Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore denndal   Aaya.:

Alhash’ri

سَبَّحَ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۖ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose bisingiza Allah. Kandi (Allah) ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
هُوَ ٱلَّذِيٓ أَخۡرَجَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ مِن دِيَٰرِهِمۡ لِأَوَّلِ ٱلۡحَشۡرِۚ مَا ظَنَنتُمۡ أَن يَخۡرُجُواْۖ وَظَنُّوٓاْ أَنَّهُم مَّانِعَتُهُمۡ حُصُونُهُم مِّنَ ٱللَّهِ فَأَتَىٰهُمُ ٱللَّهُ مِنۡ حَيۡثُ لَمۡ يَحۡتَسِبُواْۖ وَقَذَفَ فِي قُلُوبِهِمُ ٱلرُّعۡبَۚ يُخۡرِبُونَ بُيُوتَهُم بِأَيۡدِيهِمۡ وَأَيۡدِي ٱلۡمُؤۡمِنِينَ فَٱعۡتَبِرُواْ يَٰٓأُوْلِي ٱلۡأَبۡصَٰرِ
Ni We wamenesheje abahakanye bo mu bahawe igitabo, abakura mu ngo zabo ku ikoraniro rya mbere.[1] Ntimwakekaga ko bagenda kandi na bo bakekaga ko inyubako zabo z’imitamenwa zabarinda (ibihano bya) Allah! Nyamara ibihano bya Allah byabagezeho biturutse aho batakekaga, nuko abateza ubwoba mu mitima kugeza ubwo bisenyeye amazu bakoresheje amaboko yabo ndetse n’amaboko y’abemeramana. Ngaho nimubikuremo isomo yemwe abashishoza!
[1] Abahawe igitabo bavugwa muri uyu murongo ni Abayahudi bo mu bwoko bwa Bani Nadwir, bari batuye mu nkengero z’umujyi wa Madina, banze kwemera Intumwa Muhamadi ndetse bagerageje kumugirira nabi, bananga no gushyira mu bikorwa amasezerano bari baragiranye n’Intumwa y’Imana. Maze Intumwa ifata icyemezo cyo kubasohora mu mujyi wa Madina.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَلَوۡلَآ أَن كَتَبَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِمُ ٱلۡجَلَآءَ لَعَذَّبَهُمۡ فِي ٱلدُّنۡيَاۖ وَلَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ عَذَابُ ٱلنَّارِ
N’iyo bitaza kuba ko Allah yaciye iteka ko bameneshwa, rwose yari kubahana (mu bundi buryo) hano ku isi, kandi ku munsi w’imperuka bakazahanishwa ibihano by’umuriro.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ شَآقُّواْ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥۖ وَمَن يُشَآقِّ ٱللَّهَ فَإِنَّ ٱللَّهَ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ
Ibyo ni ukubera ko baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye; kandi uca ukubiri na Allah (amenye ko) Allah ari Nyiribihano bikaze.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
مَا قَطَعۡتُم مِّن لِّينَةٍ أَوۡ تَرَكۡتُمُوهَا قَآئِمَةً عَلَىٰٓ أُصُولِهَا فَبِإِذۡنِ ٱللَّهِ وَلِيُخۡزِيَ ٱلۡفَٰسِقِينَ
(Yemwe abemeye!) Ibiti by’imitende (by’abanzi banyu) mwatemye cyangwa ibyo mwaretse bihagaze ku bitsinsi byabyo, byari ku bw’uburenganzira bwa Allah, no kugira ngo asuzuguze ibyigomeke.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَمَآ أَفَآءَ ٱللَّهُ عَلَىٰ رَسُولِهِۦ مِنۡهُمۡ فَمَآ أَوۡجَفۡتُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ خَيۡلٖ وَلَا رِكَابٖ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يُسَلِّطُ رُسُلَهُۥ عَلَىٰ مَن يَشَآءُۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
N’ibyo Allah yahaye Intumwa ye (Muhamadi) nk’iminyago bibaturutseho, ibyo ntabwo mwigeze mwiyuha akuya mukoresheje amafarasi cyangwa ingamiya; ariko Allah atiza imbaraga Intumwa ze (ngo zitsinde) uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
مَّآ أَفَآءَ ٱللَّهُ عَلَىٰ رَسُولِهِۦ مِنۡ أَهۡلِ ٱلۡقُرَىٰ فَلِلَّهِ وَلِلرَّسُولِ وَلِذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡيَتَٰمَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينِ وَٱبۡنِ ٱلسَّبِيلِ كَيۡ لَا يَكُونَ دُولَةَۢ بَيۡنَ ٱلۡأَغۡنِيَآءِ مِنكُمۡۚ وَمَآ ءَاتَىٰكُمُ ٱلرَّسُولُ فَخُذُوهُ وَمَا نَهَىٰكُمۡ عَنۡهُ فَٱنتَهُواْۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۖ إِنَّ ٱللَّهَ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ
Ibyo Allah yahaye Intumwa ye nk’iminyago iturutse ku bantu bo mu midugudu (hatabayeho imirwano), ni ibya Allah n’Intumwa ye, abafitanye isano rya hafi (n’Intumwa), imfubyi, abakene n’abashiriwe ku rugendo; kugira ngo bitiharirwa n’abakire muri mwe gusa. Kandi ibyo Intumwa ibahaye (mu mitungo n’ibyo yabategetse) mujye mubyakira, ndetse n’ibyo ibabujije mujye mubireka. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah ni Nyiribihano bikaze.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
لِلۡفُقَرَآءِ ٱلۡمُهَٰجِرِينَ ٱلَّذِينَ أُخۡرِجُواْ مِن دِيَٰرِهِمۡ وَأَمۡوَٰلِهِمۡ يَبۡتَغُونَ فَضۡلٗا مِّنَ ٱللَّهِ وَرِضۡوَٰنٗا وَيَنصُرُونَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥٓۚ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلصَّٰدِقُونَ
(Muri iyo minyago kandi harimo igice cyagenewe) abakene bimutse (bava i Maka) bameneshejwe mu ngo zabo n’imitungo yabo, (babikoze) bashaka ingabire ziturutse kwa Allah no kwishimirwa na We, ndetse no gutera inkunga Allah n’Intumwa ye. Abo ni bo banyakuri.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَٱلَّذِينَ تَبَوَّءُو ٱلدَّارَ وَٱلۡإِيمَٰنَ مِن قَبۡلِهِمۡ يُحِبُّونَ مَنۡ هَاجَرَ إِلَيۡهِمۡ وَلَا يَجِدُونَ فِي صُدُورِهِمۡ حَاجَةٗ مِّمَّآ أُوتُواْ وَيُؤۡثِرُونَ عَلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ وَلَوۡ كَانَ بِهِمۡ خَصَاصَةٞۚ وَمَن يُوقَ شُحَّ نَفۡسِهِۦ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Naho ba bandi batuye iki gihugu (cya Madina) mbere yabo, bahisemo ukwemera banakunda abimutse babagana, kandi mu mitima ntibararikire ibyo (abo bimukira) bahawe, ahubwo bagaharira abandi bo biretse, kabone n’ubwo na bo ubwabo babaga babikeneye. Kandi abarinzwe kugira ubugugu ni bo bazatsinda.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَٱلَّذِينَ جَآءُو مِنۢ بَعۡدِهِمۡ يَقُولُونَ رَبَّنَا ٱغۡفِرۡ لَنَا وَلِإِخۡوَٰنِنَا ٱلَّذِينَ سَبَقُونَا بِٱلۡإِيمَٰنِ وَلَا تَجۡعَلۡ فِي قُلُوبِنَا غِلّٗا لِّلَّذِينَ ءَامَنُواْ رَبَّنَآ إِنَّكَ رَءُوفٞ رَّحِيمٌ
Na ba bandi baje nyuma yabo, baravuga bati “Nyagasani wacu! Tubabarire, twe n’abavandimwe bacu batubanjirije mu kwemera, kandi ntuzatume mu mitima yacu harangwamo urwango ku bemeramana. Nyagasani wacu! Mu by’ukuri ni Wowe Nyirimpuhwe nyinshi, Nyirimbabazi.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
۞ أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ نَافَقُواْ يَقُولُونَ لِإِخۡوَٰنِهِمُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ لَئِنۡ أُخۡرِجۡتُمۡ لَنَخۡرُجَنَّ مَعَكُمۡ وَلَا نُطِيعُ فِيكُمۡ أَحَدًا أَبَدٗا وَإِن قُوتِلۡتُمۡ لَنَنصُرَنَّكُمۡ وَٱللَّهُ يَشۡهَدُ إِنَّهُمۡ لَكَٰذِبُونَ
Ese (yewe Muhamadi) ntiwabonye ababaye indyarya, babwira bagenzi babo bahakanye bo mu bahawe igitabo bati “Nimumeneshwa, rwose tuzajyana namwe, kandi nta muntu tuzigera twumvira nadusaba kubagirira nabi. Ndetse nimunaterwa tuzabatabara.” Nyamara Allah ahamya ko ari abanyabinyoma.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
لَئِنۡ أُخۡرِجُواْ لَا يَخۡرُجُونَ مَعَهُمۡ وَلَئِن قُوتِلُواْ لَا يَنصُرُونَهُمۡ وَلَئِن نَّصَرُوهُمۡ لَيُوَلُّنَّ ٱلۡأَدۡبَٰرَ ثُمَّ لَا يُنصَرُونَ
Mu by’ukuri (Abayahudi) nibaramuka bameneshejwe, (indyarya) ntizizigera zijyana na bo, nibanaterwa ntizizabatabara. Kandi (n’iyo) zanabatabara, zizahindukira zitera umugongo maze ntibatabarwe.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
لَأَنتُمۡ أَشَدُّ رَهۡبَةٗ فِي صُدُورِهِم مِّنَ ٱللَّهِۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ قَوۡمٞ لَّا يَفۡقَهُونَ
Mu by’ukuri (yemwe abemeye) ni mwe mutinyitse cyane mu mitima yabo (indyarya) kurusha Allah. Ibyo ni uko ari abantu badasobanukiwe.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
لَا يُقَٰتِلُونَكُمۡ جَمِيعًا إِلَّا فِي قُرٗى مُّحَصَّنَةٍ أَوۡ مِن وَرَآءِ جُدُرِۭۚ بَأۡسُهُم بَيۡنَهُمۡ شَدِيدٞۚ تَحۡسَبُهُمۡ جَمِيعٗا وَقُلُوبُهُمۡ شَتَّىٰۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ قَوۡمٞ لَّا يَعۡقِلُونَ
(Abahakanyi) ntibazigera babarwanya bari hamwe, keretse bari mu midugudu irinzwe cyangwa inyuma y’inkuta. Intambara hagati yabo iba ikaze. Ukeka ko bari kumwe nyamara imitima yabo iba itatanye. Ibyo ni uko ari abantu badafite ubwenge.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
كَمَثَلِ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ قَرِيبٗاۖ ذَاقُواْ وَبَالَ أَمۡرِهِمۡ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
(Urugero rw’ibyababayeho ni) nk’urw’ibyabaye mbere yabo gato (abahakanyi b’ i Maka mu rugamba rwa Badr n’Abayahudi bo mu bwoko bwa Qayinuqa’i) basogongeye ingaruka z’ibikorwa byabo (hano ku isi), kandi (ku munsi w’imperuka) bazahanishwa ibihano bibabaza.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
كَمَثَلِ ٱلشَّيۡطَٰنِ إِذۡ قَالَ لِلۡإِنسَٰنِ ٱكۡفُرۡ فَلَمَّا كَفَرَ قَالَ إِنِّي بَرِيٓءٞ مِّنكَ إِنِّيٓ أَخَافُ ٱللَّهَ رَبَّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
(Urugero rwabo kandi ni) nk’urwa Shitani ubwo yabwiraga umuntu iti “Hakana (Allah)!” Nyamara yamara guhakana, (Shitani ikamwitakana) ikavuga iti “Mu by’ukuri njye nitandukanyije nawe; njye ntinya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
فَكَانَ عَٰقِبَتَهُمَآ أَنَّهُمَا فِي ٱلنَّارِ خَٰلِدَيۡنِ فِيهَاۚ وَذَٰلِكَ جَزَٰٓؤُاْ ٱلظَّٰلِمِينَ
Ubwo iherezo ryabo bombi ni uko bazaba mu muriro ubuziraherezo. Icyo ni cyo gihembo cy’inkozi z’ibibi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَلۡتَنظُرۡ نَفۡسٞ مَّا قَدَّمَتۡ لِغَدٖۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ خَبِيرُۢ بِمَا تَعۡمَلُونَ
Yemwe abemeye! Nimugandukire Allah kandi buri muntu arebe ibyo yiteganyirije ejo. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah azi neza ibyo mukora.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَلَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ نَسُواْ ٱللَّهَ فَأَنسَىٰهُمۡ أَنفُسَهُمۡۚ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ
Kandi ntimuzanabe nk’abibagiwe Allah (banze kumvira Allah), ku bw’iyo mpamvu akabatera kwiyibagirwa ubwabo (bakareka gukora ibikorwa byiza). Abo ni bo byigomeke.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
لَا يَسۡتَوِيٓ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِ وَأَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِۚ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِ هُمُ ٱلۡفَآئِزُونَ
(Mumenye ko) abantu bo mu muriro n’abantu bo mu Ijuru badahwanye. Abantu bo mu Ijuru ni bo bazatsinda.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
لَوۡ أَنزَلۡنَا هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانَ عَلَىٰ جَبَلٖ لَّرَأَيۡتَهُۥ خَٰشِعٗا مُّتَصَدِّعٗا مِّنۡ خَشۡيَةِ ٱللَّهِۚ وَتِلۡكَ ٱلۡأَمۡثَٰلُ نَضۡرِبُهَا لِلنَّاسِ لَعَلَّهُمۡ يَتَفَكَّرُونَ
Iyo iyi Qur’an tuza kuyimanurira ku musozi, wari kuwubona wibombaritse ndetse ukanasatagurika kubera gutinya Allah. Izo ni ingero duha abantu kugira ngo batekereze.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
هُوَ ٱللَّهُ ٱلَّذِي لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ عَٰلِمُ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِۖ هُوَ ٱلرَّحۡمَٰنُ ٱلرَّحِيمُ
Ni Allah, nta yindi mana ibaho itari We. Umumenyi w’ibitagaragara ndetse n’ibigaragara. Ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
هُوَ ٱللَّهُ ٱلَّذِي لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلۡمَلِكُ ٱلۡقُدُّوسُ ٱلسَّلَٰمُ ٱلۡمُؤۡمِنُ ٱلۡمُهَيۡمِنُ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡجَبَّارُ ٱلۡمُتَكَبِّرُۚ سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Ni Allah, nta yindi mana ibaho itari We; Umwami, Umutagatifu, Umuziranenge, Umwishingizi, Umugenzuzi, Umunyacyubahiro uhebuje, Umunyembaraga bihebuje, Ukwiye ikuzo. Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
هُوَ ٱللَّهُ ٱلۡخَٰلِقُ ٱلۡبَارِئُ ٱلۡمُصَوِّرُۖ لَهُ ٱلۡأَسۡمَآءُ ٱلۡحُسۡنَىٰۚ يُسَبِّحُ لَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Ni Allah, Umuremyi, Umuhanzi, Utanga ishusho. Afite amazina meza. Ibiri mu birere n’isi biramusingiza, kandi ni Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore denndal
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu