Check out the new design

แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา * - สารบัญ​คำแปล

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

แปลความหมาย​ ซูเราะฮ์: Yūsuf   อายะฮ์:
قَالَ مَعَاذَ ٱللَّهِ أَن نَّأۡخُذَ إِلَّا مَن وَجَدۡنَا مَتَٰعَنَا عِندَهُۥٓ إِنَّآ إِذٗا لَّظَٰلِمُونَ
(Yusufu) aravuga ati “Allah aturinde kuba twagira undi dufata usibye uwo twasanganye umutungo wacu. Mu by’ukuri (turamutse tubikoze) icyo gihe twaba tubaye inkozi z’ibibi.”
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
فَلَمَّا ٱسۡتَيۡـَٔسُواْ مِنۡهُ خَلَصُواْ نَجِيّٗاۖ قَالَ كَبِيرُهُمۡ أَلَمۡ تَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ أَبَاكُمۡ قَدۡ أَخَذَ عَلَيۡكُم مَّوۡثِقٗا مِّنَ ٱللَّهِ وَمِن قَبۡلُ مَا فَرَّطتُمۡ فِي يُوسُفَۖ فَلَنۡ أَبۡرَحَ ٱلۡأَرۡضَ حَتَّىٰ يَأۡذَنَ لِيٓ أَبِيٓ أَوۡ يَحۡكُمَ ٱللَّهُ لِيۖ وَهُوَ خَيۡرُ ٱلۡحَٰكِمِينَ
Nuko bamaze gutakaza icyizere (cyo kuba bakwemererwa kugira undi basiga mu cyimbo cya Benjamini), bariherera bajya inama maze umukuru muri bo aravuga ati “Ese ntimuzi ko so yagiranye namwe isezerano mu izina rya Allah (ko muzamugarura), kandi na mbere mutarubahirije (ibyo mwasezeranye) kuri Yusufu? Bityo, sinzigera mva kuri ubu butaka (Misiri) keretse data abimpereye uburenganzira, cyangwa Allah agaca iteka (ryo kuhava mujyanye), kuko ari we Mukiranuzi usumba abandi.”
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
ٱرۡجِعُوٓاْ إِلَىٰٓ أَبِيكُمۡ فَقُولُواْ يَٰٓأَبَانَآ إِنَّ ٱبۡنَكَ سَرَقَ وَمَا شَهِدۡنَآ إِلَّا بِمَا عَلِمۡنَا وَمَا كُنَّا لِلۡغَيۡبِ حَٰفِظِينَ
(Ati) nimusubire kwa so mumubwire muti “Dawe! Mu by’ukuri umwana wawe yaribye, kandi ibyo duhamya ni ibyo twabonye (kuko basanze ingemeri yabo mu mutwaro we). Kandi (igihe twaguhaga isezerano) ntitwari tuzi ibyihishe (ko aziba bakamusigarana).”
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
وَسۡـَٔلِ ٱلۡقَرۡيَةَ ٱلَّتِي كُنَّا فِيهَا وَٱلۡعِيرَ ٱلَّتِيٓ أَقۡبَلۡنَا فِيهَاۖ وَإِنَّا لَصَٰدِقُونَ
“Unabaze (abatuye) umudugudu twarimo (mu Misiri) ndetse unabaze abagenzi twari kumwe; rwose turavuga ukuri.”
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
قَالَ بَلۡ سَوَّلَتۡ لَكُمۡ أَنفُسُكُمۡ أَمۡرٗاۖ فَصَبۡرٞ جَمِيلٌۖ عَسَى ٱللَّهُ أَن يَأۡتِيَنِي بِهِمۡ جَمِيعًاۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡعَلِيمُ ٱلۡحَكِيمُ
(Yakobo) aravuga ati “Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije gukora ikibi (kuri Benjamini mukigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye), hari ubwo Allah yazabangarurira bose. Mu by’ukuri ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
وَتَوَلَّىٰ عَنۡهُمۡ وَقَالَ يَٰٓأَسَفَىٰ عَلَىٰ يُوسُفَ وَٱبۡيَضَّتۡ عَيۡنَاهُ مِنَ ٱلۡحُزۡنِ فَهُوَ كَظِيمٞ
Nuko abatera umugongo aravuga ati “Mbega agahinda ntewe no kubura Yusufu!” Maze amaso ye arahuma kubera agahinda (ariko ariyumanganya) kandi ashenguka.
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
قَالُواْ تَٱللَّهِ تَفۡتَؤُاْ تَذۡكُرُ يُوسُفَ حَتَّىٰ تَكُونَ حَرَضًا أَوۡ تَكُونَ مِنَ ٱلۡهَٰلِكِينَ
Baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah! Ntuzigera ureka kwibuka Yusufu kugeza ubwo ushegeshwe n’agahinda cyangwa kakaguhitana!”
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
قَالَ إِنَّمَآ أَشۡكُواْ بَثِّي وَحُزۡنِيٓ إِلَى ٱللَّهِ وَأَعۡلَمُ مِنَ ٱللَّهِ مَا لَا تَعۡلَمُونَ
(Yakobo) aravuga ati “Mu by’ukuri akababaro n’agahinda byanjye mbituye Allah. Kandi nzi ibyo mutazi kuri Allah.”
ตัฟซีรต่างๆด้วย​ภาษาอาหรับ:
 
แปลความหมาย​ ซูเราะฮ์: Yūsuf
สารบัญซูเราะฮ์ หมายเลขหน้า
 
แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา - สารบัญ​คำแปล

โดยสมาคมมุสลิมรวันดา

ปิด