Check out the new design

แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา * - สารบัญ​คำแปล

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

แปลความหมาย​ ซูเราะฮ์: Āl-‘Imrān   อายะฮ์:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَن تُغۡنِيَ عَنۡهُمۡ أَمۡوَٰلُهُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُهُم مِّنَ ٱللَّهِ شَيۡـٔٗاۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Naho ba bandi bahakanye, mu by’ukuri nta cyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira kwa Allah. Rwose abo ni abo mu muriro; bazawubamo ubuziraherezo.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
مَثَلُ مَا يُنفِقُونَ فِي هَٰذِهِ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا كَمَثَلِ رِيحٖ فِيهَا صِرٌّ أَصَابَتۡ حَرۡثَ قَوۡمٖ ظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ فَأَهۡلَكَتۡهُۚ وَمَا ظَلَمَهُمُ ٱللَّهُ وَلَٰكِنۡ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ
Urugero rw’ibyo batanga muri ubu buzima bw’isi, ni nk’urw’umuyaga urimo imbeho nyinshi, wangiza ibihingwa by’abantu bihemukiye (b’abanyabyaha) ukabyoreka. Nyamara Allah ntiyabahuguje ahubwo ni bo ubwabo bihuguje.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّخِذُواْ بِطَانَةٗ مِّن دُونِكُمۡ لَا يَأۡلُونَكُمۡ خَبَالٗا وَدُّواْ مَا عَنِتُّمۡ قَدۡ بَدَتِ ٱلۡبَغۡضَآءُ مِنۡ أَفۡوَٰهِهِمۡ وَمَا تُخۡفِي صُدُورُهُمۡ أَكۡبَرُۚ قَدۡ بَيَّنَّا لَكُمُ ٱلۡأٓيَٰتِۖ إِن كُنتُمۡ تَعۡقِلُونَ
Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti magara abatari muri mwe, kuko badahwema kubagirira inabi banabifuriza ibibi. Rwose urwango rwagaragaye mu mvugo zabo kandi ibyo ibituza byabo bihishe ni byo bikomeye. Mu by’ukuri, twabasobanuriye ibimenyetso, niba koko mufite ubwenge butekereza.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
هَٰٓأَنتُمۡ أُوْلَآءِ تُحِبُّونَهُمۡ وَلَا يُحِبُّونَكُمۡ وَتُؤۡمِنُونَ بِٱلۡكِتَٰبِ كُلِّهِۦ وَإِذَا لَقُوكُمۡ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا وَإِذَا خَلَوۡاْ عَضُّواْ عَلَيۡكُمُ ٱلۡأَنَامِلَ مِنَ ٱلۡغَيۡظِۚ قُلۡ مُوتُواْ بِغَيۡظِكُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ
Dore mwe murabakunda nyamara bo ntibabakunda, kandi mwemera ibitabo byose. N’iyo bahuye namwe bavuga (babaryarya) bati “Twaremeye”, ariko bakwiherera bakabarumira imitwe y’intoki (babakubitira agatoki ku kandi) kubera uburakari (ndengakamere) babafitiye. Vuga uti “Nimwicwe n’uburakari bwanyu!” Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
إِن تَمۡسَسۡكُمۡ حَسَنَةٞ تَسُؤۡهُمۡ وَإِن تُصِبۡكُمۡ سَيِّئَةٞ يَفۡرَحُواْ بِهَاۖ وَإِن تَصۡبِرُواْ وَتَتَّقُواْ لَا يَضُرُّكُمۡ كَيۡدُهُمۡ شَيۡـًٔاۗ إِنَّ ٱللَّهَ بِمَا يَعۡمَلُونَ مُحِيطٞ
Iyo mugezweho n’icyiza, birabababaza, mwagerwaho n’ikibi bakabyishimira. Nyamara nimwihangana mukanatinya (Allah), imigambi mibisha yabo nta cyo izabatwara. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo bakora.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
وَإِذۡ غَدَوۡتَ مِنۡ أَهۡلِكَ تُبَوِّئُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ مَقَٰعِدَ لِلۡقِتَالِۗ وَٱللَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٌ
Kandi wibuke (yewe Muhamadi) ubwo wazindukaga mu gitondo usize umuryango wawe (ukajya) gushyira abemeramana mu birindiro by’urugamba (rwabereye ku musozi wa Uhudi). Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
 
แปลความหมาย​ ซูเราะฮ์: Āl-‘Imrān
สารบัญซูเราะฮ์ หมายเลขหน้า
 
แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา - สารบัญ​คำแปล

โดยสมาคมมุสลิมรวันดา

ปิด