Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: മർയം   ആയത്ത്:

Mariam

كٓهيعٓصٓ
Kaaf-Haa -Yaa -Ayin-Swaad.[1]
[1] -Kaaf-Haa-Yaa-Ayin-Swaad: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu ntangiriro z’amwe mu masura yabanje.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
ذِكۡرُ رَحۡمَتِ رَبِّكَ عَبۡدَهُۥ زَكَرِيَّآ
(Iyi) ni inkuru ivuga iby’impuhwe za Nyagasani wawe yagiriye umugaragu we Zakariya.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
إِذۡ نَادَىٰ رَبَّهُۥ نِدَآءً خَفِيّٗا
Ubwo yasabaga Nyagasani we mu ibanga, yiherereye,
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قَالَ رَبِّ إِنِّي وَهَنَ ٱلۡعَظۡمُ مِنِّي وَٱشۡتَعَلَ ٱلرَّأۡسُ شَيۡبٗا وَلَمۡ أَكُنۢ بِدُعَآئِكَ رَبِّ شَقِيّٗا
Agira ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri amagufa yanjye yaranegekaye (kubera gusaza), ndetse n’umutwe wanjye wuzuye imvi, kandi sinigeze ngusaba ngo unyime, Nyagasani wanjye!”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَإِنِّي خِفۡتُ ٱلۡمَوَٰلِيَ مِن وَرَآءِي وَكَانَتِ ٱمۡرَأَتِي عَاقِرٗا فَهَبۡ لِي مِن لَّدُنكَ وَلِيّٗا
Kandi mu by’ukuri ndatinya ko bene wacu (bazareka inzira yawe) nyuma yanjye, kandi umugore wanjye ari urubereri. Bityo, mpa umuzungura uguturutseho.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يَرِثُنِي وَيَرِثُ مِنۡ ءَالِ يَعۡقُوبَۖ وَٱجۡعَلۡهُ رَبِّ رَضِيّٗا
Uzanzungura akanazungura umuryango wa Yakobo (si ubutunzi azazungura ahubwo ni ubutumwa). Nyagasani wanjye! Uzanamugire uwo wishimira.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يَٰزَكَرِيَّآ إِنَّا نُبَشِّرُكَ بِغُلَٰمٍ ٱسۡمُهُۥ يَحۡيَىٰ لَمۡ نَجۡعَل لَّهُۥ مِن قَبۡلُ سَمِيّٗا
Yewe Zakariya! Mu by’ukuri tuguhaye inkuru nziza yo (kuzabyara) umwana w’umuhungu. Izina rye ni Yahaya kandi ntawe twigeze duha iryo zina mbere ye.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قَالَ رَبِّ أَنَّىٰ يَكُونُ لِي غُلَٰمٞ وَكَانَتِ ٱمۡرَأَتِي عَاقِرٗا وَقَدۡ بَلَغۡتُ مِنَ ٱلۡكِبَرِ عِتِيّٗا
(Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umwana w’umuhungu kandi umugore wanjye ari urubereri, ndetse nanjye ngeze mu zabukuru?”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قَالَ كَذَٰلِكَ قَالَ رَبُّكَ هُوَ عَلَيَّ هَيِّنٞ وَقَدۡ خَلَقۡتُكَ مِن قَبۡلُ وَلَمۡ تَكُ شَيۡـٔٗا
(Malayika) aramubwira ati “Uko ni ko bizagenda! Nyagasani wawe aravuze ati “Ibyo kuri njye biroroshye. Kandi rwose mbere nkurema nta cyo wari cyo!”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قَالَ رَبِّ ٱجۡعَل لِّيٓ ءَايَةٗۖ قَالَ ءَايَتُكَ أَلَّا تُكَلِّمَ ٱلنَّاسَ ثَلَٰثَ لَيَالٖ سَوِيّٗا
(Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mpa ikimenyetso.” (Allah) aravuga ati “Ikimenyetso cyawe ni uko utazabasha kuvugisha abantu amajoro atatu kandi umeze neza nta cyo ubaye.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَخَرَجَ عَلَىٰ قَوۡمِهِۦ مِنَ ٱلۡمِحۡرَابِ فَأَوۡحَىٰٓ إِلَيۡهِمۡ أَن سَبِّحُواْ بُكۡرَةٗ وَعَشِيّٗا
Nuko (Zakariya) asohoka aho yasengeraga agana ku bantu be, maze ababwira abacira amarenga ko bagomba gusingiza (Allah) igitondo n’ikigoroba.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يَٰيَحۡيَىٰ خُذِ ٱلۡكِتَٰبَ بِقُوَّةٖۖ وَءَاتَيۡنَٰهُ ٱلۡحُكۡمَ صَبِيّٗا
(Umuhungu we yarabwiwe ati) “Yewe Yahaya! Akira iki gitabo (Tawurati) ugikomereho. Kandi twamuhaye ubushishozi akiri muto.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَحَنَانٗا مِّن لَّدُنَّا وَزَكَوٰةٗۖ وَكَانَ تَقِيّٗا
Ndetse twanamuhaye igikundiro ari impuhwe ziduturutseho, tunamweza ibyaha kandi yubahaga Allah.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَبَرَّۢا بِوَٰلِدَيۡهِ وَلَمۡ يَكُن جَبَّارًا عَصِيّٗا
Ndetse yumviraga ababyeyi be kandi ntiyari intakoreka cyangwa ngo yigomeke (kuri Allah ndetse no ku babyeyi be).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَسَلَٰمٌ عَلَيۡهِ يَوۡمَ وُلِدَ وَيَوۡمَ يَمُوتُ وَيَوۡمَ يُبۡعَثُ حَيّٗا
Amahoro nabe kuri we umunsi yavukiyeho, umunsi yapfiriyeho ndetse n’umunsi azazurirwaho.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ مَرۡيَمَ إِذِ ٱنتَبَذَتۡ مِنۡ أَهۡلِهَا مَكَانٗا شَرۡقِيّٗا
Babwire inkuru ya Mariyamu mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), ubwo yitaruraga umuryango we akajya ahagana iburasirazuba.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَٱتَّخَذَتۡ مِن دُونِهِمۡ حِجَابٗا فَأَرۡسَلۡنَآ إِلَيۡهَا رُوحَنَا فَتَمَثَّلَ لَهَا بَشَرٗا سَوِيّٗا
Maze agashyira urusika hagati ye na bo, nuko tumwoherereza Roho wacu (Malayika Gaburiheli) amwiyereka mu ishusho ry’umugabo uteye neza.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قَالَتۡ إِنِّيٓ أَعُوذُ بِٱلرَّحۡمَٰنِ مِنكَ إِن كُنتَ تَقِيّٗا
(Mariyamu) aravuga ati “Mu by’ukuri niragije Nyagasani Nyirimpuhwe ngo andinde ikibi cyaguturukaho, niba koko utinya Imana (ntunyegere).”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قَالَ إِنَّمَآ أَنَا۠ رَسُولُ رَبِّكِ لِأَهَبَ لَكِ غُلَٰمٗا زَكِيّٗا
(Malayika) aravuga ati “Mu by’ukuri ndi Intumwa ya Nyagasani wawe ije kuguha (inkuru) y’impano y’umuhungu wejejwe (ibyaha).”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قَالَتۡ أَنَّىٰ يَكُونُ لِي غُلَٰمٞ وَلَمۡ يَمۡسَسۡنِي بَشَرٞ وَلَمۡ أَكُ بَغِيّٗا
(Mariyamu) aravuga ati “Ni gute nagira umuhungu kandi nta mugabo nigeze, ndetse nkaba ntarigeze niyandarika?”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قَالَ كَذَٰلِكِ قَالَ رَبُّكِ هُوَ عَلَيَّ هَيِّنٞۖ وَلِنَجۡعَلَهُۥٓ ءَايَةٗ لِّلنَّاسِ وَرَحۡمَةٗ مِّنَّاۚ وَكَانَ أَمۡرٗا مَّقۡضِيّٗا
(Malayika) aramubwira ati “Uko ni ko bizagenda! Nyagasani wawe aravuze ati “Ibyo kuri njye biroroshye. (Turashaka) kumugira ikimenyetso ku bantu (kigaragaza ubushobozi bwacu) n’impuhwe ziduturutseho, kandi iryo ni iteka ryamaze gucibwa.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
۞ فَحَمَلَتۡهُ فَٱنتَبَذَتۡ بِهِۦ مَكَانٗا قَصِيّٗا
Nuko (Mariyamu) aramutwita (Issa), maze amwitarurana kure (y’abantu).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَأَجَآءَهَا ٱلۡمَخَاضُ إِلَىٰ جِذۡعِ ٱلنَّخۡلَةِ قَالَتۡ يَٰلَيۡتَنِي مِتُّ قَبۡلَ هَٰذَا وَكُنتُ نَسۡيٗا مَّنسِيّٗا
Nuko ibise bimujyana ku ruti rw’umutende, aravuga ati “Mbega ububabare! Iyo nza kuba narapfuye mbere y’ibi, nkanibagirana burundu.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَنَادَىٰهَا مِن تَحۡتِهَآ أَلَّا تَحۡزَنِي قَدۡ جَعَلَ رَبُّكِ تَحۡتَكِ سَرِيّٗا
Nuko yumva ijwi munsi ye rimuhamagara rigira riti “Ntugire agahinda! Rwose Nyagasani wawe yashyize isoko y’amazi munsi yawe.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَهُزِّيٓ إِلَيۡكِ بِجِذۡعِ ٱلنَّخۡلَةِ تُسَٰقِطۡ عَلَيۡكِ رُطَبٗا جَنِيّٗا
Unanyeganyeze uruti rw’umutende, rurakumanurira itende nziza kandi zihishije.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَكُلِي وَٱشۡرَبِي وَقَرِّي عَيۡنٗاۖ فَإِمَّا تَرَيِنَّ مِنَ ٱلۡبَشَرِ أَحَدٗا فَقُولِيٓ إِنِّي نَذَرۡتُ لِلرَّحۡمَٰنِ صَوۡمٗا فَلَنۡ أُكَلِّمَ ٱلۡيَوۡمَ إِنسِيّٗا
Maze urye unanywe kandi unishime (kubera umwana). Nugira umuntu ubona, uvuge uti “Mu by’ukuri njye niyemeje guceceka kubera Imana Nyirimpuhwe, bityo uyu munsi nta muntu nza kuvugisha.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَأَتَتۡ بِهِۦ قَوۡمَهَا تَحۡمِلُهُۥۖ قَالُواْ يَٰمَرۡيَمُ لَقَدۡ جِئۡتِ شَيۡـٔٗا فَرِيّٗا
Nuko (Mariyamu) agera muri bene wabo amuteruye (uruhinja rwe), maze (bamubonye) baravuga bati “Yewe Mariyamu! Rwose wakoze amahano!”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يَٰٓأُخۡتَ هَٰرُونَ مَا كَانَ أَبُوكِ ٱمۡرَأَ سَوۡءٖ وَمَا كَانَتۡ أُمُّكِ بَغِيّٗا
“Yewe mushiki wa Haruna! So ntiyari umuntu mubi ndetse na nyoko ntiyiyandarikaga.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَأَشَارَتۡ إِلَيۡهِۖ قَالُواْ كَيۡفَ نُكَلِّمُ مَن كَانَ فِي ٱلۡمَهۡدِ صَبِيّٗا
Maze aramwerekana (ngo bamwibarize). Baravuga bati “Ni gute twavugana n’uruhinja rukiri mu ngobyi?”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قَالَ إِنِّي عَبۡدُ ٱللَّهِ ءَاتَىٰنِيَ ٱلۡكِتَٰبَ وَجَعَلَنِي نَبِيّٗا
[Issa (Yesu)] aravuga ati “Mu by’ukuri ndi umugaragu wa Allah. Yampaye igitabo anangira umuhanuzi.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَجَعَلَنِي مُبَارَكًا أَيۡنَ مَا كُنتُ وَأَوۡصَٰنِي بِٱلصَّلَوٰةِ وَٱلزَّكَوٰةِ مَا دُمۡتُ حَيّٗا
Yanampundagajeho imigisha aho nzaba ndi hose, anantegeka gusali no gutanga amaturo igihe cyose nzaba ndiho.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَبَرَّۢا بِوَٰلِدَتِي وَلَمۡ يَجۡعَلۡنِي جَبَّارٗا شَقِيّٗا
(Yanantegetse) kumvira mama, kandi ntiyangize umwibone cyangwa ngo angire umunyabyago.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَٱلسَّلَٰمُ عَلَيَّ يَوۡمَ وُلِدتُّ وَيَوۡمَ أَمُوتُ وَيَوۡمَ أُبۡعَثُ حَيّٗا
Amahoro nabe kuri njye umunsi navutseho, umunsi nzapfiraho ndetse n’umunsi nzazurirwaho.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
ذَٰلِكَ عِيسَى ٱبۡنُ مَرۡيَمَۖ قَوۡلَ ٱلۡحَقِّ ٱلَّذِي فِيهِ يَمۡتَرُونَ
Uwo ni we Issa (Yesu) mwene Mariyamu. Ni imvugo y’ukuri (abenshi mu bantu) bashidikanyaho.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
مَا كَانَ لِلَّهِ أَن يَتَّخِذَ مِن وَلَدٖۖ سُبۡحَٰنَهُۥٓۚ إِذَا قَضَىٰٓ أَمۡرٗا فَإِنَّمَا يَقُولُ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ
Ntibikwiye ko Allah yagira umwana (nk’uko hari benshi bavuga ko amufite). Ubutagatifu ni ubwe. Iyo aciye iteka ry’ikintu, arakibwira ati “Ba, nuko kikaba!”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَإِنَّ ٱللَّهَ رَبِّي وَرَبُّكُمۡ فَٱعۡبُدُوهُۚ هَٰذَا صِرَٰطٞ مُّسۡتَقِيمٞ
[Issa (Yesu) yaravuze ati] “Kandi mu by’ukuri Allah ni Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu; bityo nimumugaragire (wenyine). Iyo ni yo nzira igororotse.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَٱخۡتَلَفَ ٱلۡأَحۡزَابُ مِنۢ بَيۡنِهِمۡۖ فَوَيۡلٞ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن مَّشۡهَدِ يَوۡمٍ عَظِيمٍ
(Nyuma yaho) amatsinda (yo mu bahawe ibitabo) ntiyavuze rumwe (ku bya Issa). Bityo, ibihano bikaze bizaba ku bahakanyi (igihe) bazahura n’umunsi uhambaye (imperuka).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
أَسۡمِعۡ بِهِمۡ وَأَبۡصِرۡ يَوۡمَ يَأۡتُونَنَا لَٰكِنِ ٱلظَّٰلِمُونَ ٱلۡيَوۡمَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ
Mbega ukuntu (abahakanyi) ku munsi bazaza batugana, bazaba babona bakanumva neza! Ariko uyu munsi inkozi z’ibibi ziri mu buyobe bugaragara.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَأَنذِرۡهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡحَسۡرَةِ إِذۡ قُضِيَ ٱلۡأَمۡرُ وَهُمۡ فِي غَفۡلَةٖ وَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ
Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) nta cyo bitayeho kandi batemera (Allah).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
إِنَّا نَحۡنُ نَرِثُ ٱلۡأَرۡضَ وَمَنۡ عَلَيۡهَا وَإِلَيۡنَا يُرۡجَعُونَ
Mu by’ukuri tuzazungura isi n’ibiyiriho kandi iwacu ni ho bose bazagarurwa.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ إِبۡرَٰهِيمَۚ إِنَّهُۥ كَانَ صِدِّيقٗا نَّبِيًّا
Unababwire inkuru ya Ibrahim (Aburahamu) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari umuhanuzi w’umunyakuri.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
إِذۡ قَالَ لِأَبِيهِ يَٰٓأَبَتِ لِمَ تَعۡبُدُ مَا لَا يَسۡمَعُ وَلَا يُبۡصِرُ وَلَا يُغۡنِي عَنكَ شَيۡـٔٗا
(Ibuka) ubwo (Ibrahimu) yabwiraga se (Azara) ati “Dawe! Kuki ugaragira ibitumva, ntibibone ndetse bitanafite icyo byakumarira?”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يَٰٓأَبَتِ إِنِّي قَدۡ جَآءَنِي مِنَ ٱلۡعِلۡمِ مَا لَمۡ يَأۡتِكَ فَٱتَّبِعۡنِيٓ أَهۡدِكَ صِرَٰطٗا سَوِيّٗا
“Dawe! Mu by’ukuri njye nagezweho n’ubumenyi butigeze bugushyikira. Bityo, nkurikira nkuyobore inzira itunganye.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يَٰٓأَبَتِ لَا تَعۡبُدِ ٱلشَّيۡطَٰنَۖ إِنَّ ٱلشَّيۡطَٰنَ كَانَ لِلرَّحۡمَٰنِ عَصِيّٗا
Dawe! Ntukagaragire Shitani kuko Shitani yigometse kuri (Allah) Nyirimpuhwe.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يَٰٓأَبَتِ إِنِّيٓ أَخَافُ أَن يَمَسَّكَ عَذَابٞ مِّنَ ٱلرَّحۡمَٰنِ فَتَكُونَ لِلشَّيۡطَٰنِ وَلِيّٗا
Dawe! Mu by’ukuri ndatinya ko wazagerwaho n’ibihano biturutse kwa (Allah) Nyirimpuhwe (uramutse upfiriye mu buhakanyi), maze ukaba inshuti ya Shitani (mu muriro).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قَالَ أَرَاغِبٌ أَنتَ عَنۡ ءَالِهَتِي يَٰٓإِبۡرَٰهِيمُۖ لَئِن لَّمۡ تَنتَهِ لَأَرۡجُمَنَّكَۖ وَٱهۡجُرۡنِي مَلِيّٗا
(Azara) aravuga ati “Yewe Ibrahimu, ese wanze (kugaragira) imana zanjye? Nutareka (gutuka imana zanjye) nzakwicisha amabuye, ndetse ndanaguciye by’iteka.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قَالَ سَلَٰمٌ عَلَيۡكَۖ سَأَسۡتَغۡفِرُ لَكَ رَبِّيٓۖ إِنَّهُۥ كَانَ بِي حَفِيّٗا
(Ibrahimu) aravuga ati “Amahoro abe kuri wowe! Nzagusabira imbabazi kwa Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri, ni Umunyempuhwe zihebuje kuri njye.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَأَعۡتَزِلُكُمۡ وَمَا تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَأَدۡعُواْ رَبِّي عَسَىٰٓ أَلَّآ أَكُونَ بِدُعَآءِ رَبِّي شَقِيّٗا
Kandi nitandukanyije namwe ndetse n’ibyo musenga bitari Allah. Nzajya nsaba Nyagasani wanjye, kandi nizera ko Nyagasani wanjye atazanyima nimusaba.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَلَمَّا ٱعۡتَزَلَهُمۡ وَمَا يَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَهَبۡنَا لَهُۥٓ إِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَۖ وَكُلّٗا جَعَلۡنَا نَبِيّٗا
Nuko amaze kwitandukanya na bo ndetse n’ibyo basengaga bitari Allah, tumuha Isihaq (Isaka) na Yaqubu (Yakobo) nk’impano, kandi buri wese twamugize umuhanuzi.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَوَهَبۡنَا لَهُم مِّن رَّحۡمَتِنَا وَجَعَلۡنَا لَهُمۡ لِسَانَ صِدۡقٍ عَلِيّٗا
Twanabahundagajeho impuhwe zacu, ndetse tunabaha kuvugwa neza (mu bantu).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ مُوسَىٰٓۚ إِنَّهُۥ كَانَ مُخۡلَصٗا وَكَانَ رَسُولٗا نَّبِيّٗا
Unababwire inkuru ya Musa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari intoranywa, ndetse akaba Intumwa n’umuhanuzi.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَنَٰدَيۡنَٰهُ مِن جَانِبِ ٱلطُّورِ ٱلۡأَيۡمَنِ وَقَرَّبۡنَٰهُ نَجِيّٗا
Twanamuhamagariye mu ruhande (rwe) rw’iburyo ku musozi wa Twuri (i Sinayi), turamwiyegereza kugira ngo tuvugane na we mu ibanga.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَوَهَبۡنَا لَهُۥ مِن رَّحۡمَتِنَآ أَخَاهُ هَٰرُونَ نَبِيّٗا
Ku bw’impuhwe zacu, twamuhaye umuvandimwe we Haruna, (na we) wari umuhanuzi (ngo amufashe).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ إِسۡمَٰعِيلَۚ إِنَّهُۥ كَانَ صَادِقَ ٱلۡوَعۡدِ وَكَانَ رَسُولٗا نَّبِيّٗا
Unababwire inkuru ya Isimayili (Ishimayeli) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yubahirizaga isezerano kandi yari Intumwa ndetse akaba n’umuhanuzi.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَكَانَ يَأۡمُرُ أَهۡلَهُۥ بِٱلصَّلَوٰةِ وَٱلزَّكَوٰةِ وَكَانَ عِندَ رَبِّهِۦ مَرۡضِيّٗا
Yajyaga abwiriza abantu be gusali no gutanga amaturo, kandi yari yishimiwe na Nyagasani we.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ إِدۡرِيسَۚ إِنَّهُۥ كَانَ صِدِّيقٗا نَّبِيّٗا
Unababwire inkuru ya Idrissa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari umunyakuri akaba n’umuhanuzi.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَرَفَعۡنَٰهُ مَكَانًا عَلِيًّا
Twanamuzamuye mu rwego rwo hejuru.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ أَنۡعَمَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِم مِّنَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ مِن ذُرِّيَّةِ ءَادَمَ وَمِمَّنۡ حَمَلۡنَا مَعَ نُوحٖ وَمِن ذُرِّيَّةِ إِبۡرَٰهِيمَ وَإِسۡرَٰٓءِيلَ وَمِمَّنۡ هَدَيۡنَا وَٱجۡتَبَيۡنَآۚ إِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتُ ٱلرَّحۡمَٰنِ خَرُّواْۤ سُجَّدٗاۤ وَبُكِيّٗا۩
Abo ni bamwe mu bahanuzi Allah yahundagajeho ingabire ze, bakomoka ku rubyaro rwa Adamu, no ku bo twatwaye (mu bwato) hamwe na Nuhu (Nowa), no ku rubyaro rwa Ibrahimu na Isiraheli (Yakobo), no ku bo twayoboye tukanabatoranya. Iyo basomerwaga amagambo ya (Allah) Nyirimpuhwe, bacaga bugufi bakubama (kubera Allah) kandi bakarira (ku bwo kumutinya).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
۞ فَخَلَفَ مِنۢ بَعۡدِهِمۡ خَلۡفٌ أَضَاعُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَٱتَّبَعُواْ ٱلشَّهَوَٰتِۖ فَسَوۡفَ يَلۡقَوۡنَ غَيًّا
Nuko baje gukurikirwa n’abandi bantu baretse gusali, bakurikira ibyo bararikira. Abo bazahura n’ukorama guhambaye,
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
إِلَّا مَن تَابَ وَءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَأُوْلَٰٓئِكَ يَدۡخُلُونَ ٱلۡجَنَّةَ وَلَا يُظۡلَمُونَ شَيۡـٔٗا
Uretse abazicuza, bakemera Allah ndetse bakanakora ibikorwa byiza; abo bazinjira mu Ijuru kandi ntibazahuguzwa na gato.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
جَنَّٰتِ عَدۡنٍ ٱلَّتِي وَعَدَ ٱلرَّحۡمَٰنُ عِبَادَهُۥ بِٱلۡغَيۡبِۚ إِنَّهُۥ كَانَ وَعۡدُهُۥ مَأۡتِيّٗا
(Bazinjira) mu busitani buhoraho, (Allah) Nyirimpuhwe yasezeranyije abagaragu be (bemeye ibyo) batabonye. Mu by’ukuri isezerano rye rizasohora nta kabuza.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
لَّا يَسۡمَعُونَ فِيهَا لَغۡوًا إِلَّا سَلَٰمٗاۖ وَلَهُمۡ رِزۡقُهُمۡ فِيهَا بُكۡرَةٗ وَعَشِيّٗا
(Mu ijuru) ntibazigera bumvamo amagambo adafite umumaro; uretse (kumva) indamutso y’amahoro (Salamu). Kandi bazaba bafitemo amafunguro mu gitondo na nimugoroba.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
تِلۡكَ ٱلۡجَنَّةُ ٱلَّتِي نُورِثُ مِنۡ عِبَادِنَا مَن كَانَ تَقِيّٗا
Iryo ni ryo juru tuzaha abagaragu bacu bagandukira (Allah) ngo barizungure.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَمَا نَتَنَزَّلُ إِلَّا بِأَمۡرِ رَبِّكَۖ لَهُۥ مَا بَيۡنَ أَيۡدِينَا وَمَا خَلۡفَنَا وَمَا بَيۡنَ ذَٰلِكَۚ وَمَا كَانَ رَبُّكَ نَسِيّٗا
Kandi (twe abamalayika) ntitujya tumanuka bitari ku itegeko rya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi).[1] Ni We ugenga ibiri imbere yacu, ibiri inyuma yacu ndetse no hagati yabyo ubwabyo; kandi Nyagasani wawe ntajya yibagirwa.
[1] Intumwa Muhamadi yajyaga yifuza ko Malayika Jibril yajya amugeraho kenshi amuzaniye ubutumwa (Wah’yi), nuko Jibril amubwira aya magambo.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
رَّبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا فَٱعۡبُدۡهُ وَٱصۡطَبِرۡ لِعِبَٰدَتِهِۦۚ هَلۡ تَعۡلَمُ لَهُۥ سَمِيّٗا
Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo. Bityo, jya umugaragira (wenyine) kandi ujye uhozaho kumugaragira (kabone n’iyo byaba bikugoye). Ese hari uwo waba uzi witiranwa na we?
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَيَقُولُ ٱلۡإِنسَٰنُ أَءِذَا مَا مِتُّ لَسَوۡفَ أُخۡرَجُ حَيًّا
Kandi umuntu (w’umuhakanyi) aravuga ati “Ese nindamuka mpfuye, nzazurwa mbe muzima?”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
أَوَلَا يَذۡكُرُ ٱلۡإِنسَٰنُ أَنَّا خَلَقۡنَٰهُ مِن قَبۡلُ وَلَمۡ يَكُ شَيۡـٔٗا
Ese umuntu ntiyibuka ko mbere y’ibyo, ari twe twamuremye kandi nta cyo yari cyo?
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَوَرَبِّكَ لَنَحۡشُرَنَّهُمۡ وَٱلشَّيَٰطِينَ ثُمَّ لَنُحۡضِرَنَّهُمۡ حَوۡلَ جَهَنَّمَ جِثِيّٗا
Ndahiye kuri Nyagasani wawe! Rwose tuzabakoranya (abahakana izuka) hamwe n’amashitani, hanyuma tubazane ku nkengero z’umuriro wa Jahanamu bapfukamye.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
ثُمَّ لَنَنزِعَنَّ مِن كُلِّ شِيعَةٍ أَيُّهُمۡ أَشَدُّ عَلَى ٱلرَّحۡمَٰنِ عِتِيّٗا
Hanyuma rwose muri buri gatsiko tuzakuremo abarushije abandi kwigomeka kuri (Allah) Nyirimpuhwe (babe ari bo babanza guhanwa).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
ثُمَّ لَنَحۡنُ أَعۡلَمُ بِٱلَّذِينَ هُمۡ أَوۡلَىٰ بِهَا صِلِيّٗا
Hanyuma mu by’ukuri ni twe tuzi neza abakwiye gutwikirwa mu muriro kurusha abandi.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَإِن مِّنكُمۡ إِلَّا وَارِدُهَاۚ كَانَ عَلَىٰ رَبِّكَ حَتۡمٗا مَّقۡضِيّٗا
Nta n’umwe muri mwe utazayinyuraho (Siratwa);[1] iryo ni ihame ntakuka rya Nyagasani wawe.
[1] Siratwa: Nk’uko Gihamya zitandukanye muri Qur’an no mu nyigisho z’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) zibigaragaza, ni ikiraro kizaba kiri hejuru y’umuriro wa Jahanamu cyerekeza mu ijuru, kizanyurwaho n’abemeye Imana gusa by’ukuri bagere mu ijuru. naho abemeramana b’abanyabyaha ntibazabasha kukirenga bazagwa mu muriro wa Jahanamu, nyuma y’igihe runaka Allah azashaka ko bawubamo azabakuremo. Naho abahakanyi n’ababangikanyamana bo ntibazanyura kuri icyo kiraro kuko bazaba baramaze gutabwa mu muriro.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
ثُمَّ نُنَجِّي ٱلَّذِينَ ٱتَّقَواْ وَّنَذَرُ ٱلظَّٰلِمِينَ فِيهَا جِثِيّٗا
Hanyuma tuzarokore ba bandi batinye (Allah, bayinyureho), maze tureke inkozi z’ibibi (zigwe mu muriro) zipfukamye.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَإِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتُنَا بَيِّنَٰتٖ قَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لِلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَيُّ ٱلۡفَرِيقَيۡنِ خَيۡرٞ مَّقَامٗا وَأَحۡسَنُ نَدِيّٗا
N’iyo (abantu) basomewe amagambo yacu asobanutse, abahakanye babwira abemeye bati “Ese ni irihe tsinda muri aya yombi (abahakanye n’abemeye) rihagaze neza kurusha irindi rikaba rinarimo abantu beza?”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَكَمۡ أَهۡلَكۡنَا قَبۡلَهُم مِّن قَرۡنٍ هُمۡ أَحۡسَنُ أَثَٰثٗا وَرِءۡيٗا
None se ni ibisekuru bingahe twarimbuye mbere yabo (abahakanyi bo ku gihe cy’Intumwa Muhamadi), byabarushaga ubutunzi no kugaragara neza!
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قُلۡ مَن كَانَ فِي ٱلضَّلَٰلَةِ فَلۡيَمۡدُدۡ لَهُ ٱلرَّحۡمَٰنُ مَدًّاۚ حَتَّىٰٓ إِذَا رَأَوۡاْ مَا يُوعَدُونَ إِمَّا ٱلۡعَذَابَ وَإِمَّا ٱلسَّاعَةَ فَسَيَعۡلَمُونَ مَنۡ هُوَ شَرّٞ مَّكَانٗا وَأَضۡعَفُ جُندٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Umuntu uri mu buyobe, (Allah) Nyirimpuhwe azamwongerera igihe (cyo gukomeza kuba muri ubwo buyobe) kugeza ubwo bazabona ibyo basezeranyijwe, byaba ibihano (ku isi) cyangwa imperuka. Ubwo ni bwo bazamenya ufite umwanya mubi (ubuturo bubi) cyane n’ufite ingabo z’inyantege nke.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَيَزِيدُ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ٱهۡتَدَوۡاْ هُدٗىۗ وَٱلۡبَٰقِيَٰتُ ٱلصَّٰلِحَٰتُ خَيۡرٌ عِندَ رَبِّكَ ثَوَابٗا وَخَيۡرٞ مَّرَدًّا
Kandi Allah yongerera kuyoboka ba bandi bayobotse. Naho ibikorwa byiza bihoraho ni byo bitanga ingororano n’iherezo ryiza kwa Nyagasani wawe.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
أَفَرَءَيۡتَ ٱلَّذِي كَفَرَ بِـَٔايَٰتِنَا وَقَالَ لَأُوتَيَنَّ مَالٗا وَوَلَدًا
Ese wabonye wa wundi wahakanye amagambo yacu, maze akavuga ati “Rwose (ku munsi w’imperuka) nzahabwa imitungo n’urubyaro?”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
أَطَّلَعَ ٱلۡغَيۡبَ أَمِ ٱتَّخَذَ عِندَ ٱلرَّحۡمَٰنِ عَهۡدٗا
Ese yaba yaramenye ibyihishe (akabona ko azahabwa imitungo n’urubyaro)? Cyangwa yagiranye isezerano na (Allah) Nyirimpuhwe (ry’uko azabihabwa)?
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
كَلَّاۚ سَنَكۡتُبُ مَا يَقُولُ وَنَمُدُّ لَهُۥ مِنَ ٱلۡعَذَابِ مَدّٗا
Si ko bimeze! Ahubwo tuzandika ibyo avuga, maze tuzamwongerere ibihano.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَنَرِثُهُۥ مَا يَقُولُ وَيَأۡتِينَا فَرۡدٗا
Kandi tuzamuzungura ibyo avuga (imitungo n’urubyaro), maze atugereho ari wenyine.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَٱتَّخَذُواْ مِن دُونِ ٱللَّهِ ءَالِهَةٗ لِّيَكُونُواْ لَهُمۡ عِزّٗا
Banishyiriyeho ibigirwamana (barabisenga) baretse Allah, kugira ngo bibarinde (ibihano bya Allah) kandi bibaheshe icyubahiro.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
كَلَّاۚ سَيَكۡفُرُونَ بِعِبَادَتِهِمۡ وَيَكُونُونَ عَلَيۡهِمۡ ضِدًّا
Si ko bimeze! Ahubwo (ibyo bigirwamana) bizihakana uko kubisenga kwabo, maze bibabere abanzi (ku munsi w’imperuka).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
أَلَمۡ تَرَ أَنَّآ أَرۡسَلۡنَا ٱلشَّيَٰطِينَ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ تَؤُزُّهُمۡ أَزّٗا
Ese ntubona ko twoherereje abahakanyi amashitani, kugira ngo abashishikarize kwigomeka?
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَلَا تَعۡجَلۡ عَلَيۡهِمۡۖ إِنَّمَا نَعُدُّ لَهُمۡ عَدّٗا
Bityo, ntugire ubwira (bwo gushaka ko bahanwa), kuko mu by’ukuri tubabarira iminsi ntarengwa.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يَوۡمَ نَحۡشُرُ ٱلۡمُتَّقِينَ إِلَى ٱلرَّحۡمَٰنِ وَفۡدٗا
Umunsi tuzakoranya abagandukira (Allah), berekeza kwa (Allah) Nyirimpuhwe, bameze nk’abashyitsi b’imena,
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَنَسُوقُ ٱلۡمُجۡرِمِينَ إِلَىٰ جَهَنَّمَ وِرۡدٗا
Tukanashorera inkozi z’ibibi tuziganisha mu muriro wa Jahanamu, zishwe n’inyota.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
لَّا يَمۡلِكُونَ ٱلشَّفَٰعَةَ إِلَّا مَنِ ٱتَّخَذَ عِندَ ٱلرَّحۡمَٰنِ عَهۡدٗا
Ntibazagira ubushobozi bwo kugira uwo bakorera ubuvugizi, uretse uzaba afite isezerano rya (Allah) Nyirimpuhwe (ryo gukora ubwo buvugizi).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَقَالُواْ ٱتَّخَذَ ٱلرَّحۡمَٰنُ وَلَدٗا
(Abahakanyi) baranavuze bati “(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana!”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
لَّقَدۡ جِئۡتُمۡ شَيۡـًٔا إِدّٗا
Rwose ibyo muvuga ni amahano!
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
تَكَادُ ٱلسَّمَٰوَٰتُ يَتَفَطَّرۡنَ مِنۡهُ وَتَنشَقُّ ٱلۡأَرۡضُ وَتَخِرُّ ٱلۡجِبَالُ هَدًّا
Ibirere biba byenda gusandara, n’isi yenda gusatagurika, ndetse n’imisozi yenda kuriduka,
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
أَن دَعَوۡاْ لِلرَّحۡمَٰنِ وَلَدٗا
Kubera ko bavuze ko (Allah) Nyirimpuhwe afite umwana,
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَمَا يَنۢبَغِي لِلرَّحۡمَٰنِ أَن يَتَّخِذَ وَلَدًا
Kandi bidakwiye ko (Allah) Nyirimpuhwe yagira umwana.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
إِن كُلُّ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ إِلَّآ ءَاتِي ٱلرَّحۡمَٰنِ عَبۡدٗا
Nta na kimwe mu biri mu birere no ku isi kizagera imbere ya (Allah) Nyirimpuhwe kitari umugaragu (uciye bugufi).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
لَّقَدۡ أَحۡصَىٰهُمۡ وَعَدَّهُمۡ عَدّٗا
Mu by’ukuri (Allah) arabazi neza kandi yaranababaruye nyabyo.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَكُلُّهُمۡ ءَاتِيهِ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ فَرۡدًا
Kandi ku munsi w’izuka, buri wese azamugana ari wenyine (nta buvugizi, nta n’icyo yitwaje).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ سَيَجۡعَلُ لَهُمُ ٱلرَّحۡمَٰنُ وُدّٗا
Mu by’ukuri abemeye bakanakora ibyiza, (Allah) Nyirimpuhwe azabahundagazaho urukundo rwe, (anabahe gukundwa n’abagaragu be).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَإِنَّمَا يَسَّرۡنَٰهُ بِلِسَانِكَ لِتُبَشِّرَ بِهِ ٱلۡمُتَّقِينَ وَتُنذِرَ بِهِۦ قَوۡمٗا لُّدّٗا
Mu by’ukuri (Qur’an) twayoroheje gusobanuka mu rurimi rwawe (yewe Muhamadi) kugira ngo uyikoreshe ugeza inkuru nziza ku bagandukira (Allah), ndetse unayikoreshe uburira abantu (b’abahakanyi) bagira izima.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَكَمۡ أَهۡلَكۡنَا قَبۡلَهُم مِّن قَرۡنٍ هَلۡ تُحِسُّ مِنۡهُم مِّنۡ أَحَدٍ أَوۡ تَسۡمَعُ لَهُمۡ رِكۡزَۢا
None se ni ibisekuru bingahe twarimbuye mbere yabo! Ese hari n’umwe muri bo ukibona cyangwa ngo wumve akoma?
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: മർയം
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അവസാനിപ്പിക്കുക