Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ሁድ   አንቀፅ:
وَيَصۡنَعُ ٱلۡفُلۡكَ وَكُلَّمَا مَرَّ عَلَيۡهِ مَلَأٞ مِّن قَوۡمِهِۦ سَخِرُواْ مِنۡهُۚ قَالَ إِن تَسۡخَرُواْ مِنَّا فَإِنَّا نَسۡخَرُ مِنكُمۡ كَمَا تَسۡخَرُونَ
Nuko ubwo yubakaga inkuge, buri uko ibikomerezwa byo mu bantu be byamunyuragaho, byaramusekaga. Akavuga ati “Niba mutunnyega natwe tuzabannyega nk’uko mutunnyega.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ مَن يَأۡتِيهِ عَذَابٞ يُخۡزِيهِ وَيَحِلُّ عَلَيۡهِ عَذَابٞ مُّقِيمٌ
“Muzanamenya uzagerwaho n'ibihano bimusuzuguza ndetse akazanagerwaho n'ibihano bihoraho.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَ أَمۡرُنَا وَفَارَ ٱلتَّنُّورُ قُلۡنَا ٱحۡمِلۡ فِيهَا مِن كُلّٖ زَوۡجَيۡنِ ٱثۡنَيۡنِ وَأَهۡلَكَ إِلَّا مَن سَبَقَ عَلَيۡهِ ٱلۡقَوۡلُ وَمَنۡ ءَامَنَۚ وَمَآ ءَامَنَ مَعَهُۥٓ إِلَّا قَلِيلٞ
Nuko ubwo itegeko ryacu (ryo kubahana) ryasohoraga, maze itanura rigatangira gupfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije) twaravuze tuti “Shyiramo (mu nkuge) ikigabo n’ikigore (bya buri nyamaswa) ndetse n’umuryango wawe, uretse abaciriweho iteka (ryo kurimbuka; ari bo umugore wawe n’umwana wawe), unashyiremo abemeye.” Kandi ntawigeze yemera hamwe nawe uretse mbarwa.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ وَقَالَ ٱرۡكَبُواْ فِيهَا بِسۡمِ ٱللَّهِ مَجۡر۪ىٰهَا وَمُرۡسَىٰهَآۚ إِنَّ رَبِّي لَغَفُورٞ رَّحِيمٞ
Nuko (Nuhu) aravuga ati “Muyinjiremo. Kugenda mu mazi kwayo no kugera ku mwaro kwayo bibe mu izina rya Allah. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَهِيَ تَجۡرِي بِهِمۡ فِي مَوۡجٖ كَٱلۡجِبَالِ وَنَادَىٰ نُوحٌ ٱبۡنَهُۥ وَكَانَ فِي مَعۡزِلٖ يَٰبُنَيَّ ٱرۡكَب مَّعَنَا وَلَا تَكُن مَّعَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Ubwo (ya nkuge) yari ibatwaye hagati mu muhengeri umeze nk'imisozi, Nuhu yahamagaye umuhungu we wari witaruye ati “Yewe mwana wanjye! Ngwino tujyane kandi ntube hamwe n'abahakanyi.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالَ سَـَٔاوِيٓ إِلَىٰ جَبَلٖ يَعۡصِمُنِي مِنَ ٱلۡمَآءِۚ قَالَ لَا عَاصِمَ ٱلۡيَوۡمَ مِنۡ أَمۡرِ ٱللَّهِ إِلَّا مَن رَّحِمَۚ وَحَالَ بَيۡنَهُمَا ٱلۡمَوۡجُ فَكَانَ مِنَ ٱلۡمُغۡرَقِينَ
(Umuhungu we) aravuga ati “Ndahungira ku musozi undinde amazi.” (Nuhu) aravuga ati “Uyu munsi nta gikumira iteka rya Allah, usibye uwo yagiriye impuhwe (ni we uza kurokoka).” Nuko umuhengeri urabatandukanya maze (umuhungu we) aba mu barohamye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَقِيلَ يَٰٓأَرۡضُ ٱبۡلَعِي مَآءَكِ وَيَٰسَمَآءُ أَقۡلِعِي وَغِيضَ ٱلۡمَآءُ وَقُضِيَ ٱلۡأَمۡرُ وَٱسۡتَوَتۡ عَلَى ٱلۡجُودِيِّۖ وَقِيلَ بُعۡدٗا لِّلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ
Maze isi irabwirwa iti “Yewe wa si we! Mira amazi yawe! Nawe wa kirere we! Hagarika (imvura yawe). Nuko amazi arakama, iteka (ryo kuboreka) riba rirasohoye. Maze (inkuge) ihagarara ku musozi witwa Judi.[1] Nuko havugwa imvugo igira iti “Ukurimbuka kubaye ku bantu b’ababangikanyamana!”
[1] Umusozi witwa Judi, uherereye kuri ubu mu majyepfo y’igihugu cya Turukiya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَنَادَىٰ نُوحٞ رَّبَّهُۥ فَقَالَ رَبِّ إِنَّ ٱبۡنِي مِنۡ أَهۡلِي وَإِنَّ وَعۡدَكَ ٱلۡحَقُّ وَأَنتَ أَحۡكَمُ ٱلۡحَٰكِمِينَ
Nuko Nuhu ahamagara Nyagasani we agira ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri umuhungu wanjye ari mu bagize umuryango wanjye! Kandi rwose isezerano ryawe ni ukuri, ndetse ni na we Mucamanza usumba abandi.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ሁድ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት