Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-ሙዕሚኑን   አንቀፅ:

Al Muuminuna

قَدۡ أَفۡلَحَ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ
Rwose abemeramana barahiriwe,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ٱلَّذِينَ هُمۡ فِي صَلَاتِهِمۡ خَٰشِعُونَ
Ba bandi bakora iswala zabo bibombaritse,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلَّذِينَ هُمۡ عَنِ ٱللَّغۡوِ مُعۡرِضُونَ
Na ba bandi birengagiza ibidafite akamaro (mu mvugo no mu bikorwa),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِلزَّكَوٰةِ فَٰعِلُونَ
Na ba bandi batanga Zakat (amaturo ya ngombwa),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِفُرُوجِهِمۡ حَٰفِظُونَ
Na ba bandi barinda ibitsina byabo (ntibishore mu busambanyi),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِلَّا عَلَىٰٓ أَزۡوَٰجِهِمۡ أَوۡ مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُهُمۡ فَإِنَّهُمۡ غَيۡرُ مَلُومِينَ
Uretse gusa ku bagore babo cyangwa ku bo bafiteho ububasha (abaja),[1] kuko kuri bo batabigayirwa,
[1] Abaja bari abagore bagurwaga cyangwa bafatirwaga bunyago ku rugamba, bakamburwa uburenganzira bwo kwigenga. Icyo gihe ubwigenge bwabo bwabaga buri mu maboko ya ba Shebuja, bakaba bemerewe no kubagira abagore nta masezerano yo gushyingiranwa abayeho. Ariko iyo babaga Abayisilamu byatumaga bahabwa ubwigenge, bakava mu buja.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَمَنِ ٱبۡتَغَىٰ وَرَآءَ ذَٰلِكَ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡعَادُونَ
Ariko abazashaka kwinezeza ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِأَمَٰنَٰتِهِمۡ وَعَهۡدِهِمۡ رَٰعُونَ
Na ba bandi barinda ibyo baragijwe kandi bakubahiriza amasezerano,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلَّذِينَ هُمۡ عَلَىٰ صَلَوَٰتِهِمۡ يُحَافِظُونَ
Na ba bandi bahozaho iswala (z’itegeko, bakazikorera ku bihe byagenwe),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡوَٰرِثُونَ
Abo ni bo bazungura,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ٱلَّذِينَ يَرِثُونَ ٱلۡفِرۡدَوۡسَ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Bazazungura Firidawusi (Ijuru risumba ayandi), bakazaribamo ubuziraherezo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَقَدۡ خَلَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ مِن سُلَٰلَةٖ مِّن طِينٖ
Kandi mu by’ukuri twaremye umuntu (Adamu) tumukomoye mu ibumba ry’umwimerere.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ثُمَّ جَعَلۡنَٰهُ نُطۡفَةٗ فِي قَرَارٖ مَّكِينٖ
Maze tumuha kororoka (kw’abamukomokaho) binyuze mu ntanga (twashyize) mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ثُمَّ خَلَقۡنَا ٱلنُّطۡفَةَ عَلَقَةٗ فَخَلَقۡنَا ٱلۡعَلَقَةَ مُضۡغَةٗ فَخَلَقۡنَا ٱلۡمُضۡغَةَ عِظَٰمٗا فَكَسَوۡنَا ٱلۡعِظَٰمَ لَحۡمٗا ثُمَّ أَنشَأۡنَٰهُ خَلۡقًا ءَاخَرَۚ فَتَبَارَكَ ٱللَّهُ أَحۡسَنُ ٱلۡخَٰلِقِينَ
Hanyuma intanga (tuyiremamo) urusoro rw’amaraso, hanyuma (tururemamo) ikinyama, muri icyo kinyama turemamo amagufa, maze amagufa tuyambika umubiri, hanyuma (duhuhamo roho) tugihindura ikindi kiremwa (kigaragaza ishusho). Bityo, ubutagatifu ni ubwa Allah, Umuremyi uhebuje.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ثُمَّ إِنَّكُم بَعۡدَ ذَٰلِكَ لَمَيِّتُونَ
Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri muzapfa.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ثُمَّ إِنَّكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ تُبۡعَثُونَ
Hanyuma (nanone) muzazurwa ku munsi w’imperuka.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَقَدۡ خَلَقۡنَا فَوۡقَكُمۡ سَبۡعَ طَرَآئِقَ وَمَا كُنَّا عَنِ ٱلۡخَلۡقِ غَٰفِلِينَ
