Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ബഖറഃ   ആയത്ത്:
أَوَلَا يَعۡلَمُونَ أَنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ مَا يُسِرُّونَ وَمَا يُعۡلِنُونَ
Ese bayobewe ko Allah azi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza?
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَمِنۡهُمۡ أُمِّيُّونَ لَا يَعۡلَمُونَ ٱلۡكِتَٰبَ إِلَّآ أَمَانِيَّ وَإِنۡ هُمۡ إِلَّا يَظُنُّونَ
No muri bo (Abayahudi) hari abatarize batazi gusoma no kwandika, ntibanamenye igitabo (Tawurati), uretse ukwizera kujyanye n’ibyifuzo bidafite ishingiro; ahubwo barangwa no gukeka gusa.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَوَيۡلٞ لِّلَّذِينَ يَكۡتُبُونَ ٱلۡكِتَٰبَ بِأَيۡدِيهِمۡ ثُمَّ يَقُولُونَ هَٰذَا مِنۡ عِندِ ٱللَّهِ لِيَشۡتَرُواْ بِهِۦ ثَمَنٗا قَلِيلٗاۖ فَوَيۡلٞ لَّهُم مِّمَّا كَتَبَتۡ أَيۡدِيهِمۡ وَوَيۡلٞ لَّهُم مِّمَّا يَكۡسِبُونَ
Hagowe ba bandi biyandikira igitabo n’amaboko yabo, nyuma bakavuga bati “Iki giturutse kwa Allah” bagamije kukigurana ikiguzi gito (indonke z’isi), bazabona akaga gakomeye kubera ibyo amaboko yabo yanditse, kandi bazabona akaga gakomeye kubera izo ndonke babona.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَقَالُواْ لَن تَمَسَّنَا ٱلنَّارُ إِلَّآ أَيَّامٗا مَّعۡدُودَةٗۚ قُلۡ أَتَّخَذۡتُمۡ عِندَ ٱللَّهِ عَهۡدٗا فَلَن يُخۡلِفَ ٱللَّهُ عَهۡدَهُۥٓۖ أَمۡ تَقُولُونَ عَلَى ٱللَّهِ مَا لَا تَعۡلَمُونَ
(Abayisiraheli) baranavuze bati “Umuriro ntuzadukoraho uretse iminsi mbarwa.” Vuga uti “Ese mwagiranye isezerano na Allah atagomba gutatira, cyangwa muvuga ibyo mutazi kuri Allah?”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
بَلَىٰۚ مَن كَسَبَ سَيِّئَةٗ وَأَحَٰطَتۡ بِهِۦ خَطِيٓـَٔتُهُۥ فَأُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Si ko biri! Ukoze ikibi akaba imbata y’ibyaha bye; abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Na ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza; abo ni abantu bo mu ijuru, bazaribamo ubuziraherezo.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَإِذۡ أَخَذۡنَا مِيثَٰقَ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ لَا تَعۡبُدُونَ إِلَّا ٱللَّهَ وَبِٱلۡوَٰلِدَيۡنِ إِحۡسَانٗا وَذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡيَتَٰمَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينِ وَقُولُواْ لِلنَّاسِ حُسۡنٗا وَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَ ثُمَّ تَوَلَّيۡتُمۡ إِلَّا قَلِيلٗا مِّنكُمۡ وَأَنتُم مُّعۡرِضُونَ
Munibuke ubwo twakiraga isezerano rya bene Isiraheli (rigira riti) “Ntimuzasenge ikindi kitari Allah, muzagirire neza ababyeyi bombi, abo mufitanye isano, imfubyi n’abakene, muvugane n’abantu mukoresheje imvugo nziza, muhozeho iswala[1], kandi mutange amaturo. Nuko mutera umugongo (amategeko yacu) munirengagiza (isezerano ryacu) uretse bake muri mwe.”
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ബഖറഃ
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അവസാനിപ്പിക്കുക