Check out the new design

แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา * - สารบัญ​คำแปล

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

แปลความหมาย​ ซูเราะฮ์: Az-Zumar   อายะฮ์:
إِنَّآ أَنزَلۡنَا عَلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ لِلنَّاسِ بِٱلۡحَقِّۖ فَمَنِ ٱهۡتَدَىٰ فَلِنَفۡسِهِۦۖ وَمَن ضَلَّ فَإِنَّمَا يَضِلُّ عَلَيۡهَاۖ وَمَآ أَنتَ عَلَيۡهِم بِوَكِيلٍ
Rwose twaguhishuriye igitabo mu kuri kigenewe abantu bose. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi wowe ntabwo uri umuhagararizi wabo.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
ٱللَّهُ يَتَوَفَّى ٱلۡأَنفُسَ حِينَ مَوۡتِهَا وَٱلَّتِي لَمۡ تَمُتۡ فِي مَنَامِهَاۖ فَيُمۡسِكُ ٱلَّتِي قَضَىٰ عَلَيۡهَا ٱلۡمَوۡتَ وَيُرۡسِلُ ٱلۡأُخۡرَىٰٓ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمًّىۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَتَفَكَّرُونَ
Allah ni We utwara roho z’abantu iyo igihe cyazo cyo gupfa kigeze, ndetse n’iz’abazima basinziriye igihe cyazo cyo gupfa kitaragera (ni We uzitwara). Nuko akagumana roho z’abo yageneye gupfa, maze izindi akazohereza (mu mibiri yazo) zikabaho kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu batekereza.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
أَمِ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِ ٱللَّهِ شُفَعَآءَۚ قُلۡ أَوَلَوۡ كَانُواْ لَا يَمۡلِكُونَ شَيۡـٔٗا وَلَا يَعۡقِلُونَ
Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho abavugizi batari Allah? Vuga uti “None se n’iyo baba nta cyo batunze cyangwa nta bwenge bafite (mwakomeza kubiringira)?”
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
قُل لِّلَّهِ ٱلشَّفَٰعَةُ جَمِيعٗاۖ لَّهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ ثُمَّ إِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Vuga uti “Ubuvugizi bwose ni ubwa Allah. Ni We nyir’ubwami bw’ibirere n’isi. Kandi iwe ni ho muzagarurwa.”
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
وَإِذَا ذُكِرَ ٱللَّهُ وَحۡدَهُ ٱشۡمَأَزَّتۡ قُلُوبُ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِۖ وَإِذَا ذُكِرَ ٱلَّذِينَ مِن دُونِهِۦٓ إِذَا هُمۡ يَسۡتَبۡشِرُونَ
Kandi iyo havuzwe Allah wenyine, imitima y’abatemera imperuka irabyinubira, nyamara havugwa ibitari We (Allah), bakanezerwa.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
قُلِ ٱللَّهُمَّ فَاطِرَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ عَٰلِمَ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِ أَنتَ تَحۡكُمُ بَيۡنَ عِبَادِكَ فِي مَا كَانُواْ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَ
Vuga uti “Nyagasani wanjye! Muremyi w’ibirere n’isi! Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Ni Wowe uzakiranura abagaragu bawe ku byo batavugagaho rumwe.”
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
وَلَوۡ أَنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُواْ مَا فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا وَمِثۡلَهُۥ مَعَهُۥ لَٱفۡتَدَوۡاْ بِهِۦ مِن سُوٓءِ ٱلۡعَذَابِ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ وَبَدَا لَهُم مِّنَ ٱللَّهِ مَا لَمۡ يَكُونُواْ يَحۡتَسِبُونَ
Kandi iyo inkozi z’ibibi ziza kuba zifite ibiri mu isi byose ndetse n’ibindi nka byo, zari kubitangaho incungu kugira ngo bizirinde ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka. Kandi bazagaragarizwa na Allah ibyo batakekaga (ibihano).
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
 
แปลความหมาย​ ซูเราะฮ์: Az-Zumar
สารบัญซูเราะฮ์ หมายเลขหน้า
 
แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา - สารบัญ​คำแปล

โดยสมาคมมุสลิมรวันดา

ปิด