Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: അഅ്റാഫ്   ആയത്ത്:
قَالَ يَٰمُوسَىٰٓ إِنِّي ٱصۡطَفَيۡتُكَ عَلَى ٱلنَّاسِ بِرِسَٰلَٰتِي وَبِكَلَٰمِي فَخُذۡ مَآ ءَاتَيۡتُكَ وَكُن مِّنَ ٱلشَّٰكِرِينَ
(Allah) aravuga ati “Yewe Musa! Mu by’ukuri naragutoranyije nkurutisha abantu ku bw’ubutumwa bwanjye no kukuvugisha. Ngaho fata ukomeze ibyo naguhaye kandi ube mu bashimira.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَكَتَبۡنَا لَهُۥ فِي ٱلۡأَلۡوَاحِ مِن كُلِّ شَيۡءٖ مَّوۡعِظَةٗ وَتَفۡصِيلٗا لِّكُلِّ شَيۡءٖ فَخُذۡهَا بِقُوَّةٖ وَأۡمُرۡ قَوۡمَكَ يَأۡخُذُواْ بِأَحۡسَنِهَاۚ سَأُوْرِيكُمۡ دَارَ ٱلۡفَٰسِقِينَ
Maze (Musa) tumwandikira ibintu byose ku mbaho (Tawurati) ngo bibe inyigisho (ku bantu be) n’ibisobanuro bya buri kintu, (turamubwira tuti) ngaho “byakire ubikomeze kandi utegeke abantu bawe gukurikiza ibyiza byabyo. Nzabereka iherezo ry’ibyigomeke.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
سَأَصۡرِفُ عَنۡ ءَايَٰتِيَ ٱلَّذِينَ يَتَكَبَّرُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّ وَإِن يَرَوۡاْ كُلَّ ءَايَةٖ لَّا يُؤۡمِنُواْ بِهَا وَإِن يَرَوۡاْ سَبِيلَ ٱلرُّشۡدِ لَا يَتَّخِذُوهُ سَبِيلٗا وَإِن يَرَوۡاْ سَبِيلَ ٱلۡغَيِّ يَتَّخِذُوهُ سَبِيلٗاۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَكَانُواْ عَنۡهَا غَٰفِلِينَ
Ba bandi bibona ku isi bidakwiye nzabakumira ku magambo yanjye (ntibabashe kuyasobanukirwa), kandi n’iyo babona ibimenyetso byose ntibashobora kwemera. Ndetse n’iyo babona inzira igororotse ntibayiyoboka, nyamara babona inzira y’ubuyobe bakayiyoboka. Ibyo ni ukubera ko bahinyuye amagambo yacu bakanayirengagiza.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَلِقَآءِ ٱلۡأٓخِرَةِ حَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡۚ هَلۡ يُجۡزَوۡنَ إِلَّا مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Na ba bandi bahinyuye amagambo yacu no kuzahura n’imperuka, ibikorwa byabo byabaye imfabusa. Ese hari ikindi bazahemberwa kitari ibyo bakoraga?
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَٱتَّخَذَ قَوۡمُ مُوسَىٰ مِنۢ بَعۡدِهِۦ مِنۡ حُلِيِّهِمۡ عِجۡلٗا جَسَدٗا لَّهُۥ خُوَارٌۚ أَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّهُۥ لَا يُكَلِّمُهُمۡ وَلَا يَهۡدِيهِمۡ سَبِيلًاۘ ٱتَّخَذُوهُ وَكَانُواْ ظَٰلِمِينَ
Nuko igihe Musa atari ahari, abantu be bibumbira ishusho ry’akamasa mu mitako yabo, gafite ijwi risa n’iryabira (bakagira ikigirwamana). Ese ntibabonaga ko katabavugisha ntikanabayobore inzira igororotse? Bakagize imana kandi bari inkozi z’ibibi.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَلَمَّا سُقِطَ فِيٓ أَيۡدِيهِمۡ وَرَأَوۡاْ أَنَّهُمۡ قَدۡ ضَلُّواْ قَالُواْ لَئِن لَّمۡ يَرۡحَمۡنَا رَبُّنَا وَيَغۡفِرۡ لَنَا لَنَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ
Nuko ubwo bicuzaga (impamvu basenze akamasa) bakanabona ko bayobye, baravuze bati “Nyagasani wacu natatugirira impuhwe ngo anatubabarire, rwose tuzaba mu banyagihombo.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: അഅ്റാഫ്
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അവസാനിപ്പിക്കുക