Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: അൻആം   ആയത്ത്:
وَلَوۡ جَعَلۡنَٰهُ مَلَكٗا لَّجَعَلۡنَٰهُ رَجُلٗا وَلَلَبَسۡنَا عَلَيۡهِم مَّا يَلۡبِسُونَ
N’iyo tuza kugira umumalayika Intumwa, twari kumuha ishusho y’umuntu, kandi twari kuba tubashyize mu rujijo nk’urwo barimo.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَلَقَدِ ٱسۡتُهۡزِئَ بِرُسُلٖ مِّن قَبۡلِكَ فَحَاقَ بِٱلَّذِينَ سَخِرُواْ مِنۡهُم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
Kandi mu by’ukuri Intumwa zabayeho mbere yawe zarakerenshejwe, ariko abazisuzuguye muri bo bagoswe n’ibyo bajyaga bakerensa (ibihano).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قُلۡ سِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ ثُمَّ ٱنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُكَذِّبِينَ
Vuga uti “Nimutambagire ku isi maze murebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قُل لِّمَن مَّا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ قُل لِّلَّهِۚ كَتَبَ عَلَىٰ نَفۡسِهِ ٱلرَّحۡمَةَۚ لَيَجۡمَعَنَّكُمۡ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ لَا رَيۡبَ فِيهِۚ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ فَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya nde?” Vuga uti “Ni ibya Allah.” Yiyemeje kugirira impuhwe (abagaragu be). Rwose azabakoranya ku munsi w’imperuka, (umunsi) udashidikanywaho. Ba bandi bihombeje ubwabo ni bo batemera (Allah, Intumwa ye n’umunsi w’imperuka).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
۞ وَلَهُۥ مَا سَكَنَ فِي ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِۚ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Kandi ibituje (n’ibigenda) mu ijoro n’amanywa byose ni ibye (Allah). Kandi ni We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قُلۡ أَغَيۡرَ ٱللَّهِ أَتَّخِذُ وَلِيّٗا فَاطِرِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَهُوَ يُطۡعِمُ وَلَا يُطۡعَمُۗ قُلۡ إِنِّيٓ أُمِرۡتُ أَنۡ أَكُونَ أَوَّلَ مَنۡ أَسۡلَمَۖ وَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese nagira inshuti ikindi kitari Allah, ari We wahanze ibirere n’isi, kandi ari We utanga amafunguro ariko we ntayahabwe?” Vuga uti “Mu by’ukuri njye nategetswe kuba uwa mbere wicisha bugufi (kuri Allah).” Kandi rwose ntuzabe mu babangikanyamana.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قُلۡ إِنِّيٓ أَخَافُ إِنۡ عَصَيۡتُ رَبِّي عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٖ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye ntinya ibihano by’umunsi uhambaye ndamutse nigometse kuri Nyagasani wanjye.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
مَّن يُصۡرَفۡ عَنۡهُ يَوۡمَئِذٖ فَقَدۡ رَحِمَهُۥۚ وَذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡمُبِينُ
Uzarindwa (ibihano) kuri uwo munsi, rwose (Allah) azaba amugiriye impuhwe. Kandi iyo ni yo ntsinzi igaragara.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَإِن يَمۡسَسۡكَ ٱللَّهُ بِضُرّٖ فَلَا كَاشِفَ لَهُۥٓ إِلَّا هُوَۖ وَإِن يَمۡسَسۡكَ بِخَيۡرٖ فَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Kandi Allah aramutse aguteje ingorane, ntawazigukiza utari We. Aramutse anaguhaye icyiza (ntawakikuvutsa) kuko ari Ushobora byose.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَهُوَ ٱلۡقَاهِرُ فَوۡقَ عِبَادِهِۦۚ وَهُوَ ٱلۡحَكِيمُ ٱلۡخَبِيرُ
Ni We Munyembaraga z’ikirenga ku bagaragu be, kandi ni We Nyirubugenge buhambaye, Uzi byose.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: അൻആം
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അവസാനിപ്പിക്കുക