Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-አዕራፍ   አንቀፅ:
حَقِيقٌ عَلَىٰٓ أَن لَّآ أَقُولَ عَلَى ٱللَّهِ إِلَّا ٱلۡحَقَّۚ قَدۡ جِئۡتُكُم بِبَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّكُمۡ فَأَرۡسِلۡ مَعِيَ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ
“Birakwiye ko ntacyo navuga kuri Allah kitari ukuri. Rwose mbazaniye ibitangaza bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo rekura bene Isiraheli tujyane.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالَ إِن كُنتَ جِئۡتَ بِـَٔايَةٖ فَأۡتِ بِهَآ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
(Farawo) aramubwira ati “Niba hari igitangaza uzanye, ngaho kigaragaze niba koko uri mu banyakuri.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَأَلۡقَىٰ عَصَاهُ فَإِذَا هِيَ ثُعۡبَانٞ مُّبِينٞ
Nuko (Musa) anaga inkoni ye hasi, ihita ihinduka inzoka (nini) igaragara.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَنَزَعَ يَدَهُۥ فَإِذَا هِيَ بَيۡضَآءُ لِلنَّٰظِرِينَ
Anasohora ukuboko kwe (mu kwaha) guhita kwererana ku bari aho babibona.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالَ ٱلۡمَلَأُ مِن قَوۡمِ فِرۡعَوۡنَ إِنَّ هَٰذَا لَسَٰحِرٌ عَلِيمٞ
Ibikomerezwa byo mu bantu ba Farawo biravuga biti “Mu by’ukuri uyu ni umurozi w’umuhanga”,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يُرِيدُ أَن يُخۡرِجَكُم مِّنۡ أَرۡضِكُمۡۖ فَمَاذَا تَأۡمُرُونَ
“Arashaka kubakura mu gihugu cyanyu.” (Farawo arababaza ati) “Ese mwangira iyihe nama?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالُوٓاْ أَرۡجِهۡ وَأَخَاهُ وَأَرۡسِلۡ فِي ٱلۡمَدَآئِنِ حَٰشِرِينَ
Baramubwira bati “Ba umwihoreye (ntumwice) we n’umuvandimwe we [Haruna (Aroni)], maze wohereze (ingabo) mu mijyi yose zikoranye (abarozi).”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَأۡتُوكَ بِكُلِّ سَٰحِرٍ عَلِيمٖ
Bazakuzanire buri murozi wese w’umuhanga.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَجَآءَ ٱلسَّحَرَةُ فِرۡعَوۡنَ قَالُوٓاْ إِنَّ لَنَا لَأَجۡرًا إِن كُنَّا نَحۡنُ ٱلۡغَٰلِبِينَ
Nuko abarozi baza kwa Farawo, baramubwira bati “Ese koko turahabwa igihembo nituramuka dutsinze?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالَ نَعَمۡ وَإِنَّكُمۡ لَمِنَ ٱلۡمُقَرَّبِينَ
(Farawo) aravuga ati “Ni byo (muzagororerwa), kandi muzaba bamwe mu byegera (byanjye).”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالُواْ يَٰمُوسَىٰٓ إِمَّآ أَن تُلۡقِيَ وَإِمَّآ أَن نَّكُونَ نَحۡنُ ٱلۡمُلۡقِينَ
Baravuga bati “Yewe Musa! urahitamo kubanza kunaga (inkoni yawe), cyangwa abe ari twe tubanza kunaga?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالَ أَلۡقُواْۖ فَلَمَّآ أَلۡقَوۡاْ سَحَرُوٓاْ أَعۡيُنَ ٱلنَّاسِ وَٱسۡتَرۡهَبُوهُمۡ وَجَآءُو بِسِحۡرٍ عَظِيمٖ
(Musa) aravuga ati “Mwe nimunage.” Nuko banaze, barindagiza amaso y’abantu banabakura imitima, bagaragaza uburozi buhambaye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنۡ أَلۡقِ عَصَاكَۖ فَإِذَا هِيَ تَلۡقَفُ مَا يَأۡفِكُونَ
Maze duhishurira Musa tumubwira tuti “Naga inkoni yawe!” (Ayinaze ihinduka inzoka nini) ihita imiragura ibyo bari bamaze guhimba (ibirozi).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَوَقَعَ ٱلۡحَقُّ وَبَطَلَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Nuko ukuri kurigaragaza, maze ibyo bakoze bihinduka imfabusa.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَغُلِبُواْ هُنَالِكَ وَٱنقَلَبُواْ صَٰغِرِينَ
Nuko batsindirwa aho, maze barasuzugurika.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأُلۡقِيَ ٱلسَّحَرَةُ سَٰجِدِينَ
Maze abarozi bikubita hasi bubamye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-አዕራፍ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት