Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ዩኑስ   አንቀፅ:
فَلَوۡلَا كَانَتۡ قَرۡيَةٌ ءَامَنَتۡ فَنَفَعَهَآ إِيمَٰنُهَآ إِلَّا قَوۡمَ يُونُسَ لَمَّآ ءَامَنُواْ كَشَفۡنَا عَنۡهُمۡ عَذَابَ ٱلۡخِزۡيِ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَمَتَّعۡنَٰهُمۡ إِلَىٰ حِينٖ
Ese haba hari umudugudu wemeye (nyuma yo kubona ibihano) maze ukagirirwa akamaro nyuma y’uko wemera, usibye abantu ba Yunusu (Yona) ubwo bemeraga! Twabakuriyeho ibihano bisuzuguritse mu buzima bwo ku isi, nuko turabanezeza by’igihe gito.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَوۡ شَآءَ رَبُّكَ لَأٓمَنَ مَن فِي ٱلۡأَرۡضِ كُلُّهُمۡ جَمِيعًاۚ أَفَأَنتَ تُكۡرِهُ ٱلنَّاسَ حَتَّىٰ يَكُونُواْ مُؤۡمِنِينَ
Kandi iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abari ku isi bose bari kwemera. Ese wowe (Muhamadi) urahatira abantu kuba abemeramana?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَا كَانَ لِنَفۡسٍ أَن تُؤۡمِنَ إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ وَيَجۡعَلُ ٱلرِّجۡسَ عَلَى ٱلَّذِينَ لَا يَعۡقِلُونَ
Umuntu ntashobora kwemera (ku bwe) bitari ku bushake bwa Allah, kandi (Allah) agena ibihano kuri ba bandi badafite ubwenge (bwo gukurikiza amategeko ye).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قُلِ ٱنظُرُواْ مَاذَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَمَا تُغۡنِي ٱلۡأٓيَٰتُ وَٱلنُّذُرُ عَن قَوۡمٖ لَّا يُؤۡمِنُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimwitegereze ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose, ariko ibitangaza n’ababurizi ntibigirira akamaro abatemera.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَهَلۡ يَنتَظِرُونَ إِلَّا مِثۡلَ أَيَّامِ ٱلَّذِينَ خَلَوۡاْ مِن قَبۡلِهِمۡۚ قُلۡ فَٱنتَظِرُوٓاْ إِنِّي مَعَكُم مِّنَ ٱلۡمُنتَظِرِينَ
Ese hari ikindi bategereje kitari igisa nk’iminsi (mibi y’ibihano) y’ababayeho mbere yabo? Babwire (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimutegereze, rwose ndi kumwe namwe mu bategereje.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ثُمَّ نُنَجِّي رُسُلَنَا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْۚ كَذَٰلِكَ حَقًّا عَلَيۡنَا نُنجِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Nuko turokora Intumwa zacu na ba bandi bemeye. Uko ni ko ari inshingano yacu kurokora abemeramana.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قُلۡ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِن كُنتُمۡ فِي شَكّٖ مِّن دِينِي فَلَآ أَعۡبُدُ ٱلَّذِينَ تَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلَٰكِنۡ أَعۡبُدُ ٱللَّهَ ٱلَّذِي يَتَوَفَّىٰكُمۡۖ وَأُمِرۡتُ أَنۡ أَكُونَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Niba mushidikanya ku idini ryanjye, (mumenye ko) ntazigera ngaragira ibyo mugaragira bitari Allah. Ahubwo ngaragira Allah We ubambura ubuzima, kandi nategetswe kuba umwe mu bemera.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَنۡ أَقِمۡ وَجۡهَكَ لِلدِّينِ حَنِيفٗا وَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
(Naranahishuriwe nti) “Unashikame ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine, kandi uramenye ntuzabe mu babangikanyamana.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَا تَدۡعُ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَنفَعُكَ وَلَا يَضُرُّكَۖ فَإِن فَعَلۡتَ فَإِنَّكَ إِذٗا مِّنَ ٱلظَّٰلِمِينَ
“Kandi ntukagire undi usaba utari Allah, utagira icyo akumarira cyangwa ngo agire icyo agutwara. Nuramuka ubikoze, mu by’ukuri ubwo uzaba ubaye mu babangikanyamana.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ዩኑስ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት