Check out the new design

Übersetzung der Bedeutungen des edlen Qurans - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda * - Inhaltsverzeichnis der Übersetzungen

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Übersetzung der Bedeutungen Surah: Hūd   Vers (Ayah):
إِن نَّقُولُ إِلَّا ٱعۡتَرَىٰكَ بَعۡضُ ءَالِهَتِنَا بِسُوٓءٖۗ قَالَ إِنِّيٓ أُشۡهِدُ ٱللَّهَ وَٱشۡهَدُوٓاْ أَنِّي بَرِيٓءٞ مِّمَّا تُشۡرِكُونَ
Icyo twavuga ni uko zimwe mu mana zacu zaguteje ibyago (kuko ubuza abantu kuzisenga). Aravuga ati “Mu by’ukuri njye ntanze Allah ho umuhamya, kandi namwe nimube abahamya ko rwose nitandukanyije n’ibyo mumubangikanya musenga,
Arabische Tafsire:
مِن دُونِهِۦۖ فَكِيدُونِي جَمِيعٗا ثُمَّ لَا تُنظِرُونِ
Bitari We (Allah). Ngaho nimuncurire imigambi mibisha mwese kandi ntimundindirize.”
Arabische Tafsire:
إِنِّي تَوَكَّلۡتُ عَلَى ٱللَّهِ رَبِّي وَرَبِّكُمۚ مَّا مِن دَآبَّةٍ إِلَّا هُوَ ءَاخِذُۢ بِنَاصِيَتِهَآۚ إِنَّ رَبِّي عَلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
“Mu by’ukuri njye niringiye Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Nta kiremwa na kimwe gifite ubugingo Allah atagenga. Rwose, Nyagasani wanjye ni We ufite inzira igororotse.”
Arabische Tafsire:
فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَقَدۡ أَبۡلَغۡتُكُم مَّآ أُرۡسِلۡتُ بِهِۦٓ إِلَيۡكُمۡۚ وَيَسۡتَخۡلِفُ رَبِّي قَوۡمًا غَيۡرَكُمۡ وَلَا تَضُرُّونَهُۥ شَيۡـًٔاۚ إِنَّ رَبِّي عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٍ حَفِيظٞ
“Ubwo nimutera umugongo (ukuri, mumenye ko) njye namaze kubagezaho ubutumwa nahawe, kandi Nyagasani wanjye azabasimbuza abandi bantu, ndetse nta cyo muzamutwara. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Umurinzi wa byose.”
Arabische Tafsire:
وَلَمَّا جَآءَ أَمۡرُنَا نَجَّيۡنَا هُودٗا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ بِرَحۡمَةٖ مِّنَّا وَنَجَّيۡنَٰهُم مِّنۡ عَذَابٍ غَلِيظٖ
Ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, twarokoye Hudu n’abemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, maze tubakiza ibihano bikomeye.
Arabische Tafsire:
وَتِلۡكَ عَادٞۖ جَحَدُواْ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ وَعَصَوۡاْ رُسُلَهُۥ وَٱتَّبَعُوٓاْ أَمۡرَ كُلِّ جَبَّارٍ عَنِيدٖ
Abo bari (abantu bo) mu bwoko bw’aba Adi. Bahakanye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, bigomeka ku ntumwa ze, banakurikira amategeko ya buri mwibone wese winangira (utava ku izima).
Arabische Tafsire:
وَأُتۡبِعُواْ فِي هَٰذِهِ ٱلدُّنۡيَا لَعۡنَةٗ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ أَلَآ إِنَّ عَادٗا كَفَرُواْ رَبَّهُمۡۗ أَلَا بُعۡدٗا لِّعَادٖ قَوۡمِ هُودٖ
Kandi bakurikijwe umuvumo muri iyi si ndetse (uzanabakurikirana) no ku munsi w’imperuka. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri ubwoko bw’aba Adi bwahakanye Nyagasani wabwo. Barakarimbuka ba Adi, ari bo bantu ba Hudu!
Arabische Tafsire:
۞ وَإِلَىٰ ثَمُودَ أَخَاهُمۡ صَٰلِحٗاۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥۖ هُوَ أَنشَأَكُم مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ وَٱسۡتَعۡمَرَكُمۡ فِيهَا فَٱسۡتَغۡفِرُوهُ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِۚ إِنَّ رَبِّي قَرِيبٞ مُّجِيبٞ
N’abantu bo mu bwoko bw’aba Thamudu, twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari We. Ni We wabahanze abakomoye mu gitaka anakibatuzaho. Bityo, nimumusabe imbabazi kandi munamwicuzeho, kuko mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ari hafi, kandi asubiza ubusabe.”
Arabische Tafsire:
قَالُواْ يَٰصَٰلِحُ قَدۡ كُنتَ فِينَا مَرۡجُوّٗا قَبۡلَ هَٰذَآۖ أَتَنۡهَىٰنَآ أَن نَّعۡبُدَ مَا يَعۡبُدُ ءَابَآؤُنَا وَإِنَّنَا لَفِي شَكّٖ مِّمَّا تَدۡعُونَآ إِلَيۡهِ مُرِيبٖ
Baravuga bati “Yewe Swalehe! Mbere y’ibyo (uvuze by’uko tugomba kureka imana zacu), twari twiringiye ko uzaba umutware wacu. Ese uratubuza kugaragira ibyo abakurambere bacu basengaga? Mu by’ukuri twe dufite ugushidikanya guteye inkeke ku kuri kw’ibyo uduhamagarira (udutera guhuzagurika.)”
Arabische Tafsire:
 
Übersetzung der Bedeutungen Surah: Hūd
Inhaltsverzeichnis der Suren Nummer der Seite
 
Übersetzung der Bedeutungen des edlen Qurans - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda - Inhaltsverzeichnis der Übersetzungen

Herausgegeben von dem Verein der Muslime in Ruanda.

Schließen