Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore maa'ida   Aaya.:
۞ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّخِذُواْ ٱلۡيَهُودَ وَٱلنَّصَٰرَىٰٓ أَوۡلِيَآءَۘ بَعۡضُهُمۡ أَوۡلِيَآءُ بَعۡضٖۚ وَمَن يَتَوَلَّهُم مِّنكُمۡ فَإِنَّهُۥ مِنۡهُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Yemwe abemeye! Ntimukagire Abayahudi n’Abanaswara inshuti zanyu (mubabitsa amabanga yanyu, kuko) bamwe ari inshuti z’abandi. Kandi uzabagira inshuti muri mwe, uwo azaba abaye umwe muri bo. Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi.[1]
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
فَتَرَى ٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ يُسَٰرِعُونَ فِيهِمۡ يَقُولُونَ نَخۡشَىٰٓ أَن تُصِيبَنَا دَآئِرَةٞۚ فَعَسَى ٱللَّهُ أَن يَأۡتِيَ بِٱلۡفَتۡحِ أَوۡ أَمۡرٖ مِّنۡ عِندِهِۦ فَيُصۡبِحُواْ عَلَىٰ مَآ أَسَرُّواْ فِيٓ أَنفُسِهِمۡ نَٰدِمِينَ
Nuko ugasanga ba bandi bafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima yabo bihutira kubagana bavuga bati “Turatinya ko twagerwaho n’amakuba.” Nyamara Allah yazana intsinzi cyangwa ikindi giturutse iwe, bagatangira kwicuza kubera ibyo bagize ibanga mu mitima yabo.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَيَقُولُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَهَٰٓؤُلَآءِ ٱلَّذِينَ أَقۡسَمُواْ بِٱللَّهِ جَهۡدَ أَيۡمَٰنِهِمۡ إِنَّهُمۡ لَمَعَكُمۡۚ حَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡ فَأَصۡبَحُواْ خَٰسِرِينَ
Naho ba bandi bemeye bazavuga bati “Ese bariya si (ba bantu b’indyarya) barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko rwose bari kumwe namwe (abemeramana)?” Ibikorwa byabo byabaye imfabusa (kubera uburyarya bwabo) nuko baba abanyagihombo.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَن يَرۡتَدَّ مِنكُمۡ عَن دِينِهِۦ فَسَوۡفَ يَأۡتِي ٱللَّهُ بِقَوۡمٖ يُحِبُّهُمۡ وَيُحِبُّونَهُۥٓ أَذِلَّةٍ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ أَعِزَّةٍ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ يُجَٰهِدُونَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَلَا يَخَافُونَ لَوۡمَةَ لَآئِمٖۚ ذَٰلِكَ فَضۡلُ ٱللَّهِ يُؤۡتِيهِ مَن يَشَآءُۚ وَٱللَّهُ وَٰسِعٌ عَلِيمٌ
Yemwe abemeye! Muri mwe uzava mu idini rye (Isilamu), (amenye ko) Allah azazana abandi bantu akunda kandi na bo bakamukunda, biyoroshya ku bemeramana, bakaba inkazi ku bahakanyi, baharanira inzira ya Allah kandi badatinya umugayo w’ubagaya. Izo ni ingabire za Allah ahundagaza ku wo ashaka. Kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
إِنَّمَا وَلِيُّكُمُ ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱلَّذِينَ يُقِيمُونَ ٱلصَّلَوٰةَ وَيُؤۡتُونَ ٱلزَّكَوٰةَ وَهُمۡ رَٰكِعُونَ
Mu by’ukuri, inshuti zanyu magara ni Allah, Intumwa ye ndetse n’abemeye; ba bandi bahozaho iswala[1] bakanatanga amaturo bicishije bugufi (kuri Allah).
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَمَن يَتَوَلَّ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ فَإِنَّ حِزۡبَ ٱللَّهِ هُمُ ٱلۡغَٰلِبُونَ
Kandi uzagira inshuti magara Allah, Intumwa ye, ndetse n’abemeramana; mu by’ukuri, itsinda rya Allah ni ryo rizatsinda.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّخِذُواْ ٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ دِينَكُمۡ هُزُوٗا وَلَعِبٗا مِّنَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ مِن قَبۡلِكُمۡ وَٱلۡكُفَّارَ أَوۡلِيَآءَۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ
Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti ba bandi bagize idini ryanyu urunnyego n’igikinisho muri ba bandi bahawe ibitabo mbere yanyu ndetse n’abahakanyi, kandi mugandukire Allah niba koko muri abemeramana.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore maa'ida
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu