Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-አንዓም   አንቀፅ:
ذَٰلِكَ أَن لَّمۡ يَكُن رَّبُّكَ مُهۡلِكَ ٱلۡقُرَىٰ بِظُلۡمٖ وَأَهۡلُهَا غَٰفِلُونَ
Ibyo ni uko Nyagasani wawe atajya yoreka imidugudu ayirenganyije kandi abayituye batabanje kuburirwa (ari yo mpamvu Intumwa zaboherejweho).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلِكُلّٖ دَرَجَٰتٞ مِّمَّا عَمِلُواْۚ وَمَا رَبُّكَ بِغَٰفِلٍ عَمَّا يَعۡمَلُونَ
Kandi bose bazagira inzego (bazahemberwa) bitewe n’ibyo bakoze, ndetse Nyagasani wawe ntayobewe ibyo bakora.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَرَبُّكَ ٱلۡغَنِيُّ ذُو ٱلرَّحۡمَةِۚ إِن يَشَأۡ يُذۡهِبۡكُمۡ وَيَسۡتَخۡلِفۡ مِنۢ بَعۡدِكُم مَّا يَشَآءُ كَمَآ أَنشَأَكُم مِّن ذُرِّيَّةِ قَوۡمٍ ءَاخَرِينَ
Kandi Nyagasani wawe ni Uwihagije, Nyirimpuhwe. Aramutse abishatse yabarimbura akabasimbuza abandi ashaka, nk’uko yabaremye abakomoye ku rubyaro rw’abandi bantu.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ مَا تُوعَدُونَ لَأٓتٖۖ وَمَآ أَنتُم بِمُعۡجِزِينَ
Mu by’ukuri ibyo musezeranywa (ibihano) bizasohora nta kabuza, kandi mwe nta ho mwahungira (ibihano bya Allah).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قُلۡ يَٰقَوۡمِ ٱعۡمَلُواْ عَلَىٰ مَكَانَتِكُمۡ إِنِّي عَامِلٞۖ فَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ مَن تَكُونُ لَهُۥ عَٰقِبَةُ ٱلدَّارِۚ إِنَّهُۥ لَا يُفۡلِحُ ٱلظَّٰلِمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mushaka, nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Rwose muzamenya uzagira iherezo ryiza (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri inkozi z’ibibi ntizizakiranuka.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَجَعَلُواْ لِلَّهِ مِمَّا ذَرَأَ مِنَ ٱلۡحَرۡثِ وَٱلۡأَنۡعَٰمِ نَصِيبٗا فَقَالُواْ هَٰذَا لِلَّهِ بِزَعۡمِهِمۡ وَهَٰذَا لِشُرَكَآئِنَاۖ فَمَا كَانَ لِشُرَكَآئِهِمۡ فَلَا يَصِلُ إِلَى ٱللَّهِۖ وَمَا كَانَ لِلَّهِ فَهُوَ يَصِلُ إِلَىٰ شُرَكَآئِهِمۡۗ سَآءَ مَا يَحۡكُمُونَ
Kandi (abahakanyi) bageneye Allah umugabane mu bihingwa n’amatungo yaremye, nuko bakavuga bati “Ibi ni ibya Allah –uko ni ko bibwiraga-, naho ibi ni iby’ibigirwamana byacu.” Ariko ibyo bageneye ibigirwamana byabo ntibemeraga ko byivanga n’ibyo bageneye Allah, naho ibyo bageneye Allah bakemera ko byo byivanga n’ibyo bageneye ibigirwamana byabo (kubera kudaha agaciro Allah). (Rwose) uko babonaga ibintu ni kubi!
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَكَذَٰلِكَ زَيَّنَ لِكَثِيرٖ مِّنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ قَتۡلَ أَوۡلَٰدِهِمۡ شُرَكَآؤُهُمۡ لِيُرۡدُوهُمۡ وَلِيَلۡبِسُواْ عَلَيۡهِمۡ دِينَهُمۡۖ وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ مَا فَعَلُوهُۖ فَذَرۡهُمۡ وَمَا يَفۡتَرُونَ
Uko ni na ko ibigirwamana byabo byakundishije abenshi mu babangikanyamana kwica abana babo kugira ngo biboreke no kugira ngo bibatakire idini ryabo (babone ko ari ukuri). Iyo Allah aza kubishaka ntibari kubikora. Ku bw’ibyo, barekere ibyo bahimba.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-አንዓም
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት