Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ഫാത്വിർ   ആയത്ത്:
وَٱلَّذِيٓ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ مِنَ ٱلۡكِتَٰبِ هُوَ ٱلۡحَقُّ مُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهِۗ إِنَّ ٱللَّهَ بِعِبَادِهِۦ لَخَبِيرُۢ بَصِيرٞ
Kandi (yewe Muhamadi) ibyo twaguhishuriye mu gitabo (Qur’an) ni ko kuri gushimangira ibyahishuwe mbere yabyo. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose, Ubona bihebuje abagaragu be.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
ثُمَّ أَوۡرَثۡنَا ٱلۡكِتَٰبَ ٱلَّذِينَ ٱصۡطَفَيۡنَا مِنۡ عِبَادِنَاۖ فَمِنۡهُمۡ ظَالِمٞ لِّنَفۡسِهِۦ وَمِنۡهُم مُّقۡتَصِدٞ وَمِنۡهُمۡ سَابِقُۢ بِٱلۡخَيۡرَٰتِ بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡفَضۡلُ ٱلۡكَبِيرُ
Maze duha umurage w’igitabo abo twatoranyije mu bagaragu bacu. Muri bo hari abihemukiye (bagira ibibi bakora), abandi baba hagati (bakora ibibagomba gusa), naho abandi baza imbere mu gukora ibyiza (binyuranye) ku bushake bwa Allah. Izo ni ingabire zihambaye.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
جَنَّٰتُ عَدۡنٖ يَدۡخُلُونَهَا يُحَلَّوۡنَ فِيهَا مِنۡ أَسَاوِرَ مِن ذَهَبٖ وَلُؤۡلُؤٗاۖ وَلِبَاسُهُمۡ فِيهَا حَرِيرٞ
Bazinjira mu busitani buhoraho (Ijuru rya Edeni), maze bazambikirwemo ibikomo bya zahabu n’amasaro arabagirana, ndetse n’imyambaro yabo izaba ari ihariri (ikoze mu budodo bw’amagweja).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَقَالُواْ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِيٓ أَذۡهَبَ عَنَّا ٱلۡحَزَنَۖ إِنَّ رَبَّنَا لَغَفُورٞ شَكُورٌ
Bazanavuga bati “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We watumaze agahinda. Rwose Nyagasani wacu ni Ubabarira ibyaha, Ushima (ibikorwa by’abagaragu be).”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
ٱلَّذِيٓ أَحَلَّنَا دَارَ ٱلۡمُقَامَةِ مِن فَضۡلِهِۦ لَا يَمَسُّنَا فِيهَا نَصَبٞ وَلَا يَمَسُّنَا فِيهَا لُغُوبٞ
We, ku bw’ingabire ze wadutuje mu nzu izahoraho, aho tutazagerwaho n’umuruho ndetse n’umunaniro.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَهُمۡ نَارُ جَهَنَّمَ لَا يُقۡضَىٰ عَلَيۡهِمۡ فَيَمُوتُواْ وَلَا يُخَفَّفُ عَنۡهُم مِّنۡ عَذَابِهَاۚ كَذَٰلِكَ نَجۡزِي كُلَّ كَفُورٖ
Naho ba bandi bahakanye, bazahanishwa umuriro wa Jahanamu. Ntabwo uzabica ngo bapfe ndetse nta n’ubwo bazoroherezwa ibihano byawo. Uko ni ko duhemba buri muhakanyi uhambaye.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَهُمۡ يَصۡطَرِخُونَ فِيهَا رَبَّنَآ أَخۡرِجۡنَا نَعۡمَلۡ صَٰلِحًا غَيۡرَ ٱلَّذِي كُنَّا نَعۡمَلُۚ أَوَلَمۡ نُعَمِّرۡكُم مَّا يَتَذَكَّرُ فِيهِ مَن تَذَكَّرَ وَجَآءَكُمُ ٱلنَّذِيرُۖ فَذُوقُواْ فَمَا لِلظَّٰلِمِينَ مِن نَّصِيرٍ
Bazanawuborogeramo (bagira bati) “Nyagasani wacu! Dukuremo dukore ibikorwa byiza tutajyaga dukora.” (Allah azabasubiza) ati “Ese ntitwabahaye kubaho igihe kirekire kugira ngo utekereza abashe gutekereza? Ndetse n'umuburizi yabagezeho. Ngaho nimwumve (ibihano). Inkozi z’ibibi ntizizagira umutabazi.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
إِنَّ ٱللَّهَ عَٰلِمُ غَيۡبِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ
Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi w’ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Rwose ni We Mumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ഫാത്വിർ
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അവസാനിപ്പിക്കുക