖ مَّشۡرَبَهُمۡۖ كُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ مِن رِّزۡقِ ٱللَّهِ وَلَا تَعۡثَوۡاْ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُفۡسِدِينَ
Munibuke ubwo Musa yasabiraga abantu be amazi (ubwo bari bishwe n’inyota) nuko tukamubwira tuti “Kubita inkoni yawe ku ibuye.” (Arikubise) riturikamo amasoko cumi n’abiri, nuko buri muryango umenya isoko unyweraho. (Turababwira tuti) “Nimurye kandi munywe ku mafunguro aturutse kwa Allah, kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi.
Arabische Tafsire:
وَإِذۡ قُلۡتُمۡ يَٰمُوسَىٰ لَن نَّصۡبِرَ عَلَىٰ طَعَامٖ وَٰحِدٖ فَٱدۡعُ لَنَا رَبَّكَ يُخۡرِجۡ لَنَا مِمَّا تُنۢبِتُ ٱلۡأَرۡضُ مِنۢ بَقۡلِهَا وَقِثَّآئِهَا وَفُومِهَا وَعَدَسِهَا وَبَصَلِهَاۖ قَالَ أَتَسۡتَبۡدِلُونَ ٱلَّذِي هُوَ أَدۡنَىٰ بِٱلَّذِي هُوَ خَيۡرٌۚ ٱهۡبِطُواْ مِصۡرٗا فَإِنَّ لَكُم مَّا سَأَلۡتُمۡۗ وَضُرِبَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلذِّلَّةُ وَٱلۡمَسۡكَنَةُ وَبَآءُو بِغَضَبٖ مِّنَ ٱللَّهِۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ كَانُواْ يَكۡفُرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَيَقۡتُلُونَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّۚ ذَٰلِكَ بِمَا عَصَواْ وَّكَانُواْ يَعۡتَدُونَ
Munibuke ubwo mwavugaga muti “Yewe Musa! Ntituzihanganira indyo imwe, ku bw’ibyo dusabire Nyagasani wawe adukurire mu butaka ibyo bwera; mu mboga, imyungu, ingano, inkori, ibitunguru bibuturukamo.” (Musa) aravuga ati “Ese murahitamo ibiciriritse mukareka ibyiza? Ngaho nimujye mu mudugudu uwo ari wo wose muzabonamo ibyo mwasabye!” Nuko bahanishwa gusuzugurika n’ubukene, kandi bagenda barakariwe na Allah. Ibyo byatewe n’uko bahakanaga amagambo ya Allah, bakanica abahanuzi babarenganyije. Ibyo byatewe n’uko bigometse bakanarengera (imbago za Allah).
Arabische Tafsire:
 
Übersetzung der Bedeutungen Surah: Al-Baqarah
Inhaltsverzeichnis der Suren Nummer der Seite
 
Übersetzung der Bedeutungen des edlen Qurans - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda - Inhaltsverzeichnis der Übersetzungen

Herausgegeben von dem Verein der Muslime in Ruanda.

Schließen