Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ዩኑስ   አንቀፅ:
قَالَ قَدۡ أُجِيبَت دَّعۡوَتُكُمَا فَٱسۡتَقِيمَا وَلَا تَتَّبِعَآنِّ سَبِيلَ ٱلَّذِينَ لَا يَعۡلَمُونَ
(Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubusabe bwanyu mwembi (Musa na Haruna) bwakiriwe. Bityo, nimushikame ku nzira igororotse kandi ntimuzigere mukurikira na rimwe inzira y’abadafite ubumenyi.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ وَجَٰوَزۡنَا بِبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ٱلۡبَحۡرَ فَأَتۡبَعَهُمۡ فِرۡعَوۡنُ وَجُنُودُهُۥ بَغۡيٗا وَعَدۡوًاۖ حَتَّىٰٓ إِذَآ أَدۡرَكَهُ ٱلۡغَرَقُ قَالَ ءَامَنتُ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا ٱلَّذِيٓ ءَامَنَتۡ بِهِۦ بَنُوٓاْ إِسۡرَٰٓءِيلَ وَأَنَا۠ مِنَ ٱلۡمُسۡلِمِينَ
Nuko bene Isiraheli tubambutsa inyanja, maze Farawo n’ingabo ze barabakurikira kubera urwango n’ubugizi bwa nabi, kugeza ubwo (Farawo) arohamye, maze aravuga ati “Nemeye ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse iyo bene Isiraheli bemeye, kandi njye ndi umwe mu Bayisilamu.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ءَآلۡـَٰٔنَ وَقَدۡ عَصَيۡتَ قَبۡلُ وَكُنتَ مِنَ ٱلۡمُفۡسِدِينَ
Ese ubu (ni bwo ubonye kwemera) kandi wari warigometse ukaba no mu bangizi?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَٱلۡيَوۡمَ نُنَجِّيكَ بِبَدَنِكَ لِتَكُونَ لِمَنۡ خَلۡفَكَ ءَايَةٗۚ وَإِنَّ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلنَّاسِ عَنۡ ءَايَٰتِنَا لَغَٰفِلُونَ
Uyu munsi turarohora umubiri wawe (tuwurinde kwangirika), kugira ngo uzabere ikimenyetso abazabaho nyuma yawe! Nyamara abenshi mu bantu ni indangare ntibita ku bimenyetso byacu (ngo babikuremo isomo).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَقَدۡ بَوَّأۡنَا بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ مُبَوَّأَ صِدۡقٖ وَرَزَقۡنَٰهُم مِّنَ ٱلطَّيِّبَٰتِ فَمَا ٱخۡتَلَفُواْ حَتَّىٰ جَآءَهُمُ ٱلۡعِلۡمُۚ إِنَّ رَبَّكَ يَقۡضِي بَيۡنَهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ فِيمَا كَانُواْ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَ
Kandi mu by’ukuri bene Isiraheli twabatuje ahantu hubahitse, tunabaha ibyiza kandi ntibigeze batandukana mbere y’uko bagerwagaho n’ubumenyi (Tawurati). Mu by’ukuri Nyagasani wawe azabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَإِن كُنتَ فِي شَكّٖ مِّمَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ فَسۡـَٔلِ ٱلَّذِينَ يَقۡرَءُونَ ٱلۡكِتَٰبَ مِن قَبۡلِكَۚ لَقَدۡ جَآءَكَ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَ فَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُمۡتَرِينَ
Kandi (yewe Muhamadi) niba ushidikanya ku byo twaguhishuriye, ngaho baza abasomye ibitabo (Tawurati na Injili) mbere yawe. Mu by’ukuri wagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe. Bityo ntukabe mu bashidikanya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ فَتَكُونَ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ
Ntuzanigere uba umwe mu bahinyuye amagambo ya Allah, utazavaho ukaba mu banyagihombo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ ٱلَّذِينَ حَقَّتۡ عَلَيۡهِمۡ كَلِمَتُ رَبِّكَ لَا يُؤۡمِنُونَ
Mu by’ukuri ba bandi ijambo rya Nyagasani wawe (ry’ibihano) ryabereye impamo ntibazigera bemera.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَوۡ جَآءَتۡهُمۡ كُلُّ ءَايَةٍ حَتَّىٰ يَرَوُاْ ٱلۡعَذَابَ ٱلۡأَلِيمَ
N’iyo buri kimenyetso cyabageraho (ntibakwemera), kugeza babonye ibihano bibabaza.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ዩኑስ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት