Check out the new design

แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา * - สารบัญ​คำแปล

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

แปลความหมาย​ ซูเราะฮ์: Al-Mā’idah   อายะฮ์:
وَلَوۡ أَنَّ أَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ ءَامَنُواْ وَٱتَّقَوۡاْ لَكَفَّرۡنَا عَنۡهُمۡ سَيِّـَٔاتِهِمۡ وَلَأَدۡخَلۡنَٰهُمۡ جَنَّٰتِ ٱلنَّعِيمِ
Kandi mu by’ukuri, iyo abahawe igitabo baza kwemera bakanatinya (Allah), rwose twari kubababarira ibyaha byabo, kandi twari kubinjiza mu busitani bwuje inema (Ijuru).
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
وَلَوۡ أَنَّهُمۡ أَقَامُواْ ٱلتَّوۡرَىٰةَ وَٱلۡإِنجِيلَ وَمَآ أُنزِلَ إِلَيۡهِم مِّن رَّبِّهِمۡ لَأَكَلُواْ مِن فَوۡقِهِمۡ وَمِن تَحۡتِ أَرۡجُلِهِمۚ مِّنۡهُمۡ أُمَّةٞ مُّقۡتَصِدَةٞۖ وَكَثِيرٞ مِّنۡهُمۡ سَآءَ مَا يَعۡمَلُونَ
Nyamara iyo baza gushyira mu bikorwa ibyo Tawurati n’Ivanjili (bibigisha) ndetse n’ibyo bahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wabo (Qur’an), rwose bari guhabwa amafunguro aturutse hejuru yabo no mu nsi y’ibirenge byabo. Muri bo hari abantu b’abanyakuri, ariko abenshi muri bo bakora ibibi.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
۞ يَٰٓأَيُّهَا ٱلرَّسُولُ بَلِّغۡ مَآ أُنزِلَ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَۖ وَإِن لَّمۡ تَفۡعَلۡ فَمَا بَلَّغۡتَ رِسَالَتَهُۥۚ وَٱللَّهُ يَعۡصِمُكَ مِنَ ٱلنَّاسِۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Yewe Ntumwa (Muhamadi)! Sohoza ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe. Nutabikora, ubwo uzaba udasohoje ubutumwa bwe. Kandi Allah azakurinda abantu. Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’abahakanyi.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
قُلۡ يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لَسۡتُمۡ عَلَىٰ شَيۡءٍ حَتَّىٰ تُقِيمُواْ ٱلتَّوۡرَىٰةَ وَٱلۡإِنجِيلَ وَمَآ أُنزِلَ إِلَيۡكُم مِّن رَّبِّكُمۡۗ وَلَيَزِيدَنَّ كَثِيرٗا مِّنۡهُم مَّآ أُنزِلَ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَ طُغۡيَٰنٗا وَكُفۡرٗاۖ فَلَا تَأۡسَ عَلَى ٱلۡقَوۡمِ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Vuga uti “Yemwe abahawe igitabo! Nta cyo muzaba mushingiyeho (mu kwemera kwanyu) kugeza ubwo muzashyira mu bikorwa Tawurati, Ivanjili n’ibyo mwahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wanyu (Qur’an).” Kandi rwose, ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Bityo ntukababazwe n’abantu b’abahakanyi.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَٱلَّذِينَ هَادُواْ وَٱلصَّٰبِـُٔونَ وَٱلنَّصَٰرَىٰ مَنۡ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَلَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abanaswara (abemeye ubutumwa bwa Yesu ku gihe cye) n’Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo yo kwemera Imana batagira idini bayobotse muri icyo gihe), (muri abo bose) abemeye Allah by’ukuri, bakemera umunsi w’imperuka ndetse bakanakora ibitunganye, nta bwoba bazagira habe n’agahinda.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
لَقَدۡ أَخَذۡنَا مِيثَٰقَ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ وَأَرۡسَلۡنَآ إِلَيۡهِمۡ رُسُلٗاۖ كُلَّمَا جَآءَهُمۡ رَسُولُۢ بِمَا لَا تَهۡوَىٰٓ أَنفُسُهُمۡ فَرِيقٗا كَذَّبُواْ وَفَرِيقٗا يَقۡتُلُونَ
Rwose twakiriye isezerano rya bene Isiraheli tunaboherereza Intumwa. Buri uko Intumwa yabazaniraga ibyo imitima yabo itararikiye, zimwe barazihinyuraga izindi bakazica.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
 
แปลความหมาย​ ซูเราะฮ์: Al-Mā’idah
สารบัญซูเราะฮ์ หมายเลขหน้า
 
แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา - สารบัญ​คำแปล

โดยสมาคมมุสลิมรวันดา

ปิด