Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ዐንከቡት   አንቀፅ:

Al Ankabut

الٓمٓ
Alif Laam Miim[1]
[1] Alif Laam Miim: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura (ibice) yatambutse.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَحَسِبَ ٱلنَّاسُ أَن يُتۡرَكُوٓاْ أَن يَقُولُوٓاْ ءَامَنَّا وَهُمۡ لَا يُفۡتَنُونَ
Ese abantu bibaza ko bazabaho batageragezwa kubera ko bavuze bati “Twaremeye?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَقَدۡ فَتَنَّا ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۖ فَلَيَعۡلَمَنَّ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ صَدَقُواْ وَلَيَعۡلَمَنَّ ٱلۡكَٰذِبِينَ
Kandi rwose twagerageje ababayeho mbere yabo; bityo nta gushidikanya ko Allah azi neza abanyakuri, kandi nta gushidikanya ko azi neza abanyabinyoma.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَمۡ حَسِبَ ٱلَّذِينَ يَعۡمَلُونَ ٱلسَّيِّـَٔاتِ أَن يَسۡبِقُونَاۚ سَآءَ مَا يَحۡكُمُونَ
Cyangwa ba bandi bakora ibikorwa bibi bibwira ko bazaducika? Rwose ibyo bibwira ni bibi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
مَن كَانَ يَرۡجُواْ لِقَآءَ ٱللَّهِ فَإِنَّ أَجَلَ ٱللَّهِ لَأٓتٖۚ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Uwizera kuzahura na Allah, mu by’ukuri igihe ntarengwa Allah yagennye kizagera nta kabuza. Kandi We ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَن جَٰهَدَ فَإِنَّمَا يُجَٰهِدُ لِنَفۡسِهِۦٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَغَنِيٌّ عَنِ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Kandi uzagira umuhate, uwo azaba abyigiriye ubwe. Mu by’ukuri Allah arihagije nta cyo akeneye ku biremwa byose.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ዐንከቡት
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት