Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ዋቂዓህ   አንቀፅ:

Al Waaqi’ah

إِذَا وَقَعَتِ ٱلۡوَاقِعَةُ
Ubwo imperuka izaba igeze,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَيۡسَ لِوَقۡعَتِهَا كَاذِبَةٌ
Nta we uzashobora guhinyura ukuza kwayo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
خَافِضَةٞ رَّافِعَةٌ
Izacisha bugufi (abazajya mu muriro), inashyire hejuru (abazajya mu ijuru).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِذَا رُجَّتِ ٱلۡأَرۡضُ رَجّٗا
Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَبُسَّتِ ٱلۡجِبَالُ بَسّٗا
N’imisozi igahindurwa ubuvungukira.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَكَانَتۡ هَبَآءٗ مُّنۢبَثّٗا
Maze ikaba umukungugu utumuka.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَكُنتُمۡ أَزۡوَٰجٗا ثَلَٰثَةٗ
(Icyo gihe) muzaba muri mu byiciro bitatu:
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَأَصۡحَٰبُ ٱلۡمَيۡمَنَةِ مَآ أَصۡحَٰبُ ٱلۡمَيۡمَنَةِ
Hari ab’iburyo;[1] abo bantu b’iburyo ni bantu ki?
[1] Abantu b’iburyo ni abakoze ibikorwa byiza, bazahabwa igitabo mu kuboko kwabo kw’iburyo gikubiyemo ibikorwa bakoze bakiri ku isi. Naho ab’ibumoso ni abakoze ibikorwa bibi, bazahabwa icyo gitabo mu kuboko kw’ibumoso.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَصۡحَٰبُ ٱلۡمَشۡـَٔمَةِ مَآ أَصۡحَٰبُ ٱلۡمَشۡـَٔمَةِ
N’ab’ibumoso; abo bantu b’ibumoso ni bantu ki?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلسَّٰبِقُونَ ٱلسَّٰبِقُونَ
N’aba mbere (ni ababimburiye abandi mu gukurikiza amategeko ya Allah bakiri ku isi), abo bazaba ari bo ba mbere (mu kwinjira mu Ijuru).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلۡمُقَرَّبُونَ
Abo ni bo bazaba bari hafi (ya Allah).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فِي جَنَّٰتِ ٱلنَّعِيمِ
Mu ijuru ryuje ingabire.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ثُلَّةٞ مِّنَ ٱلۡأَوَّلِينَ
Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَقَلِيلٞ مِّنَ ٱلۡأٓخِرِينَ
Na bake mu bantu bo hanyuma (bakurikiye Intumwa Muhamadi).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
عَلَىٰ سُرُرٖ مَّوۡضُونَةٖ
Bazaba bari ku bitanda bitatswe na zahabu,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
مُّتَّكِـِٔينَ عَلَيۡهَا مُتَقَٰبِلِينَ
Babyegamyeho, berekeranye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَطُوفُ عَلَيۡهِمۡ وِلۡدَٰنٞ مُّخَلَّدُونَ
Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
بِأَكۡوَابٖ وَأَبَارِيقَ وَكَأۡسٖ مِّن مَّعِينٖ
(Bazaba babazengurutsamo) ibikombe, amabirika n’ibirahuri birimo ibinyobwa (byiza) byo mu masoko yo mu ijuru),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَّا يُصَدَّعُونَ عَنۡهَا وَلَا يُنزِفُونَ
Ntibizabatera kurwara umutwe ndetse nta n’ubwo bizabasindisha.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَفَٰكِهَةٖ مِّمَّا يَتَخَيَّرُونَ
(Bazaba banazengurutswamo) imbuto bazihitiramo,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَحۡمِ طَيۡرٖ مِّمَّا يَشۡتَهُونَ
Ndetse n’inyama z’inyoni bazifuza.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَحُورٌ عِينٞ
Kandi (hazaba hari) ba Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro n’amaso manini).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
كَأَمۡثَٰلِ ٱللُّؤۡلُوِٕ ٱلۡمَكۡنُونِ
Bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
جَزَآءَۢ بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Bizaba ari ibihembo by’ibyo bakoraga.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَا يَسۡمَعُونَ فِيهَا لَغۡوٗا وَلَا تَأۡثِيمًا
Muri ryo (Ijuru) nta magambo adafite akamaro cyangwa se ayatuma bakora ibyaha bazumvamo,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِلَّا قِيلٗا سَلَٰمٗا سَلَٰمٗا
Uretse (imvugo yo kuramukanya, igira iti) “Salamu, Salamu (amahoro, amahoro)!”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَصۡحَٰبُ ٱلۡيَمِينِ مَآ أَصۡحَٰبُ ٱلۡيَمِينِ
Naho ab’iburyo; ni bantu ki (mbega ibihembo by’abantu b’iburyo)?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فِي سِدۡرٖ مَّخۡضُودٖ
Bazaba mu (ijuru ririmo) ibiti bya Sidiri bidafite amahwa,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَطَلۡحٖ مَّنضُودٖ
N’insina zifite ibitoki by’amaseri agerekeranye,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَظِلّٖ مَّمۡدُودٖ
No mu gicucu cyagutse (kandi gihoraho),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَآءٖ مَّسۡكُوبٖ
N’amazi ahora atemba,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَفَٰكِهَةٖ كَثِيرَةٖ
Ndetse n’imbuto nyinshi,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَّا مَقۡطُوعَةٖ وَلَا مَمۡنُوعَةٖ
Ntizizahundura (bitewe n’ihinduka ry’ibihe cyangwa ngo zigire igihe cyo kwera), kandi ntizizaba zibujijwe (kuri bo).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَفُرُشٖ مَّرۡفُوعَةٍ
Bazaba banafite ibitanda biri hejuru.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّآ أَنشَأۡنَٰهُنَّ إِنشَآءٗ
Mu by’ukuri (abagore bo ku isi bazajya mu ijuru) tuzabarema bundi bushya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَجَعَلۡنَٰهُنَّ أَبۡكَارًا
Maze tubagire amasugi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
عُرُبًا أَتۡرَابٗا
Bakunda (abagabo babo gusa), kandi ari urungano.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لِّأَصۡحَٰبِ ٱلۡيَمِينِ
(Ibi byose) byateganyirijwe abantu b’iburyo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ثُلَّةٞ مِّنَ ٱلۡأَوَّلِينَ
Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَثُلَّةٞ مِّنَ ٱلۡأٓخِرِينَ
Na benshi mu bantu bo hanyuma (bakurikiye Intumwa Muhamadi).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَصۡحَٰبُ ٱلشِّمَالِ مَآ أَصۡحَٰبُ ٱلشِّمَالِ
Naho abantu b’ibumoso; ni bantu ki (mbega ibihano by’abantu b’ibumoso)?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فِي سَمُومٖ وَحَمِيمٖ
Bazaba bari mu muyaga utwika ndetse n’amazi yatuye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَظِلّٖ مِّن يَحۡمُومٖ
No mu gicucu cy’umwotsi w’umukara.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَّا بَارِدٖ وَلَا كَرِيمٍ
(Icyo gicucu) nta mafu kizatanga ndetse nta n’icyiza kizagiturukaho.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَبۡلَ ذَٰلِكَ مُتۡرَفِينَ
Mu by’ukuri mbere bari babayeho mu buzima bwo kwinezeza (bigomeka kuri Allah).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَكَانُواْ يُصِرُّونَ عَلَى ٱلۡحِنثِ ٱلۡعَظِيمِ
Kandi bajyaga batsimbarara ku cyaha gihambaye (cyo kubangikanya Imana, ntibagire umugambi wo kubyicuza).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَكَانُواْ يَقُولُونَ أَئِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَءِنَّا لَمَبۡعُوثُونَ
Kandi bajyaga bavuga bati “ Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufa (akabora), tuzazurwa koko?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَوَءَابَآؤُنَا ٱلۡأَوَّلُونَ
“N’abakurambere bacu (bazazurwa) se?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قُلۡ إِنَّ ٱلۡأَوَّلِينَ وَٱلۡأٓخِرِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Yego) rwose, abo hambere n’abo hanyuma,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَمَجۡمُوعُونَ إِلَىٰ مِيقَٰتِ يَوۡمٖ مَّعۡلُومٖ
Bazakoranywa ku munsi uzwi, wagenwe (umunsi w’imperuka).”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ثُمَّ إِنَّكُمۡ أَيُّهَا ٱلضَّآلُّونَ ٱلۡمُكَذِّبُونَ
Nuko mwe abayobye mukanahinyura ukuri,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَأٓكِلُونَ مِن شَجَرٖ مِّن زَقُّومٖ
Rwose muzarya ku giti cya Zaqumu,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَمَالِـُٔونَ مِنۡهَا ٱلۡبُطُونَ
Maze mucyuzuze inda,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَشَٰرِبُونَ عَلَيۡهِ مِنَ ٱلۡحَمِيمِ
Mukirenzeho amazi yatuye,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَشَٰرِبُونَ شُرۡبَ ٱلۡهِيمِ
Muzayanywa nk’ingamiya zinywa zidashira inyota.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
هَٰذَا نُزُلُهُمۡ يَوۡمَ ٱلدِّينِ
Iryo ni ryo zimano ryabo ku munsi w’ibihembo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
نَحۡنُ خَلَقۡنَٰكُمۡ فَلَوۡلَا تُصَدِّقُونَ
Ni twe twabaremye. None se kuki mutemera (izuka)?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَفَرَءَيۡتُم مَّا تُمۡنُونَ
Ese mutekereza iki ku byo musohora (amasohoro)?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ءَأَنتُمۡ تَخۡلُقُونَهُۥٓ أَمۡ نَحۡنُ ٱلۡخَٰلِقُونَ
Ese ni mwe muyarema cyangwa ni twe Muremyi?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
نَحۡنُ قَدَّرۡنَا بَيۡنَكُمُ ٱلۡمَوۡتَ وَمَا نَحۡنُ بِمَسۡبُوقِينَ
Ni twe twabageneye urupfu kandi ntitwananirwa,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
عَلَىٰٓ أَن نُّبَدِّلَ أَمۡثَٰلَكُمۡ وَنُنشِئَكُمۡ فِي مَا لَا تَعۡلَمُونَ
Kubasimbuza abameze nkamwe, maze tukabaremamo (amashusho y’) ibindi mutazi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَقَدۡ عَلِمۡتُمُ ٱلنَّشۡأَةَ ٱلۡأُولَىٰ فَلَوۡلَا تَذَكَّرُونَ
Kandi mu by’ukuri mwamenye ukuremwa (kwanyu) kwa mbere. None se kuki mutibuka?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَفَرَءَيۡتُم مَّا تَحۡرُثُونَ
Ese ntimubona ibyo muhinga?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ءَأَنتُمۡ تَزۡرَعُونَهُۥٓ أَمۡ نَحۡنُ ٱلزَّٰرِعُونَ
Ese ni mwe mubiha kumera no gukura, cyangwa ni twe tubikora?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَوۡ نَشَآءُ لَجَعَلۡنَٰهُ حُطَٰمٗا فَظَلۡتُمۡ تَفَكَّهُونَ
Tubishatse twabigira ubushingwe, maze mugakomeza kumirwa.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّا لَمُغۡرَمُونَ
(Muvuga muti) “Rwose (twaruhiye ubusa none) dusigaye mu madeni”;
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
بَلۡ نَحۡنُ مَحۡرُومُونَ
Cyangwa ahubwo turaburaniwe (tubuze byose).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَفَرَءَيۡتُمُ ٱلۡمَآءَ ٱلَّذِي تَشۡرَبُونَ
Ese ntimubona amazi munywa?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ءَأَنتُمۡ أَنزَلۡتُمُوهُ مِنَ ٱلۡمُزۡنِ أَمۡ نَحۡنُ ٱلۡمُنزِلُونَ
Ese ni mwe muyamanura mu bicu cyangwa ni twe tuyamanura?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَوۡ نَشَآءُ جَعَلۡنَٰهُ أُجَاجٗا فَلَوۡلَا تَشۡكُرُونَ
Iyo tuza kubishaka, twari kuyagira urwunyunyu (ntanyobwe). None se kuki mudashimira (Allah).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَفَرَءَيۡتُمُ ٱلنَّارَ ٱلَّتِي تُورُونَ
Ese ntimubona umuriro mucana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ءَأَنتُمۡ أَنشَأۡتُمۡ شَجَرَتَهَآ أَمۡ نَحۡنُ ٱلۡمُنشِـُٔونَ
Ese ni mwe mwaremye igiti cyawo (muwukomoramo) cyangwa ni twe Muremyi?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
نَحۡنُ جَعَلۡنَٰهَا تَذۡكِرَةٗ وَمَتَٰعٗا لِّلۡمُقۡوِينَ
Ni twe twawugize urwibutso (rw’umuriro wa Jahanamu), ndetse n’ingirakamaro ku bagenzi (n’abandi bose bawukeneye).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَسَبِّحۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلۡعَظِيمِ
Ngaho singiza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ فَلَآ أُقۡسِمُ بِمَوَٰقِعِ ٱلنُّجُومِ
Ndahiye ibyimbo by’inyenyeri (mu isanzure).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِنَّهُۥ لَقَسَمٞ لَّوۡ تَعۡلَمُونَ عَظِيمٌ
Kandi rwose iyo ni indahiro ihambaye iyo muza kumenya,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّهُۥ لَقُرۡءَانٞ كَرِيمٞ
Ko mu by’ukuri (iyi) ari Qur’an Ntagatifu,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فِي كِتَٰبٖ مَّكۡنُونٖ
Iri mu gitabo kirinzwe neza (mu Ijuru),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَّا يَمَسُّهُۥٓ إِلَّا ٱلۡمُطَهَّرُونَ
Kitajya kigira ugikoraho uretse abejejwe (bafite isuku).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
تَنزِيلٞ مِّن رَّبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Ni uguhishurwa kwaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَفَبِهَٰذَا ٱلۡحَدِيثِ أَنتُم مُّدۡهِنُونَ
Ese iyi nkuru (Qur’an) ni yo muhinyura?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَتَجۡعَلُونَ رِزۡقَكُمۡ أَنَّكُمۡ تُكَذِّبُونَ
Aho (gushimira Allah) ku ngabire abaha, (mumwitura) kumuhakana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَلَوۡلَآ إِذَا بَلَغَتِ ٱلۡحُلۡقُومَ
None se (kuki nta cyo mukora) igihe roho (y’umuntu ugiye gupfa) igeze mu muhogo?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَنتُمۡ حِينَئِذٖ تَنظُرُونَ
Icyo gihe muba murebera,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَنَحۡنُ أَقۡرَبُ إِلَيۡهِ مِنكُمۡ وَلَٰكِن لَّا تُبۡصِرُونَ
Kandi tuba turi hafi ye kubarusha, ariko mwe ntimubibona.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَلَوۡلَآ إِن كُنتُمۡ غَيۡرَ مَدِينِينَ
None se kuki, niba mwibwira ko nta cyo muzabazwa (mukaba mwibwira ko muri abanyembaraga),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
تَرۡجِعُونَهَآ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Mutayigarura (iyo roho mu mubiri wayo), niba koko muri abanyakuri?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَأَمَّآ إِن كَانَ مِنَ ٱلۡمُقَرَّبِينَ
Niba (uwo muntu ugiye gupfa) ari mu ba hafi (ya Allah),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَرَوۡحٞ وَرَيۡحَانٞ وَجَنَّتُ نَعِيمٖ
(Ateganyirijwe) umunezero n’impumuro y’ibyishimo, ndetse n’ubusitani bwuje ingabire (Ijuru).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَمَّآ إِن كَانَ مِنۡ أَصۡحَٰبِ ٱلۡيَمِينِ
(Uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bantu b’iburyo,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَسَلَٰمٞ لَّكَ مِنۡ أَصۡحَٰبِ ٱلۡيَمِينِ
(Azabwirwa ati) “Amahoro nabe kuri wowe kuko uri mu bantu b’iburyo.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَمَّآ إِن كَانَ مِنَ ٱلۡمُكَذِّبِينَ ٱلضَّآلِّينَ
Ariko (uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bahinyura (izuka), bayobye,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَنُزُلٞ مِّنۡ حَمِيمٖ
Izimano rye rizaba ari amazi yatuye,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَتَصۡلِيَةُ جَحِيمٍ
No kuzatwikirwa mu muriro.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ حَقُّ ٱلۡيَقِينِ
Mu by’ukuri uku ni ko kuri kudashidikanywaho.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَسَبِّحۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلۡعَظِيمِ
Ngaho tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ዋቂዓህ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት