Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-ሙዕሚኑን   አንቀፅ:
وَأَنزَلۡنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءَۢ بِقَدَرٖ فَأَسۡكَنَّٰهُ فِي ٱلۡأَرۡضِۖ وَإِنَّا عَلَىٰ ذَهَابِۭ بِهِۦ لَقَٰدِرُونَ
Twanamanuye amazi (imvura) mu kirere ku rugero rukwiye, tuyagumisha mu butaka, kandi mu by’ukuri dushoboye no kuyakamya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَأَنشَأۡنَا لَكُم بِهِۦ جَنَّٰتٖ مِّن نَّخِيلٖ وَأَعۡنَٰبٖ لَّكُمۡ فِيهَا فَوَٰكِهُ كَثِيرَةٞ وَمِنۡهَا تَأۡكُلُونَ
(Muri ayo mazi), tuyaberezamo imirima y’imitende n’imizabibu, (muri iyo mirima) mugiramo imbuto nyinshi, ndetse hakanabamo izo murya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَشَجَرَةٗ تَخۡرُجُ مِن طُورِ سَيۡنَآءَ تَنۢبُتُ بِٱلدُّهۡنِ وَصِبۡغٖ لِّلۡأٓكِلِينَ
(Muri ayo mazi kandi Allah yabamerejemo) igiti (cy’umuzeti) cyera ku Musozi wa Sinayi, kivamo amavuta yifashishwa n’abayafungura.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِنَّ لَكُمۡ فِي ٱلۡأَنۡعَٰمِ لَعِبۡرَةٗۖ نُّسۡقِيكُم مِّمَّا فِي بُطُونِهَا وَلَكُمۡ فِيهَا مَنَٰفِعُ كَثِيرَةٞ وَمِنۡهَا تَأۡكُلُونَ
Kandi mu by’ukuri mu matungo (iremwa ryayo) harimo inyigisho kuri mwe (zigaragaza ubushobozi bwa Allah). Tubahamo ibyo munywa (amata) biturutse mu nda zayo, kandi (ayo matungo) muyakuramo byinshi bibafitiye akamaro, ndetse amwe muri yo muranayarya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَعَلَيۡهَا وَعَلَى ٱلۡفُلۡكِ تُحۡمَلُونَ
Kandi (ayo matungo) ndetse n’amato birabatwara (iyo muri mu ngendo zanyu).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوۡمِهِۦ فَقَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥٓۚ أَفَلَا تَتَّقُونَ
Rwose, twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah). Ese ntimungandukira?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَقَالَ ٱلۡمَلَؤُاْ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن قَوۡمِهِۦ مَا هَٰذَآ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡ يُرِيدُ أَن يَتَفَضَّلَ عَلَيۡكُمۡ وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ لَأَنزَلَ مَلَٰٓئِكَةٗ مَّا سَمِعۡنَا بِهَٰذَا فِيٓ ءَابَآئِنَا ٱلۡأَوَّلِينَ
Ariko abanyacyubahiro bo mu bantu be bahakanye, baravuga bati “Uyu ntacyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, icyo ashaka ni ukwishyira hejuru (ngo abategeke). Kandi iyo Allah aza gushaka (kohereza Intumwa) yari kohereza umumalayika. Ntabwo twigeze twumva ibintu nk’ibi ku babyeyi bacu bo hambere!”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنۡ هُوَ إِلَّا رَجُلُۢ بِهِۦ جِنَّةٞ فَتَرَبَّصُواْ بِهِۦ حَتَّىٰ حِينٖ
Mu by’ukuri ni umuntu wahanzweho n’amashitani. Bityo, nimutegereze igihe runaka (agarure ubwenge maze areke ibyo avuga cyangwa apfe mumukire).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالَ رَبِّ ٱنصُرۡنِي بِمَا كَذَّبُونِ
(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera ko bahakana (ibyo mvuga).”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَأَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡهِ أَنِ ٱصۡنَعِ ٱلۡفُلۡكَ بِأَعۡيُنِنَا وَوَحۡيِنَا فَإِذَا جَآءَ أَمۡرُنَا وَفَارَ ٱلتَّنُّورُ فَٱسۡلُكۡ فِيهَا مِن كُلّٖ زَوۡجَيۡنِ ٱثۡنَيۡنِ وَأَهۡلَكَ إِلَّا مَن سَبَقَ عَلَيۡهِ ٱلۡقَوۡلُ مِنۡهُمۡۖ وَلَا تُخَٰطِبۡنِي فِي ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ إِنَّهُم مُّغۡرَقُونَ
Nuko tumuhishurira tugira tuti “Ubaka inkuge tukugenzura, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu. Maze itegeko ryacu (ryo kubarimbura) nirisohora, nuko itanura rigapfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije), uzinjizemo ikigabo n’ikigore (kuri buri bwoko bw’inyamaswa), ndetse n’umuryango wawe, usibye abaciriweho iteka muri wo (ari bo umugore wawe n’umwana wawe).” Kandi ntugire icyo umbaza (uvuganira) inkozi z’ibibi. Mu by’ukuri bo bagomba kurohama.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-ሙዕሚኑን
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት