Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-አንዓም   አንቀፅ:
۞ وَلَوۡ أَنَّنَا نَزَّلۡنَآ إِلَيۡهِمُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ وَكَلَّمَهُمُ ٱلۡمَوۡتَىٰ وَحَشَرۡنَا عَلَيۡهِمۡ كُلَّ شَيۡءٖ قُبُلٗا مَّا كَانُواْ لِيُؤۡمِنُوٓاْ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ يَجۡهَلُونَ
N’iyo tuza kubamanurira abamalayika, (tukabazurira) abapfuye bakabavugisha, tukanabateranyiriza buri kintu imbona nkubone (nk’uko babyifuzaga), ntibari kwemera keretse Allah abishatse. Ariko abenshi muri bo bafite ubujiji.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَكَذَٰلِكَ جَعَلۡنَا لِكُلِّ نَبِيٍّ عَدُوّٗا شَيَٰطِينَ ٱلۡإِنسِ وَٱلۡجِنِّ يُوحِي بَعۡضُهُمۡ إِلَىٰ بَعۡضٖ زُخۡرُفَ ٱلۡقَوۡلِ غُرُورٗاۚ وَلَوۡ شَآءَ رَبُّكَ مَا فَعَلُوهُۖ فَذَرۡهُمۡ وَمَا يَفۡتَرُونَ
Uko ni na ko buri muhanuzi twamushyiriyeho abanzi, (abo banzi ni) amashitani (aboneka) mu bantu n’amajini. Bamwe muri bo bacengeza mu bandi imvugo zitatse ikinyoma zigamije kubashuka. N’iyo Nyagasani wawe aza kubishaka ntibari kubikora; bityo bareke n’ibyo bihimbira.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلِتَصۡغَىٰٓ إِلَيۡهِ أَفۡـِٔدَةُ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ وَلِيَرۡضَوۡهُ وَلِيَقۡتَرِفُواْ مَا هُم مُّقۡتَرِفُونَ
(Ibi) ni no kugira ngo imitima ya ba bandi batemera imperuka izibogamireho (izo mvugo z’ibishuko) izishimire, no kugira ngo bakore ibyo bakora (ibyaha by’ingeri zose).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَفَغَيۡرَ ٱللَّهِ أَبۡتَغِي حَكَمٗا وَهُوَ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ إِلَيۡكُمُ ٱلۡكِتَٰبَ مُفَصَّلٗاۚ وَٱلَّذِينَ ءَاتَيۡنَٰهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ يَعۡلَمُونَ أَنَّهُۥ مُنَزَّلٞ مِّن رَّبِّكَ بِٱلۡحَقِّۖ فَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُمۡتَرِينَ
Ese utari Allah ni we nagira umukiranuzi kandi ari We (Allah) wabahishuriye igitabo gisobanutse? Kandi ba bandi twahaye ibitabo (Tawurati n’Ivanjili) bazi ko (igitabo cya Qur’an) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani wawe mu kuri. Ku bw’ibyo, uramenye ntuzabe mu bashidikanya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَتَمَّتۡ كَلِمَتُ رَبِّكَ صِدۡقٗا وَعَدۡلٗاۚ لَّا مُبَدِّلَ لِكَلِمَٰتِهِۦۚ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
N’ijambo rya Nyagasani wawe ryarasohoye (ku byo rivuga) mu kuri no mu butabera (mu mategeko yabyo). Ntawahindura amagambo Ye. Ni na We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِن تُطِعۡ أَكۡثَرَ مَن فِي ٱلۡأَرۡضِ يُضِلُّوكَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِۚ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّ وَإِنۡ هُمۡ إِلَّا يَخۡرُصُونَ
Kandi nuramuka wumviye abenshi mu bari ku isi, bazakuyobya inzira ya Allah. Nta kindi bakurikira kitari ugukeka, ndetse nta n’icyo bakora kitari ukubeshya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ رَبَّكَ هُوَ أَعۡلَمُ مَن يَضِلُّ عَن سَبِيلِهِۦۖ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِٱلۡمُهۡتَدِينَ
Mu by’ ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza abayobye inzira ye, kandi ni We Uzi neza abayobotse.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَكُلُواْ مِمَّا ذُكِرَ ٱسۡمُ ٱللَّهِ عَلَيۡهِ إِن كُنتُم بِـَٔايَٰتِهِۦ مُؤۡمِنِينَ
Bityo, nimurye ibyavugiweho izina rya Allah (bibagwa), niba muri abemera amagambo ye (Qur’an).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-አንዓም
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት