Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አር ረሕማን   አንቀፅ:
مَرَجَ ٱلۡبَحۡرَيۡنِ يَلۡتَقِيَانِ
Yaretse inyanja ebyiri (ifite amazi y’urubogobogo n’indi y’urwunyunyu) zirahura;
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
بَيۡنَهُمَا بَرۡزَخٞ لَّا يَبۡغِيَانِ
Hagati yazo hari urubibi zitarenga (ruzitandukanya kugira ngo zitivanga).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَخۡرُجُ مِنۡهُمَا ٱللُّؤۡلُؤُ وَٱلۡمَرۡجَانُ
Muri zo havamo amasaro arabagirana (Lu-ulu-u) na Marijani.[1]
[1] Mar’jaani: Ni bumwe mu bwoko bw’amabuye y’agaciro aboneka mu mazi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَهُ ٱلۡجَوَارِ ٱلۡمُنشَـَٔاتُ فِي ٱلۡبَحۡرِ كَٱلۡأَعۡلَٰمِ
Kandi (Allah ni We) ufite ububasha ku mato manini agendera mu nyanja, ameze nk’imisozi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
كُلُّ مَنۡ عَلَيۡهَا فَانٖ
Buri ikiyiriho (isi) cyose kizapfa,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَيَبۡقَىٰ وَجۡهُ رَبِّكَ ذُو ٱلۡجَلَٰلِ وَٱلۡإِكۡرَامِ
Maze hasigare gusa uburanga butagatifu bwa Nyagasani wawe, Nyirikuzo n’icyubahiro.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَسۡـَٔلُهُۥ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ كُلَّ يَوۡمٍ هُوَ فِي شَأۡنٖ
Buri cyaremwe cyose kiri mu birere no ku isi kiramusaba (ibyo cyifuza). Naho We buri munsi aba agena gahunda (z’ibiremwa).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
سَنَفۡرُغُ لَكُمۡ أَيُّهَ ٱلثَّقَلَانِ
Yemwe matsinda abiri (y’abantu n’amajini), tuzabacira imanza (ku munsi w’imperuka).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَٰمَعۡشَرَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِ إِنِ ٱسۡتَطَعۡتُمۡ أَن تَنفُذُواْ مِنۡ أَقۡطَارِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ فَٱنفُذُواْۚ لَا تَنفُذُونَ إِلَّا بِسُلۡطَٰنٖ
Yemwe majini namwe bantu! Niba mufite ubushobozi bwo kugenda mukarenga imbago z’ibirere n’isi (muhunga ibihano bya Allah), muzagende. Ariko ntimushobora kuzirenga keretse ku bw’ububasha (bwa Allah).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يُرۡسَلُ عَلَيۡكُمَا شُوَاظٞ مِّن نَّارٖ وَنُحَاسٞ فَلَا تَنتَصِرَانِ
Muzohererezwa ikibatsi cy’umuriro n’umuringa (washongeshejwe), kandi ntimuzitabara.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَإِذَا ٱنشَقَّتِ ٱلسَّمَآءُ فَكَانَتۡ وَرۡدَةٗ كَٱلدِّهَانِ
(Mwibuke) ubwo ikirere kizasatagurika, maze kigahinduka nk’ururabo rutukura rumeze nk’amavuta yabize.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَيَوۡمَئِذٖ لَّا يُسۡـَٔلُ عَن ذَنۢبِهِۦٓ إِنسٞ وَلَا جَآنّٞ
Kuri uwo munsi, nta muntu cyangwa ijini uzagira icyo abazwa ku bijyanye n’ibyaha bye (kuko bizaba bizwi neza)
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يُعۡرَفُ ٱلۡمُجۡرِمُونَ بِسِيمَٰهُمۡ فَيُؤۡخَذُ بِٱلنَّوَٰصِي وَٱلۡأَقۡدَامِ
Inkozi z’ibibi zizamenyerwa ku bimenyetso byazo, kandi zizaterurwa zifatiwe mu bihorihori n’ibirenge byazo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አር ረሕማን
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት