Check out the new design

แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา * - สารบัญ​คำแปล

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

แปลความหมาย​ ซูเราะฮ์: Al-An‘ām   อายะฮ์:
وَكَذَٰلِكَ فَتَنَّا بَعۡضَهُم بِبَعۡضٖ لِّيَقُولُوٓاْ أَهَٰٓؤُلَآءِ مَنَّ ٱللَّهُ عَلَيۡهِم مِّنۢ بَيۡنِنَآۗ أَلَيۡسَ ٱللَّهُ بِأَعۡلَمَ بِٱلشَّٰكِرِينَ
Uko ni na ko bamwe mu bantu twabagize ibigeragezo ku bandi (bamwe tubagira abakire abandi tubagira abakene) kugira ngo (abahakanyi b’abakire) bavuge bati "Ese aba (bakene b’abemera) ni bo Allah yagabiye (kumuyoboka) muri twe (maze twe aratwihorera)?" Ese Allah ntazi neza abashimira?
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
وَإِذَا جَآءَكَ ٱلَّذِينَ يُؤۡمِنُونَ بِـَٔايَٰتِنَا فَقُلۡ سَلَٰمٌ عَلَيۡكُمۡۖ كَتَبَ رَبُّكُمۡ عَلَىٰ نَفۡسِهِ ٱلرَّحۡمَةَ أَنَّهُۥ مَنۡ عَمِلَ مِنكُمۡ سُوٓءَۢا بِجَهَٰلَةٖ ثُمَّ تَابَ مِنۢ بَعۡدِهِۦ وَأَصۡلَحَ فَأَنَّهُۥ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Kandi abemera ibimenyetso byacu nibaza bakugana, ujye ubaramutsa uvuga uti “Salamu alaykum (mugire amahoro!)” Nyagasani wanyu yiyemeje kugira impuhwe kugira ngo uzakora ikibi muri mwe kubera ubujiji, maze nyuma yo kugikora akicuza akanakora ibikorwa byiza (azamubabarire). Mu by’ukuri We (Allah) ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
وَكَذَٰلِكَ نُفَصِّلُ ٱلۡأٓيَٰتِ وَلِتَسۡتَبِينَ سَبِيلُ ٱلۡمُجۡرِمِينَ
Uko ni na ko dusobanura ibimenyetso, kugira ngo inzira y’inkozi z’ibibi isobanuke.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
قُلۡ إِنِّي نُهِيتُ أَنۡ أَعۡبُدَ ٱلَّذِينَ تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِۚ قُل لَّآ أَتَّبِعُ أَهۡوَآءَكُمۡ قَدۡ ضَلَلۡتُ إِذٗا وَمَآ أَنَا۠ مِنَ ٱلۡمُهۡتَدِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Rwose, njye nabujijwe kugaragira ibyo mwambaza bitari Allah.” Vuga uti “Sinakurikira irari ryanyu kuko ndamutse mbikoze, naba nyobye kandi sinaba ndi mu bayobotse.”
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
قُلۡ إِنِّي عَلَىٰ بَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّي وَكَذَّبۡتُم بِهِۦۚ مَا عِندِي مَا تَسۡتَعۡجِلُونَ بِهِۦٓۚ إِنِ ٱلۡحُكۡمُ إِلَّا لِلَّهِۖ يَقُصُّ ٱلۡحَقَّۖ وَهُوَ خَيۡرُ ٱلۡفَٰصِلِينَ
Vuga uti “Mu by’ukuri njye nishingikirije ibimenyetso bigaragara bituruka kwa Nyagasani wanjye, ariko mwarabihinyuye. Singenga ibyo musaba ko byihutishwa (ibihano by’umuriro). Nta wundi ugenga icyo cyemezo uretse Allah; akiranura mu kuri kandi ni We Mukiranuzi uhebuje.”
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
قُل لَّوۡ أَنَّ عِندِي مَا تَسۡتَعۡجِلُونَ بِهِۦ لَقُضِيَ ٱلۡأَمۡرُ بَيۡنِي وَبَيۡنَكُمۡۗ وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِٱلظَّٰلِمِينَ
Vuga uti “Iyo nza kuba ngenga ibyo musaba ko byihutishwa, ikibazo kiri hagati yanjye namwe cyari kuba cyarakemutse. Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi.”
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
۞ وَعِندَهُۥ مَفَاتِحُ ٱلۡغَيۡبِ لَا يَعۡلَمُهَآ إِلَّا هُوَۚ وَيَعۡلَمُ مَا فِي ٱلۡبَرِّ وَٱلۡبَحۡرِۚ وَمَا تَسۡقُطُ مِن وَرَقَةٍ إِلَّا يَعۡلَمُهَا وَلَا حَبَّةٖ فِي ظُلُمَٰتِ ٱلۡأَرۡضِ وَلَا رَطۡبٖ وَلَا يَابِسٍ إِلَّا فِي كِتَٰبٖ مُّبِينٖ
Ni na We ufite imfunguzo z’ibitagaragara, ntawe uzizi uretse We (Allah). Kandi azi ibiri imusozi no mu nyanja, ndetse nta n’ikibabi gihanuka usibye ko aba akizi. Nta mbuto iri mu mwijima wo mu butaka, nta kibisi cyangwa icyumye usibye ko cyavuzwe mu gitabo gisobanutse.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
 
แปลความหมาย​ ซูเราะฮ์: Al-An‘ām
สารบัญซูเราะฮ์ หมายเลขหน้า
 
แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา - สารบัญ​คำแปล

โดยสมาคมมุสลิมรวันดา

ปิด