Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ന്നഹ്ൽ   ആയത്ത്:
وَلَا تَتَّخِذُوٓاْ أَيۡمَٰنَكُمۡ دَخَلَۢا بَيۡنَكُمۡ فَتَزِلَّ قَدَمُۢ بَعۡدَ ثُبُوتِهَا وَتَذُوقُواْ ٱلسُّوٓءَ بِمَا صَدَدتُّمۡ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ وَلَكُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٞ
Kandi ntimuzagire indahiro zanyu uburyo bwo kuriganya hagati yanyu, bityo ikirenge (cyanyu) kitazavaho kikanyerera (kiva muri Isilamu) nyuma y’uko cyari gishikamye (mu kwemera), maze mugasogongera ikibi (ibihano byo ku isi) kubera ko mwakumiriye (abantu) kugana inzira ya Allah, ndetse mukazahanishwa ibihano bihambaye.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَلَا تَشۡتَرُواْ بِعَهۡدِ ٱللَّهِ ثَمَنٗا قَلِيلًاۚ إِنَّمَا عِندَ ٱللَّهِ هُوَ خَيۡرٞ لَّكُمۡ إِن كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
Ntimuzanagurane isezerano rya Allah igiciro gito. Mu by’ukuri ibiri kwa Allah ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
مَا عِندَكُمۡ يَنفَدُ وَمَا عِندَ ٱللَّهِ بَاقٖۗ وَلَنَجۡزِيَنَّ ٱلَّذِينَ صَبَرُوٓاْ أَجۡرَهُم بِأَحۡسَنِ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Ibyo mutunze bizashira, ariko ibiri kwa Allah bizahoraho. Kandi rwose, ba bandi bihanganye tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
مَنۡ عَمِلَ صَٰلِحٗا مِّن ذَكَرٍ أَوۡ أُنثَىٰ وَهُوَ مُؤۡمِنٞ فَلَنُحۡيِيَنَّهُۥ حَيَوٰةٗ طَيِّبَةٗۖ وَلَنَجۡزِيَنَّهُمۡ أَجۡرَهُم بِأَحۡسَنِ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Ukoze ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemeramana, rwose tuzamuha ubuzima bwiza, ndetse tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
فَإِذَا قَرَأۡتَ ٱلۡقُرۡءَانَ فَٱسۡتَعِذۡ بِٱللَّهِ مِنَ ٱلشَّيۡطَٰنِ ٱلرَّجِيمِ
Bityo nuba ugiye gusoma Qur’an, ujye wiragiza Allah kugira ngo akurinde Shitani wavumwe.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
إِنَّهُۥ لَيۡسَ لَهُۥ سُلۡطَٰنٌ عَلَى ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَلَىٰ رَبِّهِمۡ يَتَوَكَّلُونَ
Mu by’ukuri (Shitani) nta bushobozi afite kuri ba bandi bemeye bakaniringira Nyagasani wabo (wenyine).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
إِنَّمَا سُلۡطَٰنُهُۥ عَلَى ٱلَّذِينَ يَتَوَلَّوۡنَهُۥ وَٱلَّذِينَ هُم بِهِۦ مُشۡرِكُونَ
Mu by’ukuri ubushobozi bwe (Shitani) abugira kuri ba bandi bamugira umunywanyi wabo, na babandi babangikanya (Allah n’ibindi) kubera we (Shitani).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَإِذَا بَدَّلۡنَآ ءَايَةٗ مَّكَانَ ءَايَةٖ وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا يُنَزِّلُ قَالُوٓاْ إِنَّمَآ أَنتَ مُفۡتَرِۭۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
N’iyo dufashe umurongo (wa Qur’ani) tukawusimbuza undi -kandi Allah azi neza ibyo ahishura (ko biba biri mu nyungu z’ibiremwa)-, (abahakanyi) baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uri umubeshyi (uhimbira Allah ibyo atavuze).” Nyamara abenshi muri bo nta cyo bazi (ku byo Allah ategeka).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
قُلۡ نَزَّلَهُۥ رُوحُ ٱلۡقُدُسِ مِن رَّبِّكَ بِٱلۡحَقِّ لِيُثَبِّتَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَهُدٗى وَبُشۡرَىٰ لِلۡمُسۡلِمِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Roho Mutagatifu [Malayika Jibril (Gaburiheli)] ni we wayimanuye (Qur’an) ayikuye kwa Nyagasani wawe, ikubiyemo ubutumwa bw’ukuri, kugira ngo ikomeze (ukwemera kw’) abemeramana, ndetse ikaba umuyoboro n’inkuru nziza ku bicisha bugufi (kuri Allah).”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ന്നഹ്ൽ
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അവസാനിപ്പിക്കുക