Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ዐንከቡት   አንቀፅ:
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَنُكَفِّرَنَّ عَنۡهُمۡ سَيِّـَٔاتِهِمۡ وَلَنَجۡزِيَنَّهُمۡ أَحۡسَنَ ٱلَّذِي كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Kandi ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabababarira ibyaha, tunabagororere bihebuje kubera ibyo bakoraga.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَوَصَّيۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ بِوَٰلِدَيۡهِ حُسۡنٗاۖ وَإِن جَٰهَدَاكَ لِتُشۡرِكَ بِي مَا لَيۡسَ لَكَ بِهِۦ عِلۡمٞ فَلَا تُطِعۡهُمَآۚ إِلَيَّ مَرۡجِعُكُمۡ فَأُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be; ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya n’ibyo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire. Iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَنُدۡخِلَنَّهُمۡ فِي ٱلصَّٰلِحِينَ
Na ba bandi bemeye bakanakora ibyiza, rwose tuzabinjiza mu ntungane (mu ijuru).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يَقُولُ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ فَإِذَآ أُوذِيَ فِي ٱللَّهِ جَعَلَ فِتۡنَةَ ٱلنَّاسِ كَعَذَابِ ٱللَّهِۖ وَلَئِن جَآءَ نَصۡرٞ مِّن رَّبِّكَ لَيَقُولُنَّ إِنَّا كُنَّا مَعَكُمۡۚ أَوَلَيۡسَ ٱللَّهُ بِأَعۡلَمَ بِمَا فِي صُدُورِ ٱلۡعَٰلَمِينَ
No mu bantu hari abavuga bati “Twemeye Allah!” Ariko batotezwa bazira Allah, bagafata ibigeragezo by’abantu nk’ibihano bya Allah (bagata ukwemera); nyamara ubutabazi buturutse kwa Nyagasani wawe bwagera (ku bemeramana), (indyarya) zikavuga ziti “Mu by’ukuri twari kumwe namwe.” Ese Allah si We uzi neza ibiri mu bituza by’ibiremwa byose?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَيَعۡلَمَنَّ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَلَيَعۡلَمَنَّ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ
Kandi Allah azi neza abemeye ndetse azi neza indyarya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لِلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّبِعُواْ سَبِيلَنَا وَلۡنَحۡمِلۡ خَطَٰيَٰكُمۡ وَمَا هُم بِحَٰمِلِينَ مِنۡ خَطَٰيَٰهُم مِّن شَيۡءٍۖ إِنَّهُمۡ لَكَٰذِبُونَ
Na ba bandi bahakanye babwiye abemeye bati “Nimukurikire inzira yacu, tuzirengera ibyaha byanyu.” Nyamara ntibazigera birengera ibyaha byabo, ahubwo mu by’ukuri ni abanyabinyoma.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَيَحۡمِلُنَّ أَثۡقَالَهُمۡ وَأَثۡقَالٗا مَّعَ أَثۡقَالِهِمۡۖ وَلَيُسۡـَٔلُنَّ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ عَمَّا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ
Kandi rwose ku munsi w’imperuka bazikorera imitwaro yabo hamwe n’indi mitwaro (y’abo bayobeje) yiyongereye ku yabo. Ndetse rwose kuri uwo munsi bazabazwa ibyo bahimbaga.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوۡمِهِۦ فَلَبِثَ فِيهِمۡ أَلۡفَ سَنَةٍ إِلَّا خَمۡسِينَ عَامٗا فَأَخَذَهُمُ ٱلطُّوفَانُ وَهُمۡ ظَٰلِمُونَ
Kandi rwose twohereje Nuhu ku bantu be, abana na bo imyaka igihumbi iburaho mirongo itanu (abahamagarira kwemera Allah, ntibamwumvira). Nuko barimburwa n’umwuzure kandi bari inkozi z’ibibi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ዐንከቡት
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት