Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-አዕራፍ   አንቀፅ:
قُل لَّآ أَمۡلِكُ لِنَفۡسِي نَفۡعٗا وَلَا ضَرًّا إِلَّا مَا شَآءَ ٱللَّهُۚ وَلَوۡ كُنتُ أَعۡلَمُ ٱلۡغَيۡبَ لَٱسۡتَكۡثَرۡتُ مِنَ ٱلۡخَيۡرِ وَمَا مَسَّنِيَ ٱلسُّوٓءُۚ إِنۡ أَنَا۠ إِلَّا نَذِيرٞ وَبَشِيرٞ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira icyiza nakwimarira cyangwa ikibi nakwikiza usibye icyo Allah ashaka. Iyo nza kumenya ibyihishe, nari kwigwizaho ibyiza byinshi kandi nta n’ikibi cyari kungeraho. Nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi n’ugeza inkuru nziza ku bantu bemera.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ هُوَ ٱلَّذِي خَلَقَكُم مِّن نَّفۡسٖ وَٰحِدَةٖ وَجَعَلَ مِنۡهَا زَوۡجَهَا لِيَسۡكُنَ إِلَيۡهَاۖ فَلَمَّا تَغَشَّىٰهَا حَمَلَتۡ حَمۡلًا خَفِيفٗا فَمَرَّتۡ بِهِۦۖ فَلَمَّآ أَثۡقَلَت دَّعَوَا ٱللَّهَ رَبَّهُمَا لَئِنۡ ءَاتَيۡتَنَا صَٰلِحٗا لَّنَكُونَنَّ مِنَ ٱلشَّٰكِرِينَ
Ni We wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), nuko amuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumukomoyemo kugira ngo amuboneho ituze. Iyo umwe (mu rubyaro rwa Adamu) abonanye n’umugore we, asama inda abasha kugendana bimworoheye. Iyo amaze gukurirwa, basaba Allah Nyagasani wabo bagira bati “Nuramuka uduhaye umwana utunganye, rwose tuzaba mu bashimira.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَلَمَّآ ءَاتَىٰهُمَا صَٰلِحٗا جَعَلَا لَهُۥ شُرَكَآءَ فِيمَآ ءَاتَىٰهُمَاۚ فَتَعَٰلَى ٱللَّهُ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Ariko (Allah) yamara kubaha umwana utunganye, bagatangira kumubangikanya n’ibyo yabahaye. Allah arenze kure cyane ibyo bamubangikanya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَيُشۡرِكُونَ مَا لَا يَخۡلُقُ شَيۡـٔٗا وَهُمۡ يُخۡلَقُونَ
Ese babangikanya (Allah) n’ibitagira icyo birema, kandi na byo ubwabyo byararemwe?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَا يَسۡتَطِيعُونَ لَهُمۡ نَصۡرٗا وَلَآ أَنفُسَهُمۡ يَنصُرُونَ
Ntibinashobora kubatabara kandi na byo ubwabyo ntibyakwitabara.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِن تَدۡعُوهُمۡ إِلَى ٱلۡهُدَىٰ لَا يَتَّبِعُوكُمۡۚ سَوَآءٌ عَلَيۡكُمۡ أَدَعَوۡتُمُوهُمۡ أَمۡ أَنتُمۡ صَٰمِتُونَ
N’iyo mwabihamagarira kuyoboka, ntibishobora kubakurikira (kuko nta bwenge bifite). Mwabihamagara cyangwa mukicecekera, byose ni kimwe kuri mwe.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ ٱلَّذِينَ تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ عِبَادٌ أَمۡثَالُكُمۡۖ فَٱدۡعُوهُمۡ فَلۡيَسۡتَجِيبُواْ لَكُمۡ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Mu by’ukuri ibyo musenga bitari Allah ni abagaragu nkamwe. Ngaho nimubisabe maze bibasubize, niba koko muri abanyakuri.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَلَهُمۡ أَرۡجُلٞ يَمۡشُونَ بِهَآۖ أَمۡ لَهُمۡ أَيۡدٖ يَبۡطِشُونَ بِهَآۖ أَمۡ لَهُمۡ أَعۡيُنٞ يُبۡصِرُونَ بِهَآۖ أَمۡ لَهُمۡ ءَاذَانٞ يَسۡمَعُونَ بِهَاۗ قُلِ ٱدۡعُواْ شُرَكَآءَكُمۡ ثُمَّ كِيدُونِ فَلَا تُنظِرُونِ
Ese bifite amaguru bigendesha cyangwa amaboko bikoresha cyangwa amaso bibonesha cyangwa amatwi byumvisha? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuhamagare ibigirwamana byanyu maze muncurire imigambi mibisha, kandi ntimundindirize!”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-አዕራፍ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት