Check out the new design

ការបកប្រែអត្ថន័យនៃគម្ពីរគួរអាន - ការបកប្រែជាភាសាគីនីរ៉ូវ៉ាន់ដា - សមាគមមូស្លីមរ៉ូវ៉ាន់ដា * - មាតិកានៃការបកប្រែ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ការបកប្រែអត្ថន័យ ជំពូក​: អាល់អះហ្សាប   វាក្យខណ្ឌ:
۞ وَمَن يَقۡنُتۡ مِنكُنَّ لِلَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَتَعۡمَلۡ صَٰلِحٗا نُّؤۡتِهَآ أَجۡرَهَا مَرَّتَيۡنِ وَأَعۡتَدۡنَا لَهَا رِزۡقٗا كَرِيمٗا
Kandi muri mwe uzumvira Allah n’Intumwa ye akanakora ibikorwa byiza, tuzamugororera ibihembo byikubye kabiri, kandi (ku mperuka) twanamuteguriye amafunguro meza.
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
يَٰنِسَآءَ ٱلنَّبِيِّ لَسۡتُنَّ كَأَحَدٖ مِّنَ ٱلنِّسَآءِ إِنِ ٱتَّقَيۡتُنَّۚ فَلَا تَخۡضَعۡنَ بِٱلۡقَوۡلِ فَيَطۡمَعَ ٱلَّذِي فِي قَلۡبِهِۦ مَرَضٞ وَقُلۡنَ قَوۡلٗا مَّعۡرُوفٗا
Yemwe bagore b’Umuhanuzi (Muhamadi)! Ntabwo mumeze nk’abandi bagore basanzwe. Niba mutinya (Allah) muramenye ntimukoroshye amajwi (yanyu, igihe muvugana n’abandi bagabo), kugira ngo ufite uburwayi mu mutima atabifuza; ahubwo mujye muvuga mukoresheje imvugo ziboneye.
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
وَقَرۡنَ فِي بُيُوتِكُنَّ وَلَا تَبَرَّجۡنَ تَبَرُّجَ ٱلۡجَٰهِلِيَّةِ ٱلۡأُولَىٰۖ وَأَقِمۡنَ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتِينَ ٱلزَّكَوٰةَ وَأَطِعۡنَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥٓۚ إِنَّمَا يُرِيدُ ٱللَّهُ لِيُذۡهِبَ عَنكُمُ ٱلرِّجۡسَ أَهۡلَ ٱلۡبَيۡتِ وَيُطَهِّرَكُمۡ تَطۡهِيرٗا
Mujye munaguma mu ngo zanyu kandi ntimukagaragaze imitako yanyu nk’uko abagore bo mu bihe by’ubujiji babikoraga. Mujye muhozaho iswala, mutange amaturo kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye. Mu by’ukuri yemwe bantu bo mu rugo (rw’Intumwa)! Allah arashaka kubakuriraho ibibi n’ibyaha ndetse no kubasukura byimazeyo.
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
وَٱذۡكُرۡنَ مَا يُتۡلَىٰ فِي بُيُوتِكُنَّ مِنۡ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ وَٱلۡحِكۡمَةِۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ لَطِيفًا خَبِيرًا
Munazirikane amagambo ya Allah n’amagambo y’Intumwa bisomerwa mu ngo zanyu. Mu by’ukuri Allah ni Ugenzabuhoro, Umumenyi uhebuje.
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
إِنَّ ٱلۡمُسۡلِمِينَ وَٱلۡمُسۡلِمَٰتِ وَٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ وَٱلۡقَٰنِتِينَ وَٱلۡقَٰنِتَٰتِ وَٱلصَّٰدِقِينَ وَٱلصَّٰدِقَٰتِ وَٱلصَّٰبِرِينَ وَٱلصَّٰبِرَٰتِ وَٱلۡخَٰشِعِينَ وَٱلۡخَٰشِعَٰتِ وَٱلۡمُتَصَدِّقِينَ وَٱلۡمُتَصَدِّقَٰتِ وَٱلصَّٰٓئِمِينَ وَٱلصَّٰٓئِمَٰتِ وَٱلۡحَٰفِظِينَ فُرُوجَهُمۡ وَٱلۡحَٰفِظَٰتِ وَٱلذَّٰكِرِينَ ٱللَّهَ كَثِيرٗا وَٱلذَّٰكِرَٰتِ أَعَدَّ ٱللَّهُ لَهُم مَّغۡفِرَةٗ وَأَجۡرًا عَظِيمٗا
Mu by’ukuri Abayisilamu n’Abayisilamukazi, abemeramana n’abemeramanakazi, abagabo n’abagore bibombarika (kuri Allah), abagabo n’abagore b’abanyakuri, abagabo n’abagore bihangana, abagabo n’abagore bicisha bugufi, abagabo n’abagore batanga amaturo, abagabo n’abagore basiba (Swawumu), abagabo n’abagore barinda ubwambure bwabo, abagabo n’abagore basingiza Allah kenshi; Allah yabateguriye kuzabababarira ibyaha no kuzabaha igihembo gihambaye (Ijuru).
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
 
ការបកប្រែអត្ថន័យ ជំពូក​: អាល់អះហ្សាប
មាតិកានៃជំពូក លេខ​ទំព័រ
 
ការបកប្រែអត្ថន័យនៃគម្ពីរគួរអាន - ការបកប្រែជាភាសាគីនីរ៉ូវ៉ាន់ដា - សមាគមមូស្លីមរ៉ូវ៉ាន់ដា - មាតិកានៃការបកប្រែ

ចេញផ្សាយដោយសមាគមមូស្លីមរ៉ូវ៉ាន់ដា។

បិទ