Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: അഹ്സാബ്   ആയത്ത്:
يَسۡـَٔلُكَ ٱلنَّاسُ عَنِ ٱلسَّاعَةِۖ قُلۡ إِنَّمَا عِلۡمُهَا عِندَ ٱللَّهِۚ وَمَا يُدۡرِيكَ لَعَلَّ ٱلسَّاعَةَ تَكُونُ قَرِيبًا
(Yewe Muhamadi!) Abantu bakubaza (igihe) imperuka izabera. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bw’icyo gihe bwihariwe na Allah (wenyine). Ese wabibwirwa n’iki? Wenda igihe (cy’imperuka) kiri bugufi.”'
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
إِنَّ ٱللَّهَ لَعَنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ وَأَعَدَّ لَهُمۡ سَعِيرًا
Mu by’ukuri Allah yavumye abahakanyi, anabateganyiriza umuriro ugurumana,
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۖ لَّا يَجِدُونَ وَلِيّٗا وَلَا نَصِيرٗا
Bazabamo ubuziraherezo. Ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يَوۡمَ تُقَلَّبُ وُجُوهُهُمۡ فِي ٱلنَّارِ يَقُولُونَ يَٰلَيۡتَنَآ أَطَعۡنَا ٱللَّهَ وَأَطَعۡنَا ٱلرَّسُولَا۠
Umunsi uburanga bwabo buzagaragurwa mu muriro, bakavuga bati “Iyo tuza kuba twarumviye Allah tukanumvira n’Intumwa (ye)!”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَقَالُواْ رَبَّنَآ إِنَّآ أَطَعۡنَا سَادَتَنَا وَكُبَرَآءَنَا فَأَضَلُّونَا ٱلسَّبِيلَا۠
Bazanavuga bati “Nyagasani! Mu by’ukuri twumviye abayobozi bacu n’ibikomerezwa muri twe, maze batuyobya inzira (itunganye).”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
رَبَّنَآ ءَاتِهِمۡ ضِعۡفَيۡنِ مِنَ ٱلۡعَذَابِ وَٱلۡعَنۡهُمۡ لَعۡنٗا كَبِيرٗا
“Nyagasani wacu! Bahe ibihano byikubye kabiri, unabavume umuvumo ukomeye.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ ءَاذَوۡاْ مُوسَىٰ فَبَرَّأَهُ ٱللَّهُ مِمَّا قَالُواْۚ وَكَانَ عِندَ ٱللَّهِ وَجِيهٗا
Yemwe abemeye! Ntimuzabe nka ba bandi babujije amahoro (Intumwa) Musa, maze Allah akamugira umwere ku byo bamuvugagaho.[1] Kandi (Musa) yari umunyacyubahiro imbere ya Allah.
[1] Ibyavugwaga kuri Musa bivugwa muri uyu murongo bishingiye ku kuba Abayisiraheli barajyaga biyuhagirira hamwe bambaye ubusa, ariko kuko Musa yagiraga isoni nyinshi byatumaga ajya ahiherereye akoga wenyine, nuko bakabishingiraho bavuga ko impamvu yoga wenyine ari uko afite ubusembwa ku gitsina cye. Umunsi umwe ajya koga ashyira imyambaro ye ku ibuye, igihe amaze koga agiye kwambara, rya buye rihirimana ya myambaro, maze na we aryirukaho agira ngo afate imyambaro ye kugeza ubwo ageze imbere y’imbaga y’Abayisiraheli, nuko babona ko ibyo bamuvugagaho atari ukuri, kuko nta busembwa na bumwe bamusanganye.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَقُولُواْ قَوۡلٗا سَدِيدٗا
Yemwe abemeye! Nimugandukire Allah kandi mujye muvuga imvugo z’ukuri.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يُصۡلِحۡ لَكُمۡ أَعۡمَٰلَكُمۡ وَيَغۡفِرۡ لَكُمۡ ذُنُوبَكُمۡۗ وَمَن يُطِعِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ فَقَدۡ فَازَ فَوۡزًا عَظِيمًا
(Allah) azabatunganyiriza ibikorwa byanyu anabababarire ibyaha byanyu. Kandi uzumvira Allah n’Intumwa ye, rwose azaba atsinze bihambaye.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
إِنَّا عَرَضۡنَا ٱلۡأَمَانَةَ عَلَى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَٱلۡجِبَالِ فَأَبَيۡنَ أَن يَحۡمِلۡنَهَا وَأَشۡفَقۡنَ مِنۡهَا وَحَمَلَهَا ٱلۡإِنسَٰنُۖ إِنَّهُۥ كَانَ ظَلُومٗا جَهُولٗا
Mu by’ukuri twahaye ibirere, isi n’imisozi inshingano (yo kubahiriza amategeko ya Allah) byanga kuyakira binatinya (ibihano bya Allah), ariko umuntu aba ari we uyakira. Mu by’ukuri ni umuhemu (kuko yihemukiye) ndetse ni n’injiji bihambaye.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
لِّيُعَذِّبَ ٱللَّهُ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ وَٱلۡمُنَٰفِقَٰتِ وَٱلۡمُشۡرِكِينَ وَٱلۡمُشۡرِكَٰتِ وَيَتُوبَ ٱللَّهُ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِۗ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمَۢا
(Ibyo ni) ukugira ngo Allah azahane indyarya z’abagabo n’iz’abagore, ndetse n’ababangikanyamana b’abagabo n’ab’abagore. Hanyuma Allah yakire ukwicuza kw’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: അഹ്സാബ്
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അവസാനിപ്പിക്കുക