Rwose twaremye ibirere birindwi bigerekeranye (tubishyira) hejuru yanyu, kandi ntabwo tuyoberwa ibyo twaremye (cyangwa ngo tubyibagirwe).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَنزَلۡنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءَۢ بِقَدَرٖ فَأَسۡكَنَّٰهُ فِي ٱلۡأَرۡضِۖ وَإِنَّا عَلَىٰ ذَهَابِۭ بِهِۦ لَقَٰدِرُونَ
Twanamanuye amazi (imvura) mu kirere ku rugero rukwiye, tuyagumisha mu butaka, kandi mu by’ukuri dushoboye no kuyakamya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَأَنشَأۡنَا لَكُم بِهِۦ جَنَّٰتٖ مِّن نَّخِيلٖ وَأَعۡنَٰبٖ لَّكُمۡ فِيهَا فَوَٰكِهُ كَثِيرَةٞ وَمِنۡهَا تَأۡكُلُونَ
(Muri ayo mazi), tuyaberezamo imirima y’imitende n’imizabibu, (muri iyo mirima) mugiramo imbuto nyinshi, ndetse hakanabamo izo murya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَشَجَرَةٗ تَخۡرُجُ مِن طُورِ سَيۡنَآءَ تَنۢبُتُ بِٱلدُّهۡنِ وَصِبۡغٖ لِّلۡأٓكِلِينَ
(Muri ayo mazi kandi Allah yabamerejemo) igiti (cy’umuzeti) cyera ku Musozi wa Sinayi, kivamo amavuta yifashishwa n’abayafungura.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِنَّ لَكُمۡ فِي ٱلۡأَنۡعَٰمِ لَعِبۡرَةٗۖ نُّسۡقِيكُم مِّمَّا فِي بُطُونِهَا وَلَكُمۡ فِيهَا مَنَٰفِعُ كَثِيرَةٞ وَمِنۡهَا تَأۡكُلُونَ
Kandi mu by’ukuri mu matungo (iremwa ryayo) harimo inyigisho kuri mwe (zigaragaza ubushobozi bwa Allah). Tubahamo ibyo munywa (amata) biturutse mu nda zayo, kandi (ayo matungo) muyakuramo byinshi bibafitiye akamaro, ndetse amwe muri yo muranayarya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَعَلَيۡهَا وَعَلَى ٱلۡفُلۡكِ تُحۡمَلُونَ
Kandi (ayo matungo) ndetse n’amato birabatwara (iyo muri mu ngendo zanyu).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوۡمِهِۦ فَقَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥٓۚ أَفَلَا تَتَّقُونَ
Rwose, twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah). Ese ntimungandukira?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَقَالَ ٱلۡمَلَؤُاْ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن قَوۡمِهِۦ مَا هَٰذَآ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡ يُرِيدُ أَن يَتَفَضَّلَ عَلَيۡكُمۡ وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ لَأَنزَلَ مَلَٰٓئِكَةٗ مَّا سَمِعۡنَا بِهَٰذَا فِيٓ ءَابَآئِنَا ٱلۡأَوَّلِينَ
Ariko abanyacyubahiro bo mu bantu be bahakanye, baravuga bati “Uyu ntacyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, icyo ashaka ni ukwishyira hejuru (ngo abategeke). Kandi iyo Allah aza gushaka (kohereza Intumwa) yari kohereza umumalayika. Ntabwo twigeze twumva ibintu nk’ibi ku babyeyi bacu bo hambere!”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنۡ هُوَ إِلَّا رَجُلُۢ بِهِۦ جِنَّةٞ فَتَرَبَّصُواْ بِهِۦ حَتَّىٰ حِينٖ
Mu by’ukuri ni umuntu wahanzweho n’amashitani. Bityo, nimutegereze igihe runaka (agarure ubwenge maze areke ibyo avuga cyangwa apfe mumukire).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالَ رَبِّ ٱنصُرۡنِي بِمَا كَذَّبُونِ
(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera ko bahakana (ibyo mvuga).”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَأَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡهِ أَنِ ٱصۡنَعِ ٱلۡفُلۡكَ بِأَعۡيُنِنَا وَوَحۡيِنَا فَإِذَا جَآءَ أَمۡرُنَا وَفَارَ ٱلتَّنُّورُ فَٱسۡلُكۡ فِيهَا مِن كُلّٖ زَوۡجَيۡنِ ٱثۡنَيۡنِ وَأَهۡلَكَ إِلَّا مَن سَبَقَ عَلَيۡهِ ٱلۡقَوۡلُ مِنۡهُمۡۖ وَلَا تُخَٰطِبۡنِي فِي ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ إِنَّهُم مُّغۡرَقُونَ
Nuko tumuhishurira tugira tuti “Ubaka inkuge tukugenzura, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu. Maze itegeko ryacu (ryo kubarimbura) nirisohora, nuko itanura rigapfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije), uzinjizemo ikigabo n’ikigore (kuri buri bwoko bw’inyamaswa), ndetse n’umuryango wawe, usibye abaciriweho iteka muri wo (ari bo umugore wawe n’umwana wawe).” Kandi ntugire icyo umbaza (uvuganira) inkozi z’ibibi. Mu by’ukuri bo bagomba kurohama.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَإِذَا ٱسۡتَوَيۡتَ أَنتَ وَمَن مَّعَكَ عَلَى ٱلۡفُلۡكِ فَقُلِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي نَجَّىٰنَا مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ
Maze wowe n’abo muri kumwe nimumara gutuza mu nkuge, uzavuge uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We waturokoye abantu b’abahakanyi.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَقُل رَّبِّ أَنزِلۡنِي مُنزَلٗا مُّبَارَكٗا وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلۡمُنزِلِينَ
Uzanavuge uti “Nyagasani wanjye! Nyorohereza umpe kururukira ahuje imigisha, kuko ari Wowe Uhebuje mu kururutsa (abantu mu mahoro).”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ وَإِن كُنَّا لَمُبۡتَلِينَ
Mu by’ukuri muri ibyo (kurokora abemeye no kurimbura abahakanye) harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah). Kandi mu by’ukuri tugerageza (abantu).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ثُمَّ أَنشَأۡنَا مِنۢ بَعۡدِهِمۡ قَرۡنًا ءَاخَرِينَ
Nuko nyuma yabo turema ikindi gisekuru (aba Adi bo ku bwa Hudu).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَأَرۡسَلۡنَا فِيهِمۡ رَسُولٗا مِّنۡهُمۡ أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥٓۚ أَفَلَا تَتَّقُونَ
Maze tuboherereza Intumwa (Hudu) ibakomokamo (ibabwira iti) “Nimugaragire Allah, nta yindi mana mufite itari We. Ese ntimungandukira?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَقَالَ ٱلۡمَلَأُ مِن قَوۡمِهِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَكَذَّبُواْ بِلِقَآءِ ٱلۡأٓخِرَةِ وَأَتۡرَفۡنَٰهُمۡ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا مَا هَٰذَآ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡ يَأۡكُلُ مِمَّا تَأۡكُلُونَ مِنۡهُ وَيَشۡرَبُ مِمَّا تَشۡرَبُونَ
Maze ibikomerezwa byo mu bantu be bahakanye (Allah) bakanahinyura kuzahura n’umunsi w’imperuka, kandi twarabahaye ubuzima bwiza hano ku isi, biravuga biti “Uyu nta cyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, urya ibyo murya akananywa ibyo munywa.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَئِنۡ أَطَعۡتُم بَشَرٗا مِّثۡلَكُمۡ إِنَّكُمۡ إِذٗا لَّخَٰسِرُونَ
Kandi nimuramuka mwumviye umuntu nkamwe, mu by’ukuri muzaba mubaye abanyagihombo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَيَعِدُكُمۡ أَنَّكُمۡ إِذَا مِتُّمۡ وَكُنتُمۡ تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَنَّكُم مُّخۡرَجُونَ
Ese abasezeranya ko nimuramuka mupfuye mugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) muzazurwa?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ هَيۡهَاتَ هَيۡهَاتَ لِمَا تُوعَدُونَ
Ibyo musezeranywa (na Hudu) biri kure, kure cyane.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنۡ هِيَ إِلَّا حَيَاتُنَا ٱلدُّنۡيَا نَمُوتُ وَنَحۡيَا وَمَا نَحۡنُ بِمَبۡعُوثِينَ
Nta bundi (buzima buzabaho), usibye ubu buzima bwacu bwo ku isi! Turapfa, tukanabaho (hakaza abandi) kandi ntabwo tuzazurwa.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنۡ هُوَ إِلَّا رَجُلٌ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبٗا وَمَا نَحۡنُ لَهُۥ بِمُؤۡمِنِينَ
(Hudu) nta cyo ari cyo, usibye kuba ari umuntu uhimbira Allah ibinyoma, kandi ntabwo tuzamwemera.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالَ رَبِّ ٱنصُرۡنِي بِمَا كَذَّبُونِ
(Hudu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera ko bahakana (ibyo mvuga).”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالَ عَمَّا قَلِيلٖ لَّيُصۡبِحُنَّ نَٰدِمِينَ
(Allah) aravuga ati “Rwose mu kanya gato baraba bicuza (impamvu bahakanye).”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَأَخَذَتۡهُمُ ٱلصَّيۡحَةُ بِٱلۡحَقِّ فَجَعَلۡنَٰهُمۡ غُثَآءٗۚ فَبُعۡدٗا لِّلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ
Maze urusaku rw’ibihano rubatera rutabarenganyije, nuko tubahindura nk’ibishingwe (bireremba hejuru y’amazi). Bityo, kurimbuka nikube ku bahakanyi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ثُمَّ أَنشَأۡنَا مِنۢ بَعۡدِهِمۡ قُرُونًا ءَاخَرِينَ
Nuko nyuma yabo turema ibindi bisekuru.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
مَا تَسۡبِقُ مِنۡ أُمَّةٍ أَجَلَهَا وَمَا يَسۡتَـٔۡخِرُونَ
Nta bantu bashobora kwihutisha igihe cyabo (cyo kurimbuka) cyangwa ngo bagikerereze.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ثُمَّ أَرۡسَلۡنَا رُسُلَنَا تَتۡرَاۖ كُلَّ مَا جَآءَ أُمَّةٗ رَّسُولُهَا كَذَّبُوهُۖ فَأَتۡبَعۡنَا بَعۡضَهُم بَعۡضٗا وَجَعَلۡنَٰهُمۡ أَحَادِيثَۚ فَبُعۡدٗا لِّقَوۡمٖ لَّا يُؤۡمِنُونَ
Hanyuma twohereza Intumwa zacu zigenda zikurikirana, ariko buri uko Intumwa yageraga mu bantu bayo (yatumweho) barayihinyuraga. Nuko tugenda tubakurikiza (ibihano) bamwe ku bandi, kandi tubagira iciro ry’imigani (kugira ngo bizabere isomo n’inyigisho ku bazabaho nyuma). Bityo, kurimbuka nikube ku bantu batemera.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ثُمَّ أَرۡسَلۡنَا مُوسَىٰ وَأَخَاهُ هَٰرُونَ بِـَٔايَٰتِنَا وَسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٍ
Hanyuma twohereza Musa n’umuvandimwe we Haruna, tubahaye ibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦ فَٱسۡتَكۡبَرُواْ وَكَانُواْ قَوۡمًا عَالِينَ
(Tubohereza) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko (barabasuzugura) bagaragaza ubwibone, kandi bari abantu bishyira hejuru.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَقَالُوٓاْ أَنُؤۡمِنُ لِبَشَرَيۡنِ مِثۡلِنَا وَقَوۡمُهُمَا لَنَا عَٰبِدُونَ
Baravuga bati “Ese twemere abantu babiri bameze nkatwe, kandi bene wabo ari abacakara bacu?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَكَذَّبُوهُمَا فَكَانُواْ مِنَ ٱلۡمُهۡلَكِينَ
Nuko babahinyura bombi, maze (Farawo n’ibyegera bye) baba mu boretswe.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ لَعَلَّهُمۡ يَهۡتَدُونَ
Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati) kugira ngo bayoboke.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَجَعَلۡنَا ٱبۡنَ مَرۡيَمَ وَأُمَّهُۥٓ ءَايَةٗ وَءَاوَيۡنَٰهُمَآ إِلَىٰ رَبۡوَةٖ ذَاتِ قَرَارٖ وَمَعِينٖ
Twanagize mwene Mariyamu (Issa) na nyina, ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu), nuko tubatuza ahirengeye, hatekanye kandi hari amazi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلرُّسُلُ كُلُواْ مِنَ ٱلطَّيِّبَٰتِ وَٱعۡمَلُواْ صَٰلِحًاۖ إِنِّي بِمَا تَعۡمَلُونَ عَلِيمٞ
Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِنَّ هَٰذِهِۦٓ أُمَّتُكُمۡ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ وَأَنَا۠ رَبُّكُمۡ فَٱتَّقُونِ
Kandi mu by’ukuri uyu muryango wanyu (idini rya Isilamu) ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo nimuntinye (mwubahiriza ibyo nabategetse).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَتَقَطَّعُوٓاْ أَمۡرَهُم بَيۡنَهُمۡ زُبُرٗاۖ كُلُّ حِزۡبِۭ بِمَا لَدَيۡهِمۡ فَرِحُونَ
Ariko idini ryabo bariciyemo ibice, buri gatsiko kishimira ibyako.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَذَرۡهُمۡ فِي غَمۡرَتِهِمۡ حَتَّىٰ حِينٍ
Bityo (yewe Muhamadi), barekere mu buyobe bwabo kugeza igihe runaka (bazagerwaho n’ibihano).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَيَحۡسَبُونَ أَنَّمَا نُمِدُّهُم بِهِۦ مِن مَّالٖ وَبَنِينَ
Ese bakeka ko imitungo n’urubyaro tubaha (ku isi),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
نُسَارِعُ لَهُمۡ فِي ٱلۡخَيۡرَٰتِۚ بَل لَّا يَشۡعُرُونَ
Tubibihutishiriza ku bw’ineza (bakwiye)? (Si ko bimeze) ahubwo (ni ukubareshya) nyamara ntibabimenya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ ٱلَّذِينَ هُم مِّنۡ خَشۡيَةِ رَبِّهِم مُّشۡفِقُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bitwararika kubera gutinya Nyagasani wabo,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلَّذِينَ هُم بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ يُؤۡمِنُونَ
Na ba bandi bemera ibimenyetso bya Nyagasani wabo,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلَّذِينَ هُم بِرَبِّهِمۡ لَا يُشۡرِكُونَ
Na ba bandi batagira icyo babangikanya na Nyagasani wabo,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلَّذِينَ يُؤۡتُونَ مَآ ءَاتَواْ وَّقُلُوبُهُمۡ وَجِلَةٌ أَنَّهُمۡ إِلَىٰ رَبِّهِمۡ رَٰجِعُونَ
Ndetse na ba bandi batanga mu byo bahawe (mu bikorwa byiza nk’amaturo, ineza, iswala, igisibo n’ibindi) imitima yabo ifite ubwoba (ko ibyo bakoze bitakirwa, ndetse banatinya igihe) bazasubira kwa Nyagasani wabo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أُوْلَٰٓئِكَ يُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡخَيۡرَٰتِ وَهُمۡ لَهَا سَٰبِقُونَ
Abo ni bo bihutira gukora ibyiza, kandi ni na bo baza imbere muri byo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَا نُكَلِّفُ نَفۡسًا إِلَّا وُسۡعَهَاۚ وَلَدَيۡنَا كِتَٰبٞ يَنطِقُ بِٱلۡحَقِّ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ
Kandi nta we dutegeka gukora icyo adashoboye, ndetse dufite igitabo kivuga ukuri (cyanditsemo ibikorwa byabo), kandi ntibazarenganywa.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
بَلۡ قُلُوبُهُمۡ فِي غَمۡرَةٖ مِّنۡ هَٰذَا وَلَهُمۡ أَعۡمَٰلٞ مِّن دُونِ ذَٰلِكَ هُمۡ لَهَا عَٰمِلُونَ
Ahubwo imitima yabo (abahakanyi) iri mu bujiji (bwo kudasobanukirwa) iyi (Qur’an), ndetse hari n’ibindi bikorwa (bibi) bakora bitari ibyo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
حَتَّىٰٓ إِذَآ أَخَذۡنَا مُتۡرَفِيهِم بِٱلۡعَذَابِ إِذَا هُمۡ يَجۡـَٔرُونَ
Kugeza ubwo dufashe abadamaraye muri bo tukabahana, nuko bagatangira guca bugufi batabaza.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَا تَجۡـَٔرُواْ ٱلۡيَوۡمَۖ إِنَّكُم مِّنَّا لَا تُنصَرُونَ
Mwitabaza kuri uyu munsi! Mu by’ukuri ntawe uri bubadukize (ngo abatabare.)
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَدۡ كَانَتۡ ءَايَٰتِي تُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ فَكُنتُمۡ عَلَىٰٓ أَعۡقَٰبِكُمۡ تَنكِصُونَ
Rwose mwajyaga musomerwa amagambo yanjye ariko mukayatera umugongo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
مُسۡتَكۡبِرِينَ بِهِۦ سَٰمِرٗا تَهۡجُرُونَ
(Muvuga ko Umusigiti Mutagatifu wa Maka ari uwanyu nta wawubakuramo) mukawiratana, naho nijoro mukarara muvuga nabi (iyi Qur’an).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَفَلَمۡ يَدَّبَّرُواْ ٱلۡقَوۡلَ أَمۡ جَآءَهُم مَّا لَمۡ يَأۡتِ ءَابَآءَهُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Ese ntibatekereza ku magambo (ya Allah), cyangwa (babuzwa kuyemera nuko) bagezweho n’ibitarageze ku babyeyi babo bo hambere?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَمۡ لَمۡ يَعۡرِفُواْ رَسُولَهُمۡ فَهُمۡ لَهُۥ مُنكِرُونَ
Cyangwa (babuzwa kuyoboka) no kuba bataramenye Intumwa yabo (Muhamadi), bikaba ari byo bituma bayihakana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَمۡ يَقُولُونَ بِهِۦ جِنَّةُۢۚ بَلۡ جَآءَهُم بِٱلۡحَقِّ وَأَكۡثَرُهُمۡ لِلۡحَقِّ كَٰرِهُونَ
Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) yahanzweho n’amashitani? (Si ko bimeze!) Ahubwo yabazaniye ukuri (idini rya Isilamu) ariko abenshi muri bo barakwanga.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَوِ ٱتَّبَعَ ٱلۡحَقُّ أَهۡوَآءَهُمۡ لَفَسَدَتِ ٱلسَّمَٰوَٰتُ وَٱلۡأَرۡضُ وَمَن فِيهِنَّۚ بَلۡ أَتَيۡنَٰهُم بِذِكۡرِهِمۡ فَهُمۡ عَن ذِكۡرِهِم مُّعۡرِضُونَ
Kandi iyo ukuri kuza kuba kujyanye n’ibyifuzo byabo, rwose ibirere n’isi ndetse n’ababirimo bari kwangirika. Nyamara twabazaniye urwibutso rwabo (Qur’an), ariko barutera umugongo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَمۡ تَسۡـَٔلُهُمۡ خَرۡجٗا فَخَرَاجُ رَبِّكَ خَيۡرٞۖ وَهُوَ خَيۡرُ ٱلرَّٰزِقِينَ
Cyangwa (babuzwa kwemera) no kuba waba ubasaba igihembo (kugira ngo ubagezeho ubutumwa)? (Si ko bimeze!) Ahubwo ibihembo bya Nyagasani wawe ni byo byiza, kandi ni We Uhebuje mu batanga amafunguro.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِنَّكَ لَتَدۡعُوهُمۡ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Kandi mu by’ukuri (wowe Muhamadi) ubahamagarira kugana inzira igororotse.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ عَنِ ٱلصِّرَٰطِ لَنَٰكِبُونَ
Kandi rwose ba bandi batemera umunsi w’imperuka bayobye cyane iyo nzira.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ وَلَوۡ رَحِمۡنَٰهُمۡ وَكَشَفۡنَا مَا بِهِم مِّن ضُرّٖ لَّلَجُّواْ فِي طُغۡيَٰنِهِمۡ يَعۡمَهُونَ
N’iyo tuza kubagirira impuhwe tukabakuriraho ingorane barimo, bari gukomeza gutsimbarara ku bwigomeke bwabo, barindagira.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَقَدۡ أَخَذۡنَٰهُم بِٱلۡعَذَابِ فَمَا ٱسۡتَكَانُواْ لِرَبِّهِمۡ وَمَا يَتَضَرَّعُونَ
Kandi rwose twabahaye ibihano ariko ntibaca bugufi kuri Nyagasani wabo, ndetse ntibanamusaba bibombaritse (kugira ngo abibakize).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
حَتَّىٰٓ إِذَا فَتَحۡنَا عَلَيۡهِم بَابٗا ذَا عَذَابٖ شَدِيدٍ إِذَا هُمۡ فِيهِ مُبۡلِسُونَ
Kugeza ubwo (ku munsi w’imperuka) tuzabafungurira umuryango w’ibihano bikaze, maze bakazabibamo bihebye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَهُوَ ٱلَّذِيٓ أَنشَأَ لَكُمُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَٱلۡأَفۡـِٔدَةَۚ قَلِيلٗا مَّا تَشۡكُرُونَ
Kandi (Allah) ni We wabahaye ukumva, ukubona ndetse (abaha) n’imitima (kugira ngo musobanukirwe), ariko ni gake mushimira.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَهُوَ ٱلَّذِي ذَرَأَكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَإِلَيۡهِ تُحۡشَرُونَ
Ni na We wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَهُوَ ٱلَّذِي يُحۡيِۦ وَيُمِيتُ وَلَهُ ٱخۡتِلَٰفُ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Kandi ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu, ndetse ni na We ugenga ukubisikana kw’ijoro n’amanywa. Ese ntimugira ubwenge?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
بَلۡ قَالُواْ مِثۡلَ مَا قَالَ ٱلۡأَوَّلُونَ
Ahubwo bavuga nk’iby’abo hambere bavugaga.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالُوٓاْ أَءِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَءِنَّا لَمَبۡعُوثُونَ
Bajyaga bavuga bati “Ese nidupfa, tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora), koko tuzazurwa?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَقَدۡ وُعِدۡنَا نَحۡنُ وَءَابَآؤُنَا هَٰذَا مِن قَبۡلُ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّآ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’ababyeyi bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere!
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قُل لِّمَنِ ٱلۡأَرۡضُ وَمَن فِيهَآ إِن كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese isi n’ibiyirimo ni ibya nde niba mubizi?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
سَيَقُولُونَ لِلَّهِۚ قُلۡ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ
Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ubwo ntimwibuka?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قُلۡ مَن رَّبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ ٱلسَّبۡعِ وَرَبُّ ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡعَظِيمِ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde Nyagasani w’ibirere birindwi, ndetse ni na nde Nyagasani wa Ar’shi[1] ihambaye?”
[1] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Suratul A’araf, Aya ya 54.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
سَيَقُولُونَ لِلَّهِۚ قُلۡ أَفَلَا تَتَّقُونَ
Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ubwo ntimutinya?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قُلۡ مَنۢ بِيَدِهِۦ مَلَكُوتُ كُلِّ شَيۡءٖ وَهُوَ يُجِيرُ وَلَا يُجَارُ عَلَيۡهِ إِن كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, akaba ari na we urinda (umwikinzeho) mu gihe (We) adakeneye kurindwa, niba mubizi?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
سَيَقُولُونَ لِلَّهِۚ قُلۡ فَأَنَّىٰ تُسۡحَرُونَ
Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ni gute mushukwa (mugateshuka ku kuri)?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
بَلۡ أَتَيۡنَٰهُم بِٱلۡحَقِّ وَإِنَّهُمۡ لَكَٰذِبُونَ
Ahubwo twabazaniye ukuri, ariko mu by’ukuri (ababangikanyamana) ni abanyabinyoma.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
مَا ٱتَّخَذَ ٱللَّهُ مِن وَلَدٖ وَمَا كَانَ مَعَهُۥ مِنۡ إِلَٰهٍۚ إِذٗا لَّذَهَبَ كُلُّ إِلَٰهِۭ بِمَا خَلَقَ وَلَعَلَا بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖۚ سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ عَمَّا يَصِفُونَ
Ntabwo Allah agira umwana kandi nta yindi mana babangikanye. (Iyo haza kubaho imana nyinshi), buri mana yari kwiharira ibyo yaremye, kandi zimwe zari kuganza izindi. Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
عَٰلِمِ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِ فَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Ni Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قُل رَّبِّ إِمَّا تُرِيَنِّي مَا يُوعَدُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye! Nibiba ngombwa ko unyereka ibyo (bihano) basezeranyijwe”,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
رَبِّ فَلَا تَجۡعَلۡنِي فِي ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ
“Nyagasani wanjye! Ntuzanshyire mu bantu b’ababangikanyamana.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِنَّا عَلَىٰٓ أَن نُّرِيَكَ مَا نَعِدُهُمۡ لَقَٰدِرُونَ
Kandi mu by’ukuri kukwereka ibyo twabasezeranyije turabishoboye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ٱدۡفَعۡ بِٱلَّتِي هِيَ أَحۡسَنُ ٱلسَّيِّئَةَۚ نَحۡنُ أَعۡلَمُ بِمَا يَصِفُونَ
Jya ukumira ikibi ukoresheje ibyiza. Twe tuzi neza ibyo bavuga.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَقُل رَّبِّ أَعُوذُ بِكَ مِنۡ هَمَزَٰتِ ٱلشَّيَٰطِينِ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye! Nkwikinzeho ngo undinde ibishuko by’amashitani.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَعُوذُ بِكَ رَبِّ أَن يَحۡضُرُونِ
Nanakwikinzeho Nyagasani wanjye! Ngo uyandinde ntanyegere.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَ أَحَدَهُمُ ٱلۡمَوۡتُ قَالَ رَبِّ ٱرۡجِعُونِ
(Bazakomeza guhakana) kugeza ubwo umwe muri bo agezweho n’urupfu, maze avuge ati “Nyagasani wanjye! Nimungarure (ku isi),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَعَلِّيٓ أَعۡمَلُ صَٰلِحٗا فِيمَا تَرَكۡتُۚ كَلَّآۚ إِنَّهَا كَلِمَةٌ هُوَ قَآئِلُهَاۖ وَمِن وَرَآئِهِم بَرۡزَخٌ إِلَىٰ يَوۡمِ يُبۡعَثُونَ
Kugira ngo mbashe gukora ibyiza ntakoze. Ibyo ntibishoboka! Mu by’ukuri ibyo ni amagambo yivugira, kandi inyuma yabo hari urusika (rubabuza kugaruka ku isi) kuzageza ku munsi bazazurirwaho.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَإِذَا نُفِخَ فِي ٱلصُّورِ فَلَآ أَنسَابَ بَيۡنَهُمۡ يَوۡمَئِذٖ وَلَا يَتَسَآءَلُونَ
Hanyuma impanda nivuzwa, nta masano azarangwa hagati yabo kuri uwo munsi, ndetse nta n’uzaba agira icyo abaza undi
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَمَن ثَقُلَتۡ مَوَٰزِينُهُۥ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Abo iminzani yabo (y’ibikorwa byiza) izaremera; abo ni bo bazaba bahiriwe.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَنۡ خَفَّتۡ مَوَٰزِينُهُۥ فَأُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ فِي جَهَنَّمَ خَٰلِدُونَ
Naho ab’iminzani yabo (y’ibikorwa byiza) izagira uburemere buke; abo ni bo bazaba barihemukiye, bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
تَلۡفَحُ وُجُوهَهُمُ ٱلنَّارُ وَهُمۡ فِيهَا كَٰلِحُونَ
Umuriro uzatwika uburanga bwabo (iminwa iveho), maze bawubemo bashinyitse.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَلَمۡ تَكُنۡ ءَايَٰتِي تُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ فَكُنتُم بِهَا تُكَذِّبُونَ
(Babwirwe bati) “Ese ntimwajyaga musomerwa amagambo yanjye maze mukayahinyura?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالُواْ رَبَّنَا غَلَبَتۡ عَلَيۡنَا شِقۡوَتُنَا وَكُنَّا قَوۡمٗا ضَآلِّينَ
Bazavuga bati “Nyagasani wacu! Twaganjijwe n’irari ryacu maze tuba mu bantu bayobye.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
رَبَّنَآ أَخۡرِجۡنَا مِنۡهَا فَإِنۡ عُدۡنَا فَإِنَّا ظَٰلِمُونَ
Nyagasani wacu! Wudukuremo (udusubize ku isi). Nituramuka dusubiye (mu buyobe), mu by’ukuri, tuzaba turi abahemu (dukwiye guhanwa koko!)
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالَ ٱخۡسَـُٔواْ فِيهَا وَلَا تُكَلِّمُونِ
(Allah) avuge ati “Nimuwubemo (musuzuguritse) kandi ntimugire icyo mwongera kumbwira!”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّهُۥ كَانَ فَرِيقٞ مِّنۡ عِبَادِي يَقُولُونَ رَبَّنَآ ءَامَنَّا فَٱغۡفِرۡ لَنَا وَٱرۡحَمۡنَا وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلرَّٰحِمِينَ
Mu by’ukuri hari itsinda mu bagaragu banjye (ryajyaga risaba Allah) rigira riti “Nyagasani wacu! Twaremeye, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje mu kugira impuhwe!”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَٱتَّخَذۡتُمُوهُمۡ سِخۡرِيًّا حَتَّىٰٓ أَنسَوۡكُمۡ ذِكۡرِي وَكُنتُم مِّنۡهُمۡ تَضۡحَكُونَ
Ariko mwarabannyegaga kugeza ubwo babibagije kunyibuka, kandi mwajyaga mubaseka.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنِّي جَزَيۡتُهُمُ ٱلۡيَوۡمَ بِمَا صَبَرُوٓاْ أَنَّهُمۡ هُمُ ٱلۡفَآئِزُونَ
Mu by’ukuri uyu munsi mbahembye (Ijuru) kubera kwihangana kwabo, ndetse ni na bo batsinze.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَٰلَ كَمۡ لَبِثۡتُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ عَدَدَ سِنِينَ
(Allah) azabwira (inkozi z’ibibi) ati “Ese mwamaze imyaka ingahe ku isi?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالُواْ لَبِثۡنَا يَوۡمًا أَوۡ بَعۡضَ يَوۡمٖ فَسۡـَٔلِ ٱلۡعَآدِّينَ
Bazavuga bati “Twahamaze umunsi cyangwa igice cy’umunsi. Ngaho baza abazi kubara!”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَٰلَ إِن لَّبِثۡتُمۡ إِلَّا قَلِيلٗاۖ لَّوۡ أَنَّكُمۡ كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
(Allah) avuge ati “Mwamaze igihe gito cyane. Iyaba mwari muzi (ko igihe mugiye kumara ari cyo kirekire kuruta icyo mwamaze ku isi, muba mwaremeye).”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَفَحَسِبۡتُمۡ أَنَّمَا خَلَقۡنَٰكُمۡ عَبَثٗا وَأَنَّكُمۡ إِلَيۡنَا لَا تُرۡجَعُونَ
Ese mukeka ko twabaremye dukina (nta mpamvu), kandi ko mutazagarurwa iwacu?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَتَعَٰلَى ٱللَّهُ ٱلۡمَلِكُ ٱلۡحَقُّۖ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ رَبُّ ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡكَرِيمِ
Bityo, Allah asumba byose, Umwami w’ukuri; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Nyagasani wa Ar’shi[1] y’icyubahiro.
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf: 54.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَن يَدۡعُ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ لَا بُرۡهَٰنَ لَهُۥ بِهِۦ فَإِنَّمَا حِسَابُهُۥ عِندَ رَبِّهِۦٓۚ إِنَّهُۥ لَا يُفۡلِحُ ٱلۡكَٰفِرُونَ
N’uzabangikanya Allah n’ikindi kintu adafitiye gihamya, rwose ibarura rye rizakorwa na Nyagasani we. Mu by’ukuri abahakanyi ntibazatsinda.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَقُل رَّبِّ ٱغۡفِرۡ وَٱرۡحَمۡ وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلرَّٰحِمِينَ
Unavuge (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye! Babarira unagire impuhwe, kuko ari Wowe Uhebuje mu kugira impuhwe.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-ሙዕሚኑን
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት