Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አዝ ዛሪያት   አንቀፅ:
كَذَٰلِكَ مَآ أَتَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِم مِّن رَّسُولٍ إِلَّا قَالُواْ سَاحِرٌ أَوۡ مَجۡنُونٌ
Ni nk’uko, nta ntumwa n’imwe yageze ku babayeho mbere yabo ngo babure kuvuga bati “Ni umurozi cyangwa umusazi!”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَتَوَاصَوۡاْ بِهِۦۚ بَلۡ هُمۡ قَوۡمٞ طَاغُونَ
Ese (imvugo nk’izi) barazihererekanyaga? (Oya, si uko bimeze), ahubwo bose bari abantu barengera (imbibi za Allah).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَتَوَلَّ عَنۡهُمۡ فَمَآ أَنتَ بِمَلُومٖ
Bityo (yewe Muhamadi) birengagize kandi ntuzabigayirwa (kuko wamaze gusohoza ubutumwa).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَذَكِّرۡ فَإِنَّ ٱلذِّكۡرَىٰ تَنفَعُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Unibutse kuko mu by’ukuri urwibutso rugirira akamaro abemeramana.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَا خَلَقۡتُ ٱلۡجِنَّ وَٱلۡإِنسَ إِلَّا لِيَعۡبُدُونِ
Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
مَآ أُرِيدُ مِنۡهُم مِّن رِّزۡقٖ وَمَآ أُرِيدُ أَن يُطۡعِمُونِ
Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلرَّزَّاقُ ذُو ٱلۡقُوَّةِ ٱلۡمَتِينُ
Mu by’ukuri Allah ni We Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye bihebuje.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَإِنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُواْ ذَنُوبٗا مِّثۡلَ ذَنُوبِ أَصۡحَٰبِهِمۡ فَلَا يَسۡتَعۡجِلُونِ
Kandi rwose abakora ibibi bazagira umugabane (w’ibihano) umeze nk’umugabane wa bagenzi babo (abababanjirije); bityo, bareke kunsaba kwihutisha (kubahana).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَوَيۡلٞ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن يَوۡمِهِمُ ٱلَّذِي يُوعَدُونَ
Ibihano bikomeye bizaba kuri ba bandi bahakanye bitewe n’umunsi basezeranyijwe.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አዝ ዛሪያት
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት