Check out the new design

Kilniojo Korano reikšmių vertimas - Vertimas į bantų k. - Ruandos musulmonų asociacija * - Vertimų turinys

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Reikšmių vertimas Sūra: Al-An’am   Aja (Korano eilutė):
۞ إِنَّ ٱللَّهَ فَالِقُ ٱلۡحَبِّ وَٱلنَّوَىٰۖ يُخۡرِجُ ٱلۡحَيَّ مِنَ ٱلۡمَيِّتِ وَمُخۡرِجُ ٱلۡمَيِّتِ مِنَ ٱلۡحَيِّۚ ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُۖ فَأَنَّىٰ تُؤۡفَكُونَ
Mu by’ukuri Allah ni We usatura impeke n’urubuto (bikavamo ibimera). Akura ikizima mu cyapfuye, kandi ni We ukura icyapfuye mu kizima. Uwo ni We Allah. Ubwo se ni gute mukurwa ku kuri (mugasenga ibitari We)?
Tafsyrai arabų kalba:
فَالِقُ ٱلۡإِصۡبَاحِ وَجَعَلَ ٱلَّيۡلَ سَكَنٗا وَٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَ حُسۡبَانٗاۚ ذَٰلِكَ تَقۡدِيرُ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡعَلِيمِ
Ni We ukura umucyo w’igitondo mu mwijima. Yanagize ijoro ituze, izuba n’ukwezi abigira ifatizo ryo kubara (ibihe). Uko ni ukugena kwa Nyiricyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Tafsyrai arabų kalba:
وَهُوَ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلنُّجُومَ لِتَهۡتَدُواْ بِهَا فِي ظُلُمَٰتِ ٱلۡبَرِّ وَٱلۡبَحۡرِۗ قَدۡ فَصَّلۡنَا ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَعۡلَمُونَ
Ni na We wabaremeye inyenyeri kugira ngo muzifashishe mu kuyoboka icyerekezo mu mwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja. Rwose twagaragaje ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi.
Tafsyrai arabų kalba:
وَهُوَ ٱلَّذِيٓ أَنشَأَكُم مِّن نَّفۡسٖ وَٰحِدَةٖ فَمُسۡتَقَرّٞ وَمُسۡتَوۡدَعٞۗ قَدۡ فَصَّلۡنَا ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَفۡقَهُونَ
Ni na We wabakomoye ku muntu umwe (Adamu) maze abatuza muri nyababyeyi no mu bubiko (uruti rw’umugongo w’abagabo). Rwose twagaragaje ibimenyetso ku bantu basobanukirwa.
Tafsyrai arabų kalba:
وَهُوَ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَخۡرَجۡنَا بِهِۦ نَبَاتَ كُلِّ شَيۡءٖ فَأَخۡرَجۡنَا مِنۡهُ خَضِرٗا نُّخۡرِجُ مِنۡهُ حَبّٗا مُّتَرَاكِبٗا وَمِنَ ٱلنَّخۡلِ مِن طَلۡعِهَا قِنۡوَانٞ دَانِيَةٞ وَجَنَّٰتٖ مِّنۡ أَعۡنَابٖ وَٱلزَّيۡتُونَ وَٱلرُّمَّانَ مُشۡتَبِهٗا وَغَيۡرَ مُتَشَٰبِهٍۗ ٱنظُرُوٓاْ إِلَىٰ ثَمَرِهِۦٓ إِذَآ أَثۡمَرَ وَيَنۡعِهِۦٓۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكُمۡ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Ni na We wamanuye amazi ayakuye mu kirere, maze tuyameresha ibimera by’amoko yose, nuko tubikuramo ibimera bitoshye dukuramo impeke zigerekeranye. No mu mitende twakuye mu myumba yayo imitumba ishamitseho itende zinaganira (hafi y’abasaruzi). No muri ibyo bimera twabakuriyemo imirima y’imizabibu, imizeti n’imikomamanga; ibisa (ku ibara) n’ibidasa (mu buryohe). Nimwitegereze imbuto zabyo iyo zeze n’iyo zihishije! Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah) ku bantu bemera.
Tafsyrai arabų kalba:
وَجَعَلُواْ لِلَّهِ شُرَكَآءَ ٱلۡجِنَّ وَخَلَقَهُمۡۖ وَخَرَقُواْ لَهُۥ بَنِينَ وَبَنَٰتِۭ بِغَيۡرِ عِلۡمٖۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يَصِفُونَ
Nyamara (ababangikanyamana) bafashe amajini bayabangikanya na Allah kandi ari We wayaremye, ndetse banamuhimbira ko afite abana b’abahungu n’abakobwa kubera kutagira ubumenyi (bwo kumenya ko ibyo bidakwiye Allah). Ubutagatifu ni ubwe, kandi ari kure y’ibyo bamwitirira.
Tafsyrai arabų kalba:
بَدِيعُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ أَنَّىٰ يَكُونُ لَهُۥ وَلَدٞ وَلَمۡ تَكُن لَّهُۥ صَٰحِبَةٞۖ وَخَلَقَ كُلَّ شَيۡءٖۖ وَهُوَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ
Ni We Muhanzi w’ibirere n’isi. Ni gute yagira umwana kandi nta mugore yigeze? Ni We waremye byose kandi ni na We Mumenyi wa byose.
Tafsyrai arabų kalba:
 
Reikšmių vertimas Sūra: Al-An’am
Sūrų turinys Puslapio numeris
 
Kilniojo Korano reikšmių vertimas - Vertimas į bantų k. - Ruandos musulmonų asociacija - Vertimų turinys

Išleista Ruandos musulmonų asociacijos.

Uždaryti