Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ሁድ   አንቀፅ:
قَالَ يَٰنُوحُ إِنَّهُۥ لَيۡسَ مِنۡ أَهۡلِكَۖ إِنَّهُۥ عَمَلٌ غَيۡرُ صَٰلِحٖۖ فَلَا تَسۡـَٔلۡنِ مَا لَيۡسَ لَكَ بِهِۦ عِلۡمٌۖ إِنِّيٓ أَعِظُكَ أَن تَكُونَ مِنَ ٱلۡجَٰهِلِينَ
(Allah) aravuga ati “Yewe Nuhu! Rwose we (umuhungu wawe warohamye) ntabwo ari mu bagize umuryango wawe (nagusezeranyije kurokora). Mu by’ukuri ibikorwa bye ntibitunganye, kandi ntukambaze ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri ndakugira inama ngo utavaho ukaba umwe mu njiji.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالَ رَبِّ إِنِّيٓ أَعُوذُ بِكَ أَنۡ أَسۡـَٔلَكَ مَا لَيۡسَ لِي بِهِۦ عِلۡمٞۖ وَإِلَّا تَغۡفِرۡ لِي وَتَرۡحَمۡنِيٓ أَكُن مِّنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ
(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ndakwiragije ngo undinde kuba nakubaza ibyo ntafitiye ubumenyi. Kandi uramutse utambabariye ngo unangirire impuhwe, mu by’ukuri naba mu banyagihombo.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قِيلَ يَٰنُوحُ ٱهۡبِطۡ بِسَلَٰمٖ مِّنَّا وَبَرَكَٰتٍ عَلَيۡكَ وَعَلَىٰٓ أُمَمٖ مِّمَّن مَّعَكَۚ وَأُمَمٞ سَنُمَتِّعُهُمۡ ثُمَّ يَمَسُّهُم مِّنَّا عَذَابٌ أَلِيمٞ
Arabwirwa ati “Yewe Nuhu! Ururuka (mu nkuge) mu mahoro aduturutseho, kandi imigisha ikubeho no ku bantu bazakomoka ku bo muri kumwe. Ariko (hari abandi) bantu tuzaha umunezero (w’igihe gito), maze ku iherezo bakazagerwaho n'ibihano bibabaza biduturutseho.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
تِلۡكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ ٱلۡغَيۡبِ نُوحِيهَآ إِلَيۡكَۖ مَا كُنتَ تَعۡلَمُهَآ أَنتَ وَلَا قَوۡمُكَ مِن قَبۡلِ هَٰذَاۖ فَٱصۡبِرۡۖ إِنَّ ٱلۡعَٰقِبَةَ لِلۡمُتَّقِينَ
Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi); wowe n’abantu bawe nta zo mwari muzi mbere (y'ihishurwa) ry’iyi (Qur’an). Bityo, ihangane kuko mu by’ukuri iherezo (ryiza) rizaba iry’abagandukira (Allah).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِلَىٰ عَادٍ أَخَاهُمۡ هُودٗاۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥٓۖ إِنۡ أَنتُمۡ إِلَّا مُفۡتَرُونَ
N’abantu bo mu bwoko bw’aba Adi twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu, aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari We. Nta kindi muri cyo uretse kuba abahimba ibinyoma.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَٰقَوۡمِ لَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ أَجۡرًاۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَى ٱلَّذِي فَطَرَنِيٓۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
“Yemwe bantu banjye! (Kubagezaho ubutumwa) nta gihembo mbibasabira, ahubwo igihembo cyanjye ngiteze ku wandemye. Ese ntimutekereza?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَيَٰقَوۡمِ ٱسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّكُمۡ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِ يُرۡسِلِ ٱلسَّمَآءَ عَلَيۡكُم مِّدۡرَارٗا وَيَزِدۡكُمۡ قُوَّةً إِلَىٰ قُوَّتِكُمۡ وَلَا تَتَوَلَّوۡاْ مُجۡرِمِينَ
Yemwe bantu banjye! Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu maze munamwicuzeho; (ibyo nimubikora) azaboherereza imvura nyinshi (izeza imyaka yanyu), anabongerere imbaraga ku zo musanganywe. Kandi muramenye ntimuzirengagize (ibyo mbabwira) ngo mube inkozi z’ibibi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالُواْ يَٰهُودُ مَا جِئۡتَنَا بِبَيِّنَةٖ وَمَا نَحۡنُ بِتَارِكِيٓ ءَالِهَتِنَا عَن قَوۡلِكَ وَمَا نَحۡنُ لَكَ بِمُؤۡمِنِينَ
Baravuga bati “Yewe Hudu! Nta kimenyetso utuzaniye, kandi nta n’ubwo tuzigera tureka imana zacu kubera ibyo utubwira, ndetse nta n’ubwo duteze kukwemera.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ሁድ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት