Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ሐጅ   አንቀፅ:
وَكَذَٰلِكَ أَنزَلۡنَٰهُ ءَايَٰتِۭ بَيِّنَٰتٖ وَأَنَّ ٱللَّهَ يَهۡدِي مَن يُرِيدُ
Uko ni na ko twahishuye imirongo isobanutse (igitabo cya Qur’an), kandi Allah ayobora uwo ashaka.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَٱلَّذِينَ هَادُواْ وَٱلصَّٰبِـِٔينَ وَٱلنَّصَٰرَىٰ وَٱلۡمَجُوسَ وَٱلَّذِينَ أَشۡرَكُوٓاْ إِنَّ ٱللَّهَ يَفۡصِلُ بَيۡنَهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ
Mu by’ukuri ba bandi bemeye (Allah n’Intumwa ye Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo batagize idini bayoboka), Abanaswara [abemeye ubutumwa bwa Issa (Yesu) ku gihe cye], Abamajusi (abasenga umuriro) ndetse n’abasenga ibindi bitari Allah; rwose Allah azabakiranura ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ يَسۡجُدُۤ لَهُۥۤ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَن فِي ٱلۡأَرۡضِ وَٱلشَّمۡسُ وَٱلۡقَمَرُ وَٱلنُّجُومُ وَٱلۡجِبَالُ وَٱلشَّجَرُ وَٱلدَّوَآبُّ وَكَثِيرٞ مِّنَ ٱلنَّاسِۖ وَكَثِيرٌ حَقَّ عَلَيۡهِ ٱلۡعَذَابُۗ وَمَن يُهِنِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِن مُّكۡرِمٍۚ إِنَّ ٱللَّهَ يَفۡعَلُ مَا يَشَآءُ۩
Ese ntubona ko ibiri mu birere n’ibiri ku isi, izuba, ukwezi, inyenyeri, imisozi, ibiti, ibiremwa byose bigenda ku isi ndetse na benshi mu bantu byubamira Allah? Ariko abenshi (mu bantu batamwubamira) bakwiye ibihano. Kandi uwo Allah yasuzuguje ntawamwubahisha, kuko mu by’ukuri Allah akora ibyo ashaka.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ هَٰذَانِ خَصۡمَانِ ٱخۡتَصَمُواْ فِي رَبِّهِمۡۖ فَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ قُطِّعَتۡ لَهُمۡ ثِيَابٞ مِّن نَّارٖ يُصَبُّ مِن فَوۡقِ رُءُوسِهِمُ ٱلۡحَمِيمُ
Aya matsinda abiri (abemeramana n’abahakanyi) ntiyavuze rumwe kuri Nyagasani wayo; bityo ba bandi bahakanye bazadoderwa imyambaro ikozwe mu muriro, maze basukwe amazi yatuye mu mitwe.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يُصۡهَرُ بِهِۦ مَا فِي بُطُونِهِمۡ وَٱلۡجُلُودُ
(Ayo mazi yatuye) azayengesha ibyo mu nda zabo ndetse n’impu zabo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَهُم مَّقَٰمِعُ مِنۡ حَدِيدٖ
Kandi bazahondeshwa inyundo z’ibyuma.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
كُلَّمَآ أَرَادُوٓاْ أَن يَخۡرُجُواْ مِنۡهَا مِنۡ غَمٍّ أُعِيدُواْ فِيهَا وَذُوقُواْ عَذَابَ ٱلۡحَرِيقِ
Buri uko bazajya bashaka kuwuvamo kubera ububabare, bazajya bawusubizwamo; maze (babwirwe bati) “Ngaho nimusogongere ibihano bitwika.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ ٱللَّهَ يُدۡخِلُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ يُحَلَّوۡنَ فِيهَا مِنۡ أَسَاوِرَ مِن ذَهَبٖ وَلُؤۡلُؤٗاۖ وَلِبَاسُهُمۡ فِيهَا حَرِيرٞ
Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Bazambikirwamo ibikomo bya zahabu n’amasaro arabagirana, ndetse n’imyambaro yabo izaba ari ihariri.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ሐጅ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት