Check out the new design

ការបកប្រែអត្ថន័យនៃគម្ពីរគួរអាន - ការបកប្រែជាភាសាគីនីរ៉ូវ៉ាន់ដា - សមាគមមូស្លីមរ៉ូវ៉ាន់ដា * - មាតិកានៃការបកប្រែ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ការបកប្រែអត្ថន័យ ជំពូក​: អាល់អ៊ីសរ៉ក   វាក្យខណ្ឌ:
وَإِن كَادُواْ لَيَسۡتَفِزُّونَكَ مِنَ ٱلۡأَرۡضِ لِيُخۡرِجُوكَ مِنۡهَاۖ وَإِذٗا لَّا يَلۡبَثُونَ خِلَٰفَكَ إِلَّا قَلِيلٗا
Kandi (abahakanyi) bari hafi yo kugutera guhunga igihugu (cyawe cya Maka, kubera guhora bagutoteza) kugira ngo bakigucemo (bakumeneshe). Ariko n’iyo baramuka babikoze, na bo ntibari kukibamo nyuma yawe, uretse igihe gito (kuko twari kubarimbura).
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
سُنَّةَ مَن قَدۡ أَرۡسَلۡنَا قَبۡلَكَ مِن رُّسُلِنَاۖ وَلَا تَجِدُ لِسُنَّتِنَا تَحۡوِيلًا
Ibyo (byo kurimbura abamenesha Intumwa zabo) byari umugenzo ku ntumwa zacu twohereje mbere yawe, kandi umugenzo wacu ntuzigera uhinduka.
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
أَقِمِ ٱلصَّلَوٰةَ لِدُلُوكِ ٱلشَّمۡسِ إِلَىٰ غَسَقِ ٱلَّيۡلِ وَقُرۡءَانَ ٱلۡفَجۡرِۖ إِنَّ قُرۡءَانَ ٱلۡفَجۡرِ كَانَ مَشۡهُودٗا
Ujye uhozaho iswala (za ngombwa) ku manywa kuva izuba rirenze mu kirere hagati (ari cyo gihe cy’iswala ya Adhuhuri n’iya Al’aswiri), kugeza haje umwijima w’ijoro (ari cyo gihe cy’iswala ya Magharibi n’iya Al Isha-u). Ujye unasoma Qur’an igihe umuseke utambitse (iswala ya Al Fajr). Mu by’ukuri Qur’an (isomwa mu iswala yo) mu museke iba yitabiriwe (n’abamalayika b’amanywa n’ab’ijoro).
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
وَمِنَ ٱلَّيۡلِ فَتَهَجَّدۡ بِهِۦ نَافِلَةٗ لَّكَ عَسَىٰٓ أَن يَبۡعَثَكَ رَبُّكَ مَقَامٗا مَّحۡمُودٗا
Kandi na nijoro ujye uyisoma (Qur’an) mu iswala yo mu gicuku (Tahajudi) nk’iswala y’inyongera kuri wowe (Muhamadi), kugira ngo Nyagasani wawe azakuzure uri mu rwego uzashimirwa.
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
وَقُل رَّبِّ أَدۡخِلۡنِي مُدۡخَلَ صِدۡقٖ وَأَخۡرِجۡنِي مُخۡرَجَ صِدۡقٖ وَٱجۡعَل لِّي مِن لَّدُنكَ سُلۡطَٰنٗا نَّصِيرٗا
Kandi (yewe Muhamadi) ujye uvuga uti “Nyagasani wanjye! Mpa kwinjira kwanjye (mu mujyi wa Madina) kube kwiza, kandi no gusohoka kwanjye (mu mujyi wa Maka) kube kwiza. Unanshyigikize imbaraga ziguturutseho.”
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
وَقُلۡ جَآءَ ٱلۡحَقُّ وَزَهَقَ ٱلۡبَٰطِلُۚ إِنَّ ٱلۡبَٰطِلَ كَانَ زَهُوقٗا
Unavuge uti “Ukuri (Idini rya Isilamu) kwaraje ikinyoma (ibangikanyamana) kirayoyoka. Mu by’ukuri ikinyoma kizahora kiyoyoka.”
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
وَنُنَزِّلُ مِنَ ٱلۡقُرۡءَانِ مَا هُوَ شِفَآءٞ وَرَحۡمَةٞ لِّلۡمُؤۡمِنِينَ وَلَا يَزِيدُ ٱلظَّٰلِمِينَ إِلَّا خَسَارٗا
Kandi twahishuye Qur’an ari umuti ikaba n’impuhwe ku bemeramana, nyamara nta cyo yongerera inkozi z’ibibi uretse igihombo.
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
وَإِذَآ أَنۡعَمۡنَا عَلَى ٱلۡإِنسَٰنِ أَعۡرَضَ وَنَـَٔا بِجَانِبِهِۦ وَإِذَا مَسَّهُ ٱلشَّرُّ كَانَ يَـُٔوسٗا
N’iyo umuntu tumuhundagajeho ingabire zacu, arirengagiza akishyira kure (y’amategeko yacu), ariko ikibi cyamugeraho akiheba cyane.
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
قُلۡ كُلّٞ يَعۡمَلُ عَلَىٰ شَاكِلَتِهِۦ فَرَبُّكُمۡ أَعۡلَمُ بِمَنۡ هُوَ أَهۡدَىٰ سَبِيلٗا
Vuga uti “Buri wese akora mu buryo bwe, ariko Nyagasani wanyu ni We uzi neza uwayobotse inzira y’ukuri.”
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
وَيَسۡـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلرُّوحِۖ قُلِ ٱلرُّوحُ مِنۡ أَمۡرِ رَبِّي وَمَآ أُوتِيتُم مِّنَ ٱلۡعِلۡمِ إِلَّا قَلِيلٗا
Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku bijyanye na roho. Vuga uti “Ubumenyi bw’ibya roho bwihariwe na Nyagasani wanjye. Kandi (mwe abantu) mwahawe ubumenyi buke.”
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
وَلَئِن شِئۡنَا لَنَذۡهَبَنَّ بِٱلَّذِيٓ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ ثُمَّ لَا تَجِدُ لَكَ بِهِۦ عَلَيۡنَا وَكِيلًا
N’iyo tuza kubishaka, twari kukwambura ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kandi ntiwari kubona ukurengera ngo abitubuze.
ការបកស្រាយជាភាសា​អារ៉ាប់:
 
ការបកប្រែអត្ថន័យ ជំពូក​: អាល់អ៊ីសរ៉ក
មាតិកានៃជំពូក លេខ​ទំព័រ
 
ការបកប្រែអត្ថន័យនៃគម្ពីរគួរអាន - ការបកប្រែជាភាសាគីនីរ៉ូវ៉ាន់ដា - សមាគមមូស្លីមរ៉ូវ៉ាន់ដា - មាតិកានៃការបកប្រែ

ចេញផ្សាយដោយសមាគមមូស្លីមរ៉ូវ៉ាន់ដា។

បិទ