Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አልን ኑር   አንቀፅ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ جَآءُو بِٱلۡإِفۡكِ عُصۡبَةٞ مِّنكُمۡۚ لَا تَحۡسَبُوهُ شَرّٗا لَّكُمۖ بَلۡ هُوَ خَيۡرٞ لَّكُمۡۚ لِكُلِّ ٱمۡرِيٕٖ مِّنۡهُم مَّا ٱكۡتَسَبَ مِنَ ٱلۡإِثۡمِۚ وَٱلَّذِي تَوَلَّىٰ كِبۡرَهُۥ مِنۡهُمۡ لَهُۥ عَذَابٌ عَظِيمٞ
Mu by’ukuri ba bandi bahimbye ikinyoma (babeshyera Ayisha, umugore w’Intumwa Muhamadi ko yasambanye) ni bamwe muri mwe. Ntimwibwire ko (ikinyoma cyabo) ari kibi kuri mwe, ahubwo ni cyiza kuri mwe (kuko bigira umugore w’Intumwa umwere, bikanatuma hamenyekana abemeramana nyakuri). Buri wese muri bo (abakwije icyo kinyoma) azahanirwa icyaha yakoze. Naho uwabigizemo uruhare runini ruruta urw’abandi, azahanishwa ibihano bihambaye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَّوۡلَآ إِذۡ سَمِعۡتُمُوهُ ظَنَّ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتُ بِأَنفُسِهِمۡ خَيۡرٗا وَقَالُواْ هَٰذَآ إِفۡكٞ مُّبِينٞ
None se ubwo mwumvaga (ibi bihuha bivugwa), kuki abemeramana baba ab’abagabo cyangwa ab’abagore, batatekerereje ibyiza bagenzi babo, maze ngo bavuge bati “Iki ni ikinyoma kigaragara”?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَّوۡلَا جَآءُو عَلَيۡهِ بِأَرۡبَعَةِ شُهَدَآءَۚ فَإِذۡ لَمۡ يَأۡتُواْ بِٱلشُّهَدَآءِ فَأُوْلَٰٓئِكَ عِندَ ٱللَّهِ هُمُ ٱلۡكَٰذِبُونَ
Kuki (abo banyabinyoma) batigeze batanga abahamya bane (bemeza ibyo bavuga)? Kandi nibaramuka batazanye abo bahamya, ubwo ni bo bazaba babaye abanyabinyoma imbere ya Allah.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَوۡلَا فَضۡلُ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ وَرَحۡمَتُهُۥ فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ لَمَسَّكُمۡ فِي مَآ أَفَضۡتُمۡ فِيهِ عَذَابٌ عَظِيمٌ
N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah ndetse n’impuhwe ze kuri mwe hano ku isi ndetse no ku mperuka, mwari kugerwaho n’ibihano bihambaye kubera ibyo mwavuze.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِذۡ تَلَقَّوۡنَهُۥ بِأَلۡسِنَتِكُمۡ وَتَقُولُونَ بِأَفۡوَاهِكُم مَّا لَيۡسَ لَكُم بِهِۦ عِلۡمٞ وَتَحۡسَبُونَهُۥ هَيِّنٗا وَهُوَ عِندَ ٱللَّهِ عَظِيمٞ
Ubwo mwabikwirakwizaga mukoresheje indimi zanyu, ndetse mukavugisha iminwa yanyu ibyo mudafitiye ubumenyi, mwakekaga ko byoroheje, nyamara imbere ya Allah bihambaye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَوۡلَآ إِذۡ سَمِعۡتُمُوهُ قُلۡتُم مَّا يَكُونُ لَنَآ أَن نَّتَكَلَّمَ بِهَٰذَا سُبۡحَٰنَكَ هَٰذَا بُهۡتَٰنٌ عَظِيمٞ
Kubera iki igihe mwabyumvaga mutavuze muti “Ntibikwiye ko tuvuga ibi. Ubutungane ni ubwawe (Nyagasani wacu)! Iki ni ikinyoma gihambaye.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَعِظُكُمُ ٱللَّهُ أَن تَعُودُواْ لِمِثۡلِهِۦٓ أَبَدًا إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ
Allah arabakangurira kutazabyongera na rimwe, niba koko muri abemeramana.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَيُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمُ ٱلۡأٓيَٰتِۚ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٌ
Kandi Allah abasobanurira amagambo (Ye), ndetse Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يُحِبُّونَ أَن تَشِيعَ ٱلۡفَٰحِشَةُ فِي ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِۚ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ وَأَنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bishimira guharabika abemeramana (babashinja) icyaha cy’ubusambanyi, bazahanishwa ibihano bibabaza hano ku isi ndetse no ku munsi w’imperuka. Kandi Allah azi (ibinyoma byanyu) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَوۡلَا فَضۡلُ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ وَرَحۡمَتُهُۥ وَأَنَّ ٱللَّهَ رَءُوفٞ رَّحِيمٞ
N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah ndetse n’impuhwe ze kuri mwe, no kuba mu by’ukuri we ari Nyirimpuhwe zihebuje, Nyirimbabazi, (yari kwihutisha ibihano ku bigomeka ku mategeko ye).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አልን ኑር
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